1 Samweli 15:1-35

15  Nuko Samweli abwira Sawuli ati “ni jye Yehova yohereje kugira ngo ngusukeho amavuta+ ube umwami w’ubwoko bwe bwa Isirayeli, none umva ibyo Yehova yavuze.+  Yehova nyir’ingabo+ yavuze ati ‘ngomba kuryoza+ Abamaleki ibyo bakoreye Abisirayeli, igihe babategeraga mu nzira bavuye muri Egiputa.+  None genda wice Abamaleki+ ubarimburane+ n’ibyabo byose, ntuzabagirire impuhwe. Ahubwo uzice+ abagabo n’abagore, abana bato n’abonka,+ wice inka n’intama, n’ingamiya n’indogobe.’”+  Sawuli ahamagaza ingabo zose, azibarurira i Telayimu,+ asanga ari abagabo ibihumbi magana abiri bigenza n’abagabo ibihumbi icumi b’Abayuda.+  Sawuli agera ku mugi w’Abamaleki, acira igico hafi y’ikibaya.  Hagati aho Sawuli abwira Abakeni+ ati “nimugende, nimwitandukanye,+ mumanuke muve mu Bamaleki kugira ngo ntabarimburana na bo. Mwe mwagaragarije Abisirayeli+ bose ineza yuje urukundo igihe bavaga muri Egiputa.”+ Nuko Abakeni bava mu Bamaleki.  Hanyuma Sawuli yica Abamaleki+ kuva i Havila+ kugera i Shuri+ hateganye no muri Egiputa.  Afata mpiri Agagi+ umwami w’Abamaleki, abandi baturage bose abarimbuza inkota.+  Ariko Sawuli n’ingabo ze bagirira impuhwe Agagi n’amatungo meza kurusha ayandi yo mu mikumbi no mu mashyo,+ n’amatungo abyibushye n’amapfizi y’intama n’ibyari byiza byose, ntibashaka kubirimbura.+ Ariko ibintu byose byari bibi n’ibidafite akamaro barabirimbura. 10  Ijambo rya Yehova rigera kuri Samweli, aramubwira ati 11  “nicujije+ kuba narimitse Sawuli ngo abe umwami, kuko yahindukiye+ akareka kunkurikira kandi akaba atashohoje ibyo namubwiye.”+ Ibyo bihangayikisha Samweli cyane,+ atakambira Yehova ijoro ryose.+ 12  Samweli azinduka kare mu gitondo ajya guhura na Sawuli. Ariko babwira Samweli bati “Sawuli yaje i Karumeli+ ahashinga inkingi+ azajya yibukirwaho, hanyuma arahindukira arambuka, aramanuka ajya i Gilugali.” 13  Amaherezo Samweli agera aho Sawuli ari, maze Sawuli aramubwira ati “Yehova aguhe umugisha;+ nashohoje ijambo rya Yehova.”+ 14  Ariko Samweli aramubaza ati “none se urwo rusaku numva rw’imikumbi n’urw’amashyo ruraturuka he?”+ 15  Sawuli aravuga ati “ingabo zakuye ayo matungo mu Bamaleki, kuko zagiriye+ impuhwe ameza kurusha ayandi yo mu mikumbi no mu mashyo, kugira ngo atambirwe Yehova Imana yawe ho igitambo.+ Ariko ibyasigaye byose twabirimbuye.” 16  Samweli abwira Sawuli ati “rekera aho! Ngiye kukubwira icyo Yehova yambwiye iri joro.”+ Sawuli aramubwira ati “ngaho mbwira!” 17  Samweli aravuga ati “igihe wisuzuguraga,+ si bwo Yehova yakugize umutware w’imiryango ya Isirayeli, akagusukaho amavuta+ ukaba umwami wa Isirayeli? 18  Nyuma yaho, Yehova yaragutumye ati ‘genda urimbure abanyabyaha,+ ari bo Bamaleki. Uzabarwanye kugeza aho uzabatsembera.’+ 19  None kuki utumviye ijwi rya Yehova, ahubwo ukiroha ku minyago ufite umururumba,+ ugakora ibibi mu maso ya Yehova?”+ 20  Sawuli asubiza Samweli ati “nyamara numviye+ ijwi rya Yehova. Nagiye aho Yehova yari yanyohereje, nzana Agagi+ umwami w’Abamaleki, ariko Abamaleki ndabarimbura.+ 21  Abantu+ na bo bagiye mu minyago bafata inka n’intama nziza kurusha izindi, babigira ibintu bikwiriye kurimburwa byo gutambira+ Yehova Imana yawe i Gilugali.”+ 22  Samweli na we aramubwira ati “ese Yehova yishimira ibitambo bikongorwa n’umuriro+ n’ibindi bitambo kuruta kumvira ijwi rya Yehova? Kumvira+ biruta ibitambo,+ kandi gutega amatwi biruta urugimbu+ rw’amapfizi y’intama; 23  kuko kwigomeka+ ari kimwe n’icyaha cyo kuraguza,+ kandi kugira ubwibone ni kimwe no gukoresha ubumaji na terafimu.+ Kubera ko wanze ijambo rya Yehova,+ na we yanze ko ukomeza kuba umwami.”+ 24  Sawuli abwira Samweli ati “nacumuye,+ kuko narenze ku itegeko rya Yehova no ku magambo yawe. Natinye abantu+ bituma numvira ijwi ryabo. 25  None ndakwinginze, umbabarire+ icyaha cyanjye, uze tujyane nikubite+ imbere ya Yehova.” 26  Ariko Samweli abwira Sawuli ati “sinjyana nawe. Kubera ko wanze ijambo rya Yehova, Yehova na we yanze ko ukomeza kuba umwami wa Isirayeli.”+ 27  Samweli ahindukiye ngo agende, Sawuli ahita afata ikanzu ye itagira amaboko, iracika.+ 28  Samweli ahita amubwira ati “uyu munsi Yehova yakunyaze+ ingoma ya Isirayeli, kandi azayiha mugenzi wawe uyikwiriye kukurusha.+ 29  Nanone kandi, Nyir’ikuzo wa Isirayeli+ ntazabeshya.+ Ntazicuza kuko atari umuntu wakuwe mu mukungugu ngo yicuze.”+ 30  Sawuli aravuga ati “nacumuye. None ndakwinginze, mpesha icyubahiro+ imbere y’abakuru bo mu bwoko bwanjye n’imbere y’Abisirayeli, ujyane nanjye njye kwikubita imbere ya Yehova Imana yawe.”+ 31  Nuko Samweli aza akurikiye Sawuli, maze Sawuli yikubita imbere ya Yehova. 32  Hanyuma Samweli aravuga ati “nimunzanire Agagi umwami w’Abamaleki.” Agagi asanga Samweli aseta ibirenge kandi afite ubwoba, yibwira ati “ni ukuri ubanza ntagipfuye.” 33  Ariko Samweli aravuga ati “nk’uko abagore benshi bahekuwe n’inkota yawe,+ nyoko+ na we ari buhekurwe kurusha abandi bagore bose.”+ Nuko Samweli atemagurira Agagi imbere ya Yehova i Gilugali.+ 34  Samweli ajya i Rama, Sawuli na we arazamuka ajya iwe i Gibeya+ ya Sawuli. 35  Samweli aririra+ Sawuli, arinda apfa atongeye kubonana na Sawuli. Yehova yicuza kuba yaragize Sawuli umwami wa Isirayeli.+

Ibisobanuro ahagana hasi