1 Samweli 14:1-52
14 Umunsi umwe, Yonatani+ umuhungu wa Sawuli abwira umugaragu we wamutwazaga intwaro ati “ngwino twambuke tujye hakurya hariya ku birindiro by’ingabo z’Abafilisitiya zigenda imbere y’izindi.” Ariko ntiyabibwira se.+
2 Sawuli yari ari mu nkengero z’i Gibeya+ munsi y’igiti cy’umukomamanga kiri i Miguroni, ari kumwe n’abantu nka magana atandatu.+
3 (Ahiya mwene Ahitubu+ umuvandimwe wa Ikabodi,+ mwene Finehasi+ mwene Eli+ wari umutambyi wa Yehova i Shilo,+ ni we wambaraga efodi.)+ Kandi abantu ntibigeze bamenya ko Yonatani yagiye.
4 Mu tuyira Yonatani yashakaga kunyuramo ngo yambuke atere ibirindiro by’ingabo z’Abafilisitiya zigenda imbere y’izindi,+ hari ahantu hari ibitare bibiri, buri gitare kimeze nk’iryinyo, kimwe ku ruhande rumwe ikindi ku rundi. Kimwe cyitwaga Bosesi ikindi kikitwa Sene.
5 Urutare rumwe rumeze nk’iryinyo rwari mu majyaruguru, rumeze nk’inkingi ishinze yerekeye i Mikimashi,+ naho urundi rukaba mu majyepfo rwerekeye i Geba.+
6 Yonatani abwira umugaragu we wamutwazaga intwaro ati “ngwino twambuke tujye ku birindiro bya bariya batakebwe.+ Wenda Yehova ari budufashe, kuko nta cyabuza Yehova gukiza akoresheje abantu benshi cyangwa bake.”+
7 Uwamutwazaga intwaro aramubwira ati “ukore ibihuje n’ibiri mu mutima wawe. Werekeze aho ushaka. Dore ndi kumwe nawe nk’uko umutima wawe ushaka.”+
8 Yonatani aravuga ati “reka twambuke tujye aho bari maze tubiyereke.
9 Nibatubwira bati ‘mugume aho muri tuhabasange,’ turahagarara aho, ntituri buzamuke ngo tubasange.
10 Ariko nibavuga bati ‘nimuzamuke turwane,’ turahita tuzamuka, kuko icyo kiri bube ari ikimenyetso cy’uko Yehova ari bubahane mu maboko yacu.”+
11 Nuko bombi biyereka izo ngabo z’Abafilisitiya zagendaga imbere y’izindi. Abafilisitiya baravuga bati “dore Abaheburayo bavuye mu myobo bari bihishemo.”+
12 Izo ngabo zibwira Yonatani n’uwamutwazaga intwaro ziti “ngaho nimuze tubereke!”+ Yonatani ahita abwira uwamutwazaga intwaro ati “nkurikira tuzamuke, kuko Yehova ari bubahane mu maboko y’Abisirayeli.”+
13 Yonatani azamuka akoresheje amaboko+ n’amaguru, umutwaje intwaro amuri inyuma. Nuko Yonatani+ agenda yararika Abafilisitiya, umutwaje intwaro na we akagenda abasonga.+
14 Rugikubita, Yonatani n’umutwaje intwaro bishe abantu nka makumyabiri, babatsinda ahantu hareshya n’umurima ibimasa bibiri byahinga ku munsi.
15 Mu nkambi y’Abafilisitiya no mu birindiro by’ingabo zabo zigenda imbere y’izindi haba umutingito,+ ndetse n’imitwe yabo y’abanyazi+ ihinda umushyitsi, isi iratigita.+ Uwo wari umutingito uvuye ku Mana.+
16 Abarinzi ba Sawuli bari i Gibeya+ y’Ababenyamini barabibona, babona inkambi yose y’Abafilisitiya yavurunganye.+
17 Sawuli abwira ingabo zari kumwe na we ati “nimubarure ingabo mumenye abatuvuyemo.” Babaruye ingabo basanga Yonatani n’umutwaza intwaro nta bahari.
