1 Ibyo ku Ngoma 4:1-43

4  Bene Yuda ni Peresi,+ Hesironi,+ Karumi,+ Huri+ na Shobali.+  Reyaya+ mwene Shobali yabyaye Yahati, Yahati abyara Ahumayi na Lahadi. Iyo ni yo miryango y’Abasorati.+  Aba ni bo bana ba se wa Etamu:+ Yezereli,+ Ishuma, Idubashi, (mushiki wabo yitwaga Haseleluponi,)  Penuweli se wa Gedori+ na Ezeri se wa Husha. Abo ni bo bene Huri+ (imfura ya Efurata) se wa Betelehemu.+  Ashihuri+ se wa Tekowa+ yari afite abagore babiri, ari bo Hela na Nara.  Nara yamubyariye Ahuzamu, Heferi, Temeni na Hahashutari. Abo ni abahungu ba Nara.  Abahungu ba Hela ni Sereti, Isuhari na Etani.  Kosi yabyaye Anubu na Sobeba, kandi yakomotsweho n’imiryango ya Aharuheli mwene Harumu.  Yabesi+ yarushaga icyubahiro+ abavandimwe be. Nyina ni we wamwise Yabesi kuko yavugaga ati “namubyaye mbabara.”+ 10  Nuko Yabesi yambaza Imana+ ya Isirayeli ati “numpa umugisha+ ukagura igihugu cyanjye,+ ukuboko+ kwawe kukabana nanjye ukandinda ibyago+ ntibingereho+ . . . ” Nuko Imana imuha ibyo yayisabye.+ 11  Kelubu umuvandimwe wa Shuha yabyaye Mehiri se wa Eshitoni. 12  Eshitoni yabyaye Beti-Rafa, Paseya na Tehina se wa Irinahashi. Abo ni bo bantu b’i Reka. 13  Bene Kenazi+ ni Otiniyeli+ na Seraya. Otiniyeli yabyaye Hatati. 14  Mewonotayi yabyaye Ofura. Seraya yabyaye Yowabu se wa Geharashimu, kuko bari abanyabukorikori.+ 15  Bene Kalebu+ mwene Yefune+ ni Iru, Ela na Namu. Ela yabyaye Kenazi. 16  Bene Yehaleleli ni Zifu, Zifa, Tiriya na Asareli. 17  Ezira yabyaye Yeteri, Meredi, Eferi na Yaloni. Umugore we yabyaye Miriyamu, Shamayi na Ishuba se wa Eshitemowa.+ 18  Umugore wa Meredi w’Umuyahudikazi yabyaye Yeredi se wa Gedori, Heberi se wa Soko na Yekutiyeli se wa Zanowa. (. . .) Abo ni abahungu babyawe na Bitiya umukobwa wa Farawo warongowe na Meredi. 19  Abahungu ba muka Hodiya wavaga inda imwe na Nahamu ni aba: se wa Keyila+ w’Umugarumi na Eshitemowa w’Umumakati. 20  Bene Shimoni ni Amunoni, Rina, Beni-Hanani na Tiloni. Bene Ishi ni Zoheti na Beni-Zoheti. 21  Bene Shela+ mwene Yuda ni Eri se wa Leka, na Lada se wa Maresha n’imiryango y’ababoha imyenda y’ubudodo bwiza+ bo mu nzu ya Ashibeya, 22  na Yokimu n’ab’i Kozeba, na Yowashi na Sarafi wari ufite abagore b’Abamowabukazi,+ na Yashubi-Lehemu. Ayo mazina yakuwe mu nyandiko za kera.+ 23  Abo bari ababumbyi+ kandi bari batuye i Netayimu n’i Gedera. Bari batuye aho, bakorera umwami.+ 24  Bene Simeyoni ni Nemuweli,+ Yamini,+ Yaribu, Zera na Shawuli.+ 25  Shawuli yabyaye Shalumu, Shalumu abyara Mibusamu, Mibusamu abyara Mishuma. 26  Mishuma yabyaye Hamuweli, Hamuweli abyara Zakuri, Zakuri abyara Shimeyi. 27  Shimeyi yari afite abahungu cumi na batandatu n’abakobwa batandatu. Icyakora abavandimwe be ntibari bafite abana benshi nk’abo, kandi mu miryango yabo yose nta wari ufite abana benshi nk’aba Yuda.+ 28  Bakomeza gutura i Beri-Sheba,+ i Molada,+ i Hasari-Shuwali,+ 29  i Biluha,+ muri Esemu,+ i Toladi,+ 30  i Betuweli,+ i Horuma,+ i Sikulagi,+ 31  i Beti-Marukaboti, i Hasari-Susimu,+ i Beti-Biri n’i Sharayimu.+ Iyo ni yo migi batuyemo kugeza ku ngoma ya Dawidi. 32  Imidugudu yabo ni Etamu, Ayini, Rimoni, Tokeni na Ashani:+ imigi itanu. 33  Imidugudu yabo yose yari ikikije iyo migi yaragendaga ikagera i Bayali.+ Aho ni ho bari batuye kandi ni ho ibisekuru byabo byandikiwe. 34  Hari Meshobabu, Yamuleki, Yosha mwene Amasiya, 35  Yoweli, Yehu mwene Yoshibiya, Seraya mwene Asiyeli, 36  Eliyowenayi, Yakoba, Yeshohaya, Asaya, Adiyeli, Yesimiyeli, Benaya 37  na Ziza mwene Shifi mwene Aloni mwene Yedaya mwene Shimuri mwene Shemaya. 38  Abo bamaze kuvugwa bari abatware mu miryango+ yabo kandi amazu ya ba sekuruza yagiye yaguka baba benshi cyane. 39  Bagiye ku marembo y’i Gedori bagera no mu burasirazuba bw’ikibaya, bashaka urwuri rw’imikumbi yabo. 40  Amaherezo babona urwuri rwiza rutoshye.+ Icyo gihugu cyari kigari kandi gifite amahoro n’umutekano.+ Abahoze bagituyemo bakomokaga kuri Hamu.+ 41  Ku ngoma ya Hezekiya+ umwami w’u Buyuda, abo banditswe bateye+ amahema ya bene Hamu n’Abamewunimu bari bahatuye, barabarimbura,+ ku buryo n’uyu munsi nta n’umwe ukiriho. Batura mu gihugu cyabo kuko bahabonye urwuri+ rw’imikumbi yabo. 42  Muri bo harimo abagabo magana atanu bakomoka kuri Simeyoni bagiye ku musozi wa Seyiri,+ bayobowe na Pelatiya, Neyariya, Refaya na Uziyeli bene Ishi, 43  bica abari barasigaye mu Bamaleki,+ bakomeza kuhatura kugeza n’uyu munsi.

Ibisobanuro ahagana hasi