1 Ibyo ku Ngoma 5:1-26

5  Rubeni+ yari imfura+ ya Isirayeli, ariko uburenganzira buhabwa umwana w’imfura yarabwambuwe buhabwa bene Yozefu+ mwene Isirayeli, kubera ko Rubeni yahumanyije uburiri bwa se.+ Ni yo mpamvu mu bisekuru byabo Rubeni atanditswe ko ari we ufite uburenganzira buhabwa umwana w’imfura.  Yuda+ yaruse bene se bose, kandi uwari kuzaba umutware ni we yakomotseho,+ ariko uburenganzira buhabwa umwana w’imfura bwari ubwa Yozefu.+  Bene Rubeni imfura ya Isirayeli ni Hanoki+ na Palu,+ Hesironi na Karumi.+  Yoweli yabyaye Shemaya, Shemaya abyara Gogi, Gogi abyara Shimeyi,  Shimeyi abyara Mika, Mika abyara Reyaya, Reyaya abyara Bayali,  Bayali abyara Bera, uwo Tilugati-Pilineseri+ umwami wa Ashuri yajyanye mu bunyage; yari umutware w’Abarubeni.  Abavandimwe be ukurikije uko ibisekuru+ by’imiryango yabo yabakomotseho byanditswe, ni aba: Yeyeli wari umutware, Zekariya,  Bela mwene Azazi mwene Shema mwene Yoweli,+ wari utuye muri Aroweri+ ukagenda ukagera i Nebo+ n’i Bayali-Meyoni.+  Aho yari atuye mu burasirazuba yageraga aho umuntu yinjirira mu butayu hafi y’uruzi rwa Ufurate,+ kuko amatungo yabo yari yarororokeye cyane mu gihugu cy’i Gileyadi.+ 10  Ku ngoma ya Sawuli barwanye n’Abahagari+ barabanesha, batura mu mahema yabo mu karere kose k’uburasirazuba bwa Gileyadi. 11  Bene Gadi+ bari baturanye na bo, bari batuye mu gihugu cy’i Bashani+ kugera i Saleka.+ 12  Yoweli ni we wari umutware, hagakurikiraho Shafamu, Yanayi na Shafati b’i Bashani. 13  Abavandimwe babo bo mu nzu ya ba sekuruza ni Mikayeli, Meshulamu, Sheba, Yorayi, Yakani, Ziya na Eberi: bose hamwe bari barindwi. 14  Abo ni bo bene Abihayili mwene Huri mwene Yarowa mwene Gileyadi mwene Mikayeli mwene Yeshishayi mwene Yahido mwene Buzi. 15  Ahi mwene Abudiyeli mwene Guni, yari umutware w’inzu ya ba sekuruza. 16  Bakomeje gutura i Gileyadi+ n’i Bashani+ no mu midugudu ihakikije,+ no mu nzuri zose z’i Sharoni kugera ku ngabano zazo. 17  Ku ngoma ya Yotamu+ umwami w’u Buyuda n’ingoma ya Yerobowamu+ umwami wa Isirayeli, ni bwo banditswe hakurikijwe ibisekuru byabo. 18  Mu Barubeni n’Abagadi n’igice cy’abagize umuryango wa Manase, abagabo b’intwari+ batwaraga ingabo n’inkota, bazi kurwanisha umuheto kandi bamenyereye urugamba, bari ibihumbi mirongo ine na bine na magana arindwi na mirongo itandatu bajyaga ku rugamba.+ 19  Hanyuma barwana n’Abahagari,+ batera i Yeturi,+ i Nafishi+ n’i Nodabu. 20  Igihe barwanaga na bo baratabawe, ku buryo Abahagari n’abari kumwe na bo bose bahanwe mu maboko yabo. Batakambiye Imana ngo ibatabare+ muri iyo ntambara, Imana yumva gutaka kwabo kuko bayiringiye.+ 21  Banyaga amatungo yabo,+ banyaga ingamiya ibihumbi mirongo itanu, intama ibihumbi magana abiri na mirongo itanu, indogobe ibihumbi bibiri, n’abantu* ibihumbi ijana.+ 22  Abishwe bari benshi cyane, kuko urwo rugamba rwari urw’Imana y’ukuri.+ Bakomeje gutura mu gihugu cyabo kugeza aho bajyaniwe mu bunyage.+ 23  Abagize igice cy’umuryango wa Manase+ bari batuye mu gihugu cy’i Bashani+ kugera i Bayali-Herumoni+ n’i Seniri+ no ku musozi wa Herumoni.+ Barororotse baba benshi cyane. 24  Aba ni bo bari abatware b’amazu ya ba sekuruza: Eferi, Ishi, Eliyeli, Aziriyeli, Yeremiya, Hodaviya na Yahudiyeli. Bari abagabo b’intwari kandi b’abanyambaraga, abagabo b’ibyamamare, abatware b’amazu ya ba sekuruza. 25  Bahemukiye Imana ya ba sekuruza, basambana+ n’imana+ z’abaturage bo muri icyo gihugu, abo Imana yari yaratsembye ikabakura imbere yabo. 26  Imana ya Isirayeli ishyira igitekerezo mu mutima+ wa Puli+ umwami wa Ashuri+ n’uwa Tilugati-Pilineseri+ umwami wa Ashuri, ajyana mu bunyage+ Abarubeni, Abagadi n’igice cy’abagize umuryango wa Manase, abajyana i Hala, i Habori, i Hara+ no ku ruzi rwa Gozani. Baracyariyo kugeza n’uyu munsi.

Ibisobanuro ahagana hasi