18 Sawuli abwira Ahiya+ ati “igiza hino isanduku y’isezerano ry’Imana y’ukuri!”+ (Icyo gihe isanduku y’Imana y’ukuri yari mu Bisirayeli.)+
19 Igihe Sawuli yarimo avugana n’umutambyi,+ umuvurungano ukomeza kugenda wiyongera mu nkambi y’Abafilisitiya, ukaza umurego. Sawuli abwira umutambyi ati “ba uretse gato.”
20 Sawuli n’ingabo bari kumwe barakorana bajya ku rugamba.+ Bahageze basanga Abafilisitiya basubiranyemo, basogotana;+ nuko barabatatanya.
21 Abaheburayo bari barifatanyije n’Abafilisitiya+ kandi bari kumwe na bo hirya no hino mu nkambi, bifatanya n’Abisirayeli bari kumwe na Sawuli na Yonatani.
22 Abisirayeli bose bari bihishe+ mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu bumva ko Abafilisitiya bahunze, na bo barabakurikira babotsa igitutu, barabarwanya.
23 Uwo munsi Yehova akiza+ Abisirayeli, urugamba rurambuka rufata n’i Beti-Aveni.+
24 Uwo munsi Abisirayeli bari bananiwe, ariko Sawuli arahiza+ ingabo ati “havumwe umuntu wese ugira icyo arya butarira, ntaramara kwihorera+ ku banzi banjye!” Nuko ntihagira n’umwe ugira icyo arya.+
25 Ingabo zose zigeze mu ishyamba, zisanga ahantu hose hari ubuki.+
26 Ingabo zasanze ubuki butonyanga+ mu ishyamba, ariko ntihagira n’umwe ubukozaho urutoki ngo ashyire ku munwa, kuko batinyaga ya ndahiro.+
27 Icyakora igihe Sawuli yarahizaga abantu,+ Yonatani we ntiyari yabyumvise. Nuko arambura inkoni yari afite mu kuboko ayishinga mu kinyagu, ayikozaho urutoki aratamira, amaso ye atangira kurabagirana.+
28 Umwe mu ngabo abibonye aramubwira ati “so yarahije abantu abihanangiriza, ati ‘havumwe umuntu wese uri bugire icyo arya uyu munsi.’ ”+ (Abantu batangira kunanirwa cyane.)+
29 Ariko Yonatani aravuga ati “data yagiriye abantu nabi.+ Ntimwirebera ukuntu amaso yanjye arabagiranye aho mariye kurya kuri ubu buki!+
30 Iyo uyu munsi abantu baza kuba bariye+ ku byo banyaze abanzi babo,+ ntitwari kurushaho gutsinda Abafilisitiya? None dore ntitwashoboye kwica Abafilisitiya benshi.”+
31 Uwo munsi bakomeza kwica Abafilisitiya kuva i Mikimashi+ kugera Ayaloni,+ maze abantu barananirwa cyane.+
32 Abantu biroha mu minyago+ bafite umururumba, bafata intama n’inka n’ibimasa babibagira hasi ku butaka, batangira kuryana inyama n’amaraso.+
33 Babwira Sawuli bati “dore abantu baracumura kuri Yehova baryana inyama n’amaraso.”+ Sawuli aravuga ati “mwahemutse. Nimuhite musunika ibuye rinini murinzanire.”
34 Hanyuma Sawuli aravuga ati “nimujye mu bantu mubabwire muti ‘buri wese muri mwe anzanire ikimasa cye cyangwa intama ye, mubibagire aha kandi abe ari ho mubirira kugira ngo mudacumura kuri Yehova muryana inyama n’amaraso.’ ”+ Nuko uwo mugoroba abantu bose baraza, buri wese azana ikimasa cye akibagira aho.
