1 Samweli 11:1-15
11 Nahashi w’Umwamoni+ arazamuka atera Yabeshi+ y’i Gileyadi. Abantu bose b’i Yabeshi babwira Nahashi bati “reka tugirane nawe isezerano tugukorere.”+
2 Nahashi w’Umwamoni arabasubiza ati “ndagirana namwe isezerano ari uko mwemeye ko buri wese muri mwe anogorwamo+ ijisho ry’iburyo, kugira ngo nshyire igitutsi ku Bisirayeli bose.”+
3 Abakuru b’i Yabeshi baramusubiza bati “duhe iminsi irindwi twohereze intumwa mu gihugu cyose cya Isirayeli, nitubura udutabara+ turishyira mu maboko yawe.”
4 Amaherezo intumwa zigera i Gibeya+ kwa Sawuli zibwira abantu ayo magambo yose, abantu bose batera hejuru bararira.+
5 Nuko Sawuli avuye mu murima ashoreye ubushyo bw’inka, arabaza ati “byagenze bite ko aba bantu barira?” Bamusubiriramo ibyo abantu b’i Yabeshi bavuze.
6 Sawuli yumvise ayo magambo umwuka+ w’Imana umuzaho, ararakara cyane.+
7 Afata ibimasa bibiri abicamo ibice, abiha intumwa ngo zibijyane mu gihugu cyose cya Isirayeli+ zivuga ziti “umuntu wese wo muri twe utazakurikira Sawuli na Samweli, uko ni ko inka ze zizagenzwa!”+ Abantu bose bafatwa n’ubwoba+ buturutse kuri Yehova,+ bahagurukira icyarimwe.+
8 Ababarurira+ i Bezeki asanga hari Abisirayeli ibihumbi magana atatu n’Abayuda ibihumbi mirongo itatu.
9 Babwira za ntumwa zari zoherejwe bati “mugende mubwire abantu b’i Yabeshi y’i Gileyadi muti ‘ejo ku manywa y’ihangu muzatabarwa.’ ”+ Izo ntumwa ziragenda zibibwira abantu b’i Yabeshi, barishima cyane.
10 Ab’i Yabeshi batuma ku Bamoni bati “ejo tuzaza mudukoreshe icyo mushaka.”+
11 Ku munsi ukurikiyeho, Sawuli+ ashyira abantu mu mitwe itatu,+ binjira mu nkambi mu rukerera,+ bica Abamoni+ kugeza ku manywa y’ihangu. Hasigaye mbarwa, barabatatanya bakwira imishwaro umwe aca ukwe undi ukwe.+
12 Abantu babwira Samweli bati “ni ba nde bavuze bati ‘ese koko Sawuli yatubera umwami?’+ Nimubazane tubice.”+
13 Ariko Sawuli aravuga ati “uyu munsi nta muntu uri bwicwe,+ kuko Yehova yahesheje Isirayeli agakiza.”+
14 Nyuma yaho Samweli abwira abantu ati “nimuze tujye i Gilugali+ dushyireho ubwami bundi bushya.”+
15 Nuko abantu bose bajya i Gilugali, bagezeyo bimikira Sawuli imbere ya Yehova i Gilugali. Batambira imbere ya Yehova ibitambo bisangirwa,+ maze Sawuli n’Abisirayeli bose baranezerwa cyane.+