1 Ibyo ku Ngoma 8:1-40

8  Imfura ya Benyamini+ ni Bela,+ uwa kabiri ni Ashibeli,+ uwa gatatu ni Ahara,+  uwa kane ni Noha,+ uwa gatanu ni Rafa.  Bene Bela ni Adari, Gera,+ Abihudi,  Abishuwa, Namani, Ahowa,  Gera, Shefufamu+ na Huramu.+  Aba ni bo bene Ehudi. Bari abatware b’imiryango yari ituye i Geba,+ bajyanywe mu bunyage i Manahati.  Namani na Ahiya na Gera ni bo babajyanye mu bunyage, Gera ari we uri ku isonga. Gera yabyaye Uza na Ahihudi.  Shaharayimu yabyariye abana mu gihugu+ cy’i Mowabu amaze kuhirukana Abamowabu. Hushimu na Bara bari abagore be.  Abana yabyaranye n’umugore we Hodeshi ni Yobabu, Sibiya, Mesha, Malikamu, 10  Yewusi, Sakiya na Miruma. Abo ni bo bahungu be bari abatware b’amazu ya ba sekuruza. 11  Abana yabyaranye na Hushimu ni Abitubu na Elipali. 12  Bene Elipali ni Eberi, Mishamu, Shemedi wubatse Ono+ na Lodi+ n’imidugudu ihakikije, 13  Beriya na Shema. Abo bari abatware b’imiryango yari ituye muri Ayaloni.+ Abo ni bo birukanye abaturage b’i Gati. 14  Hari na Ahiyo, Shashaki, Yeremoti, 15  Zebadiya, Aradi, Ederi, 16  Mikayeli, Ishipa na Yoha, bene Beriya,+ 17  Zebadiya, Meshulamu, Hizuki, Heberi, 18  Ishimerayi, Izuliya, na Yobabu, bene Elipali, 19  Yakimu, Zikiri, Zabudi, 20  Eliyenayi, Siletayi, Eliyeli, 21  Adaya, Beraya na Shimurati, bene Shimeyi,+ 22  Ishupani, Eberi, Eliyeli, 23  Abudoni, Zikiri, Hanani, 24  Hananiya, Elamu, Antotiya, 25  Ifudeya na Penuweli, bene Shashaki, 26  Shamusherayi, Shehariya, Ataliya, 27  Yareshiya, Eliya na Zikiri, bene Yerohamu. 28  Abo bari abatware b’amazu ya ba sekuruza banditswe hakurikijwe ibisekuru byabo. Ni bo bari batuye i Yerusalemu.+ 29  Yeyeli se wa Gibeyoni+ yari atuye i Gibeyoni, kandi umugore we yitwaga Maka.+ 30  Imfura ye yari Abudoni. Abandi ni Suri, Kishi, Bayali, Nadabu,+ 31  Gedori, Ahiyo na Zekeri.+ 32  Mikiloti yabyaye Shimeya.+ Abo ni bo bari batuye imbere y’abavandimwe babo muri Yerusalemu hamwe n’abandi bavandimwe babo. 33  Neri+ yabyaye Kishi,+ Kishi abyara Sawuli,+ Sawuli abyara Yonatani,+ Maliki-Shuwa,+ Abinadabu+ na Eshibali.+ 34  Yonatani yabyaye Meribu-Bayali,+ Meribu-Bayali abyara Mika.+ 35  Mika yabyaye Pitoni, Meleki, Tareya+ na Ahazi. 36  Ahazi yabyaye Yehoyada, Yehoyada abyara Alemeti, Azimaveti na Zimuri. Zimuri yabyaye Mosa. 37  Mosa yabyaye Bineya, Bineya abyara Rafa,+ Rafa abyara Eleyasa, Eleyasa abyara Aseli. 38  Aseli yari afite abahungu batandatu, amazina yabo akaba ari aya: Azirikamu, Bokeru, Ishimayeli, Sheyariya, Obadiya na Hanani. Abo bose bari bene Aseli. 39  Abana b’umuvandimwe we Esheki ni aba: imfura ye ni Ulamu, uwa kabiri ni Yewushi, uwa gatatu ni Elifeleti. 40  Bene Ulamu bari abagabo b’intwari+ kandi b’abanyambaraga bazi kurwanisha umuheto;+ bari bafite abana+ benshi n’abuzukuru benshi, bose hamwe ari ijana na mirongo itanu. Abo bose bakomokaga kuri bene Benyamini.

Ibisobanuro ahagana hasi