1 Samweli 16:1-23

16  Amaherezo Yehova abwira Samweli ati “uzakomeza kuririra Sawuli ugeze ryari,+ ko jye namaze kwanga ko akomeza kuba umwami wa Isirayeli?+ Uzuza amavuta+ mu ihembe ryawe ugende. Ngiye kukohereza kuri Yesayi+ w’i Betelehemu, kuko mu bahungu be nabonyemo uzaba umwami.”+  Ariko Samweli aravuga ati “najya yo nte ko Sawuli abimenye yanyica?”+ Yehova aravuga ati “jyana inyana y’ishashi ukuye mu bushyo, uvuge uti ‘nje gutambira Yehova igitambo.’+  Utumire Yesayi kuri icyo gitambo, nanjye ndi bukumenyeshe icyo ugomba gukora,+ nkwereke uwo usukaho amavuta.”+  Samweli akora ibyo Yehova yavuze. Ageze i Betelehemu+ abakuru b’uwo mugi bamubonye bahinda umushyitsi,+ baramubaza bati “ese uzanywe n’amahoro?”+  Arasubiza ati “ni amahoro. Nzanywe no gutambira Yehova igitambo. Nimwiyeze,+ muze tujyane gutamba igitambo.” Nuko Samweli yeza Yesayi n’abahungu be, hanyuma abatumira ku gitambo.  Bacyinjira, Samweli abona Eliyabu,+ ahita yibwira ati “nta gushidikanya, uyu ni we Yehova ari busukeho amavuta.”  Ariko Yehova abwira Samweli ati “nturebe uko asa n’igihagararo cye;+ namugaye. Imana ntireba nk’uko abantu bareba,+ kuko abantu bareba ibigaragarira amaso,+ ariko Yehova we akareba umutima.”+  Yesayi ahamagara Abinadabu+ amunyuza imbere ya Samweli, ariko Samweli aravuga ati “uyu na we si we Yehova yatoranyije.”  Yesayi akurikizaho Shama,+ ariko Samweli aravuga ati “uyu na we si we Yehova yatoranyije.” 10  Yesayi anyuza barindwi mu bahungu be imbere ya Samweli, ariko Samweli abwira Yesayi ati “muri aba nta n’umwe Yehova yatoranyije.” 11  Samweli abaza Yesayi ati “aba ni bo bahungu bawe bonyine?” Yesayi aravuga ati “umuhererezi nta wuhari,+ yagiye kuragira intama.”+ Samweli abwira Yesayi ati “tuma umuntu amuzane, kuko tutari bwicare ngo turye ataraza.” 12  Nuko yohereza umuntu aramuzana. Yari umusore mwiza+ w’amaso meza. Yehova aravuga ati “ni uyu, haguruka umusukeho amavuta!”+ 13  Samweli afata ihembe ryarimo amavuta+ ayamusukaho ari hagati y’abavandimwe be. Kuva uwo munsi umwuka wa Yehova uza kuri Dawidi.+ Nyuma yaho Samweli arahaguruka ajya i Rama.+ 14  Umwuka wa Yehova uva+ kuri Sawuli, maze umwuka mubi*+ uturutse kuri Yehova ukajya umuhahamura. 15  Abagaragu ba Sawuli baramubwira bati “dore umwuka mubi uturutse ku Mana uraguhahamura. 16  None turakwinginze Databuja, tegeka abagaragu bari imbere yawe bashake umuhanga+ mu gucuranga inanga.+ Umwuka mubi w’Imana nujya ukuzaho, azajya agucurangira maze ugubwe neza.” 17  Sawuli abwira abagaragu be ati “ngaho nimunshakire umucuranzi w’umuhanga mumunzanire.”+ 18  Umwe mu bagaragu be aramubwira ati “nabonye umuhungu wa Yesayi w’i Betelehemu ari umucuranzi w’umuhanga.+ Ni umusore w’intwari, w’umunyambaraga+ kandi w’umuhanga mu kurwana.+ Ni intyoza mu magambo,+ ni umusore uteye neza+ kandi Yehova ari kumwe na we.”+ 19  Sawuli yohereza intumwa kuri Yesayi aramubwira ati “nyoherereza umuhungu wawe Dawidi uragira umukumbi.”+ 20  Yesayi afata indogobe, imigati n’uruhago rw’uruhu+ rurimo divayi, afata n’umwana w’ihene abiha umuhungu we Dawidi ngo abishyire Sawuli.+ 21  Dawidi ajya kwa Sawuli akajya amwitaho.+ Sawuli aramukunda cyane amugira umugaragu we umutwaza intwaro.+ 22  Nuko Sawuli atuma kuri Yesayi aramubwira ati “ndakwinginze reka Dawidi akomeze kunkorera, kuko yatonnye mu maso yanjye.” 23  Iyo umwuka mubi uturutse ku Mana wazaga kuri Sawuli, Dawidi yafataga inanga akamucurangira, Sawuli akoroherwa akumva amerewe neza, uwo mwuka ukamuvaho.+

Ibisobanuro ahagana hasi