1 Ibyo ku Ngoma 19:1-19

19  Nyuma yaho Nahashi+ umwami w’Abamoni aratanga, umuhungu we yima ingoma mu cyimbo cye.+  Dawidi abyumvise aravuga ati “nzagaragariza Hanuni mwene Nahashi ineza yuje urukundo,+ kuko se yayingaragarije.”+ Dawidi yohereza intumwa ngo zijye kumuhumuriza kuko yari yapfushije se. Abagaragu ba Dawidi baragenda bagera mu gihugu cy’Abamoni+ kwa Hanuni ngo bamuhumurize.  Icyakora abatware b’Abamoni babwira Hanuni bati “ese ubona ko Dawidi yohereje abo kuguhumuriza abitewe n’uko yubashye so? Icyatumye agutumaho abagaragu be si ukugira ngo agenzure igihugu, agitate+ maze akirimbure?”+  Nuko Hanuni afata abagaragu ba Dawidi+ arabogosha,+ aca imyambaro yabo mo kabiri ayigeza ku kibuno,+ arangije arabohereza baragenda.+  Hanyuma abantu baza kubwira Dawidi uko byagendekeye abo bagabo, na we ahita yohereza intumwa kubasanganira kuko bumvaga bakozwe n’isoni cyane. Umwami aravuga ati “nimugume i Yeriko+ kugeza igihe ubwanwa bwanyu buzakurira bukaba bwinshi, hanyuma muzabone kugaruka.”  Nyuma yaho, Abamoni babonye ko Dawidi yabazinutswe,+ Hanuni+ n’Abamoni bohereza italanto* igihumbi z’ifeza+ muri Mezopotamiya, muri Aramu-Maka+ n’i Soba+ kugira ngo bamuhe amagare y’intambara+ n’abagendera ku mafarashi.  Nuko bajyana amagare y’intambara ibihumbi mirongo itatu na bibiri,+ bagurira n’umwami w’i Maka n’ingabo ze.+ Baraza bakambika ahateganye n’i Medeba;+ Abamoni na bo barakorana bavuye mu migi yabo bitegura kurwana.  Dawidi abyumvise ahita yohereza Yowabu+ n’ingabo zose n’abagabo b’abanyambaraga.+  Abamoni barasohoka birema inteko ku irembo ry’umugi. Abami+ bari babatabaye bo birema inteko mu gasozi. 10  Yowabu abonye ko ibitero bimuturutse imbere n’inyuma, atoranya abagabo b’intwari kurusha abandi muri Isirayeli, abaremamