1 Samweli 12:1-25
12 Amaherezo Samweli abwira Abisirayeli bose ati “numviye ibyo mwambwiye byose,+ mbimikira umwami wo kubategeka.+
2 None dore nguyu umwami uzajya abagenda imbere.+ Jyeweho ndisaziye,+ imvi zabaye uruyenzi,+ kandi abahungu banjye ngabo muri kumwe.+ Nagendeye imbere yanyu kuva mu buto bwanjye kugeza uyu munsi.+
3 Dore ndi hano. Nimunshinje imbere ya Yehova n’uwo yasutseho amavuta:+ mbese hari uwo nanyaze+ ikimasa cye cyangwa indogobe ye? Ese hari uwo nariganyije cyangwa uwo nakandamije? Hari uwo natse impongano ngira ngo nirengagize ibikorwa bye bibi?+ Niba narabikoze ndabibishyura.”+
4 Baramusubiza bati “nta kintu watunyaze, nta we wakandamije kandi nta muntu n’umwe wagize icyo aguha ngo ucyemere.”+
5 Samweli aravuga ati “uyu munsi Yehova ni umuhamya wo kubashinja kandi n’uwo yasutseho amavuta+ ni umuhamya w’uko nta kibi mwambonyeho.”+ Nuko barasubiza bati “ni umuhamya.”
6 Samweli abwira abantu ati “Yehova ni umuhamya. Ni we wakoresheje Mose na Aroni kandi ni we wakuye ba sokuruza mu gihugu cya Egiputa.+
7 None nimuhagarare mbashinje imbere ya Yehova, mbabwire ibikorwa byose byo gukiranuka+ Yehova yabakoreye n’ibyo yakoreye ba sokuruza.
8 “Yakobo akimara kugera muri Egiputa,+ ba sokuruza batakambiye Yehova ngo abatabare,+ Yehova yohereza Mose+ na Aroni ngo bakure ba sokuruza muri Egiputa babatuze muri iki gihugu.+
9 Ariko bibagiwe Yehova Imana yabo,+ na we abagurisha+ mu maboko ya Sisera+ umugaba w’ingabo z’i Hasori, no mu maboko y’Abafilisitiya+ no mu maboko y’umwami w’i Mowabu,+ bakajya babagabaho ibitero.
10 Nuko batakambira Yehova ngo abatabare+ bagira bati ‘twaracumuye+ kuko twataye Yehova tugakorera Bayali+ n’ibishushanyo bya Ashitoreti.+ None dukize+ amaboko y’abanzi bacu kugira ngo tugukorere.’
11 Yehova yohereza Yerubayali,+ Bedani, Yefuta+ na Samweli,+ abakiza amaboko y’abanzi banyu bari babakikije impande zose, kugira ngo mubeho mu mutekano.+
12 Mubonye Nahashi+ umwami w’Abamoni abateye, murambwira muti ‘oya, turashaka umwami uzadutegeka!,’+ kandi Yehova Imana yanyu ari we wari umwami wanyu.+
13 None dore nguyu umwami mwihitiyemo, uwo mwasabye;+ dore Yehova yabimikiye umwami.+
14 Nimutinya Yehova,+ mwebwe n’umwami uzabategeka, mukamukorera+ kandi mukamwumvira,+ ntimwigomeke+ ku mategeko ya Yehova, Yehova Imana yanyu azabana namwe.
15 Ariko nimutumvira Yehova+ ahubwo mukigomeka ku mategeko ya Yehova,+ ukuboko kwa Yehova kuzabarwanya mwe na ba so.+
16 None nimuhagarare murebe ikintu gikomeye Yehova agiye gukorera imbere y’amaso yanyu.
17 Mbese ubu si igihe cy’isarura ry’ingano?+ Ngiye gusaba+ Yehova ahindishe inkuba kandi agushe imvura,+ kugira ngo mumenye kandi mubone ko ikibi mwakoreye mu maso ya Yehova gikabije,+ igihe mwisabiraga umwami.”
18 Samweli ahita atakambira Yehova.+ Uwo munsi Yehova ahindisha inkuba kandi agusha imvura,+ bituma abantu bose batinya Yehova na Samweli cyane.
19 Abantu bose babwira Samweli bati “sabira+ abagaragu bawe kuri Yehova Imana yawe kuko tudashaka gupfa. Ibyaha byacu byose twabyongeyeho ikibi cyo kwisabira umwami.”
20 Samweli abwira abantu ati “mwitinya.+ Mwakoze ibyo bibi byose, ariko ntimuzateshuke ngo mureke gukurikira Yehova;+ muzakorere Yehova n’umutima wanyu wose.+
21 Ntimugateshuke ngo mukurikire ibigirwamana bitagira umumaro,+ bidashobora kugira icyo bibungura+ cyangwa ngo bibakize, kuko ari ibigirwamana bitagira umumaro.
22 Koko rero, Yehova ntazata ubwoko bwe+ ku bw’izina rye rikomeye,+ kuko Yehova yiyemeje kubagira ubwoko bwe.+
23 Ntibikabeho ko nanjye ncumura kuri Yehova ngo ndeke kubasabira,+ kandi ngomba kubigisha+ inzira nziza,+ ikwiriye.
24 Icyakora mujye mutinya+ Yehova mumukorere mu kuri n’umutima wanyu wose,+ kandi muzirikane ibintu bikomeye byose yabakoreye.+
25 Ariko nimwinangira mugakora ibibi, muzarimburanwa+ n’umwami wanyu.”+