35 Sawuli yubakira Yehova igicaniro.+ Icyo ni cyo gicaniro cya mbere Sawuli yubakiye Yehova.+
36 Nyuma yaho Sawuli aravuga ati “nimuze tumanuke iri joro, dukurikire Abafilisitiya tubanyage kugeza mu gitondo,+ ntitugire n’umwe dusiga.”+ Baramubwira bati “ukore icyo ubona gikwiriye mu maso yawe.” Umutambyi aravuga ati “nimwigire hino twegere Imana y’ukuri.”+
37 Sawuli abaza Imana ati “ese manuke nkurikire Abafilisitiya?+ Uzabahana mu maboko y’Abisirayeli?”+ Ariko uwo munsi Imana ntiyagira icyo imusubiza.+
38 Sawuli aravuga ati “mwese abakomeye+ nimwigire hino,+ mugenzure neza mumenye inkomoko y’icyo cyaha cyakozwe uyu munsi.
39 Ndahiye Yehova Imana nzima, we Mukiza w’Abisirayeli, ko niyo yaba ari umuhungu wanjye Yonatani, ari bwicwe nta kabuza.”+ Icyakora mu bantu bose ntihagira n’umwe ugira icyo amusubiza.
40 Abwira Abisirayeli bose ati “mwe nimujye ku ruhande rumwe, nanjye n’umuhungu wanjye Yonatani turajya ku rundi ruhande.” Abantu babwira Sawuli bati “kora ibyo ubona bikunogeye.”+
41 Sawuli abwira Yehova ati “Mana ya Isirayeli, dusubize ukoresheje Tumimu!”+ Ubufindo bwerekana Yonatani na Sawuli, rubanda baba abere.+
42 Sawuli aravuga ati “nimudukorere ubufindo+ jye n’umuhungu wanjye Yonatani.” Ubufindo bwerekana Yonatani.
43 Sawuli abwira Yonatani ati “mbwira icyo wakoze.”+ Yonatani aramusubiza ati “nariye ku buki bwari ku mutwe w’inkoni mfashe mu ntoki.+ None rero, niteguye gupfa!”
44 Sawuli aravuga ati “Yonata, nudapfa+ Imana impane ndetse bikomeye!”+
45 Ariko ingabo zibwira Sawuli ziti “mbese Yonatani akwiriye gupfa kandi ari we wahesheje Isirayeli agakiza gakomeye gatya?+ Ntibikabeho!+ Turahiye Yehova Imana nzima+ ko nta gasatsi na kamwe+ ko ku mutwe we kari bugwe hasi, kuko uyu munsi yakoranye n’Imana.”+ Nguko uko ingabo zarokoye+ Yonatani ntiyapfa.
46 Sawuli areka gukurikira Abafilisitiya, na bo basubira iwabo.+
47 Sawuli ategeka Isirayeli yose,+ agaba ibitero ku banzi be bose bari bamukikije, atera Abamowabu,+ atera Abamoni,+ atera Abedomu,+ atera abami b’i Soba,+ atera n’Abafilisitiya.+ Aho yagabaga igitero hose yarabahanaga.+
48 Akomeza kuba intwari+ yica Abamaleki,+ akiza Abisirayeli amaboko y’ababanyagaga.
49 Abahungu ba Sawuli bari Yonatani,+ Ishivi na Maliki-Shuwa,+ naho abakobwa be babiri, umukuru yitwaga Merabu,+ umuto akitwa Mikali.+
50 Umugore wa Sawuli yitwaga Ahinowamu, umukobwa wa Ahimasi. Umugaba w’ingabo za Sawuli yari Abuneri+ mwene Neri, akaba se wabo wa Sawuli.
51 Kishi+ yari se wa Sawuli, kandi Neri+ se wa Abuneri akaba mwene Abiyeli.
52 Ku ngoma ya Sawuli yose, hagati ye n’Abafilisitiya hakomeje kuba intambara z’urudaca.+ Iyo Sawuli yabonaga umugabo ufite imbaraga cyangwa w’intwari, yamushyiraga mu ngabo ze.+