1 Petero 3:1-22
3 Mu buryo nk’ubwo,+ namwe bagore, mugandukire+ abagabo banyu kugira ngo niba hari n’abagabo batumvira+ ijambo, bareshywe+ n’imyifatire yanyu nta jambo muvuze,+
2 kuko bazaba bibonera imyifatire yanyu izira amakemwa,+ kandi irangwa no kubaha cyane.
3 Umurimbo wanyu ntukabe uw’inyuma, wo kuboha umusatsi+ no kwirimbisha zahabu+ no kwambara imyenda,
4 ahubwo ube umuntu uhishwe+ mu mutima wambaye umwambaro utangirika,+ ni ukuvuga umwuka wo gutuza no kugwa neza,+ kuko ari wo ufite agaciro kenshi mu maso y’Imana.
5 Uko ni ko abagore bera ba kera biringiraga Imana na bo birimbishaga, bakagandukira abagabo babo
6 nk’uko Sara yumviraga Aburahamu, akamwita “umutware.”+ Kandi namwe muri abana ba Sara niba mukomeza gukora ibyiza mudatinya ikintu cyose giteye ubwoba.+
7 Mu buryo nk’ubwo, namwe bagabo,+ mukomeze kubana n’abagore banyu muhuje n’ubumenyi,+ mububaha+ kubera ko ari inzabya zoroshye kurushaho, kuko muzaraganwa+ na bo impano itagereranywa y’ubuzima, kugira ngo amasengesho yanyu atagira inzitizi.+
8 Ahasigaye mwese muhuze ibitekerezo,+ mujye mwishyira mu mwanya w’abandi, mukundane urukundo rwa kivandimwe, mugirirane impuhwe+ kandi mwicishe bugufi,+
9 mutagira uwo mwitura inabi yabagiriye+ cyangwa ngo musubize ubatutse,+ ahubwo mumuvugishe mu bugwaneza,*+ kubera ko ibyo ari byo mwahamagariwe kugira ngo muzaragwe umugisha.
10 “Ushaka gukunda ubuzima no kubona iminsi myiza,+ narinde ururimi rwe+ kugira ngo rutavuga ibibi, n’iminwa ye ngo itavuga ibinyoma,+
11 ahubwo azibukire ibibi+ maze akore ibyiza, ashake amahoro kandi ayakurikire.+
12 Amaso+ ya Yehova ari ku bakiranutsi, kandi amatwi ye yumva ibyo basaba binginga;+ ariko igitsure cya Yehova kiri ku bakora ibibi.”+
13 Mu by’ukuri se, ni nde uzabagirira nabi niba mugira umwete wo gukora ibyiza?+
14 Ariko niyo mwababazwa muzira gukiranuka, murahirwa.+ Icyakora, ibyo abandi batinya mwe ntimukabitinye+ kandi ntimugahagarike imitima.+
15 Ahubwo mwemere mu mitima yanyu ko Kristo ari uwera akaba n’Umwami,+ kandi muhore mwiteguye gusobanurira+ umuntu wese ubabajije impamvu z’ibyiringiro mufite, ariko mubikore mu bugwaneza+ kandi mwubaha cyane.
16 Mugire umutimanama utabacira urubanza,+ kugira ngo ababavuga nabi bapfobya imyifatire yanyu myiza ya gikristo+ bamware,+
17 kuko icyarushaho kuba cyiza ari uko mwababazwa babahora ko mukora neza+ niba ari byo Imana ishaka, kuruta ko mwababazwa babahora gukora nabi.+
18 Ndetse na Kristo yapfuye rimwe na rizima ku birebana n’ibyaha,+ umukiranutsi apfira abakiranirwa+ kugira ngo abayobore ku Mana;+ yishwe ari mu mubiri,+ ariko ahindurwa muzima mu mwuka.+
19 Ni muri iyo mimerere nanone yagiye kubwiriza imyuka yari mu nzu y’imbohe,+
20 ya yindi itarumviye+ igihe Imana yakomezaga kwihangana+ mu minsi ya Nowa, mu gihe inkuge yubakwaga,+ iyo abantu* bake gusa barokokeyemo, ni ukuvuga abantu umunani bakijijwe binyuze mu mazi.+
21 Ikintu gisa n’icyo ni cyo n’ubu kibakiza,+ ni ukuvuga umubatizo, (si ugukuraho ico ryo ku mubiri, ahubwo ni ugusaba Imana kugira umutimanama uticira urubanza,)+ binyuze ku muzuko wa Yesu Kristo.+
22 Yagiye mu ijuru none ubu ari iburyo bw’Imana,+ kandi Imana yamuhaye abamarayika+ n’abafite ubutware n’ubushobozi ngo bamugandukire.+