1 Samweli 1:1-28
1 Hariho umugabo w’i Ramatayimu-Sofimu+ mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu+ witwaga Elukana,+ akaba yari mwene Yerohamu, mwene Elihu, mwene Tohu, mwene Sufi+ w’Umwefurayimu.
2 Yari afite abagore babiri, umwe yitwaga Hana undi akitwa Penina. Penina yari afite abana, ariko Hana we nta bana yagiraga.+
3 Buri mwaka uwo mugabo yarazamukaga akava mu mugi w’iwabo, akajya i Shilo+ kuramya+ Yehova nyir’ingabo no kumutura igitambo. Aho ni ho abahungu ba Eli bombi, Hofuni na Finehasi,+ bakoreraga Yehova umurimo w’ubutambyi.+
4 Iyo Elukana yajyaga gutamba igitambo, yahaga Penina umugore we n’abahungu be bose n’abakobwa be imigabane,+
5 Hana we akamuha umugabane umwe. Icyakora, Hana ni we yakundaga cyane,+ ariko Yehova yari yaramuzibye inda ibyara.+
6 Mukeba we yahoraga amukwena+ ashaka kumubabaza, kubera ko Yehova yari yaramuzibye inda ibyara.
7 Uko ni ko Penina yabigenzaga buri mwaka+ iyo babaga bazamutse bagiye mu nzu ya Yehova.+ Uko ni ko yakwenaga Hana, bigatuma arira ntarye.
8 Nuko Elukana umugabo we akamubaza ati “Hana, urarizwa n’iki? Ni iki gituma utarya? Ubabajwe n’iki?+ Ese sinkurutira abahungu icumi?”+
9 Igihe bari bakiri i Shilo, bamaze kurya no kunywa, Hana arahaguruka. Icyo gihe Eli umutambyi yari yicaye ku ntebe hafi y’inkomanizo z’umuryango w’urusengero*+ rwa Yehova.
10 Hana yari afite agahinda kenshi;+ nuko atangira gusenga Yehova+ arira cyane.+
11 Ahiga umuhigo+ ati “Yehova nyir’ingabo, niwita ku kababaro k’umuja wawe+ ukanyibuka,+ ntiwibagirwe umuja wawe, ugaha umuja wawe umwana w’umuhungu, nzamwegurira Yehova iminsi yose y’ubuzima bwe, kandi icyuma cyogosha ntikizamugera ku mutwe.”+
12 Nuko amara umwanya munini asengera+ imbere ya Yehova, Eli amwitegereza.
13 Hana yasengeraga mu mutima,+ iminwa ye ikanyeganyega ariko ijwi ntiryumvikane. Eli akeka ko yasinze,+
14 aramubwira ati “uzakomeza gusinda ugeze ryari?+ Genda uzagaruke inzoga zagushizemo.”
15 Hana aramusubiza ati “oya databuja, ndi umugore wishwe n’agahinda; nta divayi cyangwa inzoga nanyoye, ahubwo ndasuka imbere ya Yehova ibiri mu mutima wanjye.+
16 Ntiwite umuja wawe umugore utagira umumaro,+ kuko ibyo navuze kugeza ubu nabitewe n’ibintu byinshi bimpangayikishije hamwe n’umubabaro mfite.”+
17 Eli aramusubiza ati “igendere amahoro;+ Imana ya Isirayeli iguhe ibyo uyisabye.”+
18 Nuko Hana aramubwira ati “reka umuja wawe akomeze gutona mu maso yawe.”+ Uwo mugore aragenda ararya,+ ntiyongera kugaragaza umubabaro ukundi.+
19 Bazinduka kare mu gitondo baramya Yehova, hanyuma basubira iwabo i Rama.+ Elukana aryamana+ n’umugore we Hana, Yehova yibuka uwo mugore.+
20 Hashize umwaka Hana asama inda, abyara umwana w’umuhungu amwita+ Samweli, kuko yavugaga ati “namusabye+ Yehova.”
21 Nyuma y’igihe Elukana azamukana n’abo mu rugo rwe bose bajya gutambira Yehova igitambo yatambaga buri mwaka,+ n’igitambo cye cyo guhigura umuhigo.+
22 Ariko Hana we ntiyazamuka,+ kuko yari yarabwiye umugabo we ati “uyu mwana namara gucuka+ nzamujyana, mumurikire Yehova, agumeyo kugeza ibihe bitarondoreka.”+
23 Elukana umugabo we+ aramubwira ati “kora ibyo wumva bikunogeye.+ Guma mu rugo kugeza igihe uzamucukiriza. Iyaba Yehova yasohozaga ibyo yavuze.”+ Uwo mugore aguma mu rugo akomeza konsa umwana we kugeza aho amucukirije.+
24 Nuko akimara kumucutsa, azamukana na we bajya i Shilo,+ ajyana n’ikimasa gifite imyaka itatu, na efa* y’ifu, n’ikibindi kinini cya divayi,+ yinjira mu nzu ya Yehova ari kumwe n’uwo mwana.
25 Babaga icyo kimasa, uwo muhungu bamushyira Eli.+
26 Hana aravuga ati “databuja, ndahiriye+ imbere yawe ko ari jye wa mugore wari uhagararanye na we hano nsenga Yehova.+
27 Uyu mwana ni we nasabaga igihe nasengaga Yehova ngo asubize isengesho ryanjye,+ ampe icyo namusabye.+
28 Namuhaye* Yehova.+ Azabe uwe igihe cyose azaba akiriho, kuko namweguriye Yehova.”
Nuko Elukana yikubita imbere ya Yehova.+