1 Samweli 10:1-27
10 Samweli afata icupa+ ry’amavuta ayamusuka ku mutwe, aramusoma,+ aramubwira ati “Yehova agusutseho amavuta kugira ngo ube umutware+ w’umurage we.+
2 Uyu munsi nitumara gutandukana, nugera i Selusa mu gihugu cy’Ababenyamini, hafi y’imva ya Rasheli,+ urahasanga abagabo babiri. Bari bukubwire bati ‘indogobe wari wagiye gushaka zarabonetse. Ubu so ntagihangayikishijwe n’indogobe,+ ahubwo ahangayikishijwe namwe, avuga ati “umuhungu wanjye ko ataragaruka, ndabigira nte?” ’+
3 Utambuke ukomeze urugendo, ugere ku giti kinini cy’i Tabori. Nuhagera urahura n’abagabo batatu bazamuka bajya i Beteli gusenga Imana y’ukuri.+ Umwe muri bo ari bube afite abana b’ihene batatu,+ undi afite imigati itatu yiburungushuye,+ naho undi yikoreye ikibindi kinini kirimo divayi.+
4 Barakubaza amakuru+ hanyuma baguhe imigati ibiri; uyakire.
5 Nyuma yaho ni bwo uri bugere ku musozi w’Imana y’ukuri,+ ahakambitse ingabo+ z’Abafilisitiya. Nugera aho mu mugi, urahasanga itsinda ry’abahanuzi+ bamanuka bavuye ahantu hirengeye ho gusengera,+ bahanura, imbere yabo hari abantu bafite nebelu+ n’ishako+ n’umwironge+ n’inanga.+
6 Umwuka+ wa Yehova urahita ukuzaho uhanurane n’abo bahanuzi,+ maze uhinduke undi muntu.
7 Ibyo bimenyetso+ byose nibigusohoreraho, ukore icyo ubona gikwiriye+ kuko Imana y’ukuri iri kumwe nawe.+
8 Umanuke umbanzirize i Gilugali,+ nanjye nzamanuka mpagusange ntambe ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa.+ Uzategereze iminsi irindwi+ kugeza nkugezeho, hanyuma nzakumenyesha icyo ugomba gukora.”
9 Nuko agitera Samweli ibitugu, Imana imushyiramo undi mutima,+ kandi uwo munsi bya bimenyetso+ byose birasohora.
10 Bavayo, bageze ku musozi bahahurira n’itsinda ry’abahanuzi baje kumusanganira. Ako kanya umwuka w’Imana umuzaho+ atangira guhanurira+ hagati yabo.
11 Nuko abari bamuzi bose bamubonye ari kumwe n’abahanuzi, ahanura, barabazanya bati “byagendekeye bite umuhungu wa Kishi? Mbese Sawuli na we ni umuhanuzi?”+
12 Umuntu waho arasubiza ati “aba bahanuzi bandi bo se, ba se ni ba nde?” Aho ni ho havuye imvugo+ igira iti “mbese Sawuli na we ni umuhanuzi?”
13 Amaherezo areka guhanura maze ajya ahantu hirengeye ho gusengera.
14 Hanyuma se wabo wa Sawuli abaza Sawuli n’umugaragu we ati “mwari mwaragiye he?” Sawuli arasubiza ati “twari twaragiye gushakisha indogobe;+ twakomeje gushakisha ariko turazibura, ni ko kujya kwa Samweli.”
15 Se wabo wa Sawuli aravuga ati “ndabinginze, nimumbwire ibyo Samweli yababwiye.”
16 Sawuli asubiza se wabo ati “yatubwiye ko indogobe zabonetse.” Ariko ntiyagira icyo amuhingukiriza ku byerekeye ubwami Samweli yari yavuze.+
17 Samweli akoranyiriza abantu imbere ya Yehova i Misipa,+
18 abwira Abisirayeli ati “Yehova Imana ya Isirayeli yavuze+ ati ‘ni jye wakuye Abisirayeli muri Egiputa,+ mbakiza amaboko ya Egiputa n’amaboko y’ubwami bwose bwabakandamizaga.+
19 Ariko uyu munsi mwanze Imana yanyu+ yabakijije ibibi byose n’imibabaro yanyu. Mwaravuze muti “oya, ahubwo utwimikire umwami.” None nimuhagarare imbere ya Yehova mukurikije imiryango+ yanyu n’amatsinda y’abantu igihumbi igihumbi.’ ”
20 Nuko Samweli akoranya imiryango yose ya Isirayeli,+ hatoranywa umuryango wa Benyamini.+
21 Hanyuma yigiza hafi amazu yo mu muryango wa Benyamini, hatoranywa inzu y’Abamatiri.+ Amaherezo, Sawuli mwene Kishi aratoranywa.+ Baramushakisha ariko arabura.
22 Bongera kubaza+ Yehova bati “ese uwo muntu yaba yaje?” Yehova arasubiza ati “nguriya yihishe+ mu mizigo.”
23 Bagenda biruka bamukuramo. Ahagaze mu bantu hagati, umuremure muri bose amugera ku rutugu.+
24 Samweli abwira abantu bose ati “ese mwabonye uwo Yehova yatoranyije,+ ko nta wundi uhwanye na we mu bantu bose?” Nuko abantu bose batera hejuru bati “umwami arakabaho!”+
25 Samweli asobanurira abantu uburenganzira umwami azaba abafiteho,+ arangije abyandika mu gitabo, agishyira imbere ya Yehova. Hanyuma asezerera abantu bose, buri wese ajya iwe.
26 Sawuli asubira iwe i Gibeya,+ ari kumwe n’abantu b’intwari Imana yari yakoze ku mutima.+
27 Ariko abantu b’imburamumaro+ baravuga bati “ubu se, uyu azadukiza ate?”+ Baramusuzugura,+ banga no kumuha amaturo.+ Ariko Sawuli araruca ararumira.+