1 Petero 5:1-14

5  Nuko rero, abasaza bo muri mwe ndabagira inama kuko nanjye ndi umusaza+ kimwe na bo, nkaba n’umuhamya+ w’imibabaro ya Kristo, ndetse nkaba ndi no mu bazahabwa ikuzo rizahishurwa:+  muragire+ umukumbi w’Imana+ mushinzwe kurinda, mutabikora nk’abahatwa. Ahubwo mubikore mubikunze,+ mutabitewe no gukunda inyungu zishingiye ku buhemu,+ ahubwo mubikore mubishishikariye;  mudatwaza igitugu+ abagize umurage w’Imana,+ ahubwo mujye muba ibyitegererezo by’umukumbi.+  Igihe umwungeri mukuru+ azagaragara, muzahabwa ikamba ry’ikuzo+ ritangirika.+  Mu buryo nk’ubwo, namwe basore, mugandukire+ ababaruta ubukuru. Ariko mwese mukenyere kwiyoroshya mu mishyikirano mugirana,+ kuko Imana irwanya abishyira hejuru, ariko abicisha bugufi ikabagaragariza ubuntu bwayo butagereranywa.+  Ku bw’ibyo rero, mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo izabashyire hejuru mu gihe gikwiriye;+  muyikoreze imihangayiko+ yanyu yose kuko ibitaho.+  Mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso.+ Umwanzi wanyu Satani* azerera nk’intare itontoma, ashaka kugira uwo aconshomera.+  Ariko mumurwanye mushikamye,+ mufite ukwizera gukomeye, muzi ko imibabaro nk’iyo igera ku muryango wose w’abavandimwe banyu bo ku isi.+ 10  Ariko nimumara kubabazwa akanya gato,+ Imana y’ubuntu bwose butagereranywa, yo yabahamagariye ikuzo ryayo ry’iteka+ mwunze ubumwe+ na Kristo, yo ubwayo izasoza imyitozo yanyu, itume mushikama+ kandi itume mukomera.+ 11  Ubushobozi ni ubwayo+ iteka ryose. Amen. 12  Mbandikiye mu magambo make+ mbinyujije kuri Silivani+ umuvandimwe wizerwa, kuko mbona ko ari ko ari, kugira ngo mbatere inkunga kandi mbahamirize nkomeje ko mu by’ukuri ibi ari ubuntu butagereranywa bw’Imana; nimubushikamemo.+ 13  Uwatoranyijwe nkamwe uri i Babuloni+ arabatashya; umwana wanjye Mariko+ na we arabatashya. 14  Muramukanishe gusomana kuje urukundo.+ Mwese abunze ubumwe na Kristo mugire amahoro.+

Ibisobanuro ahagana hasi

1Pt 5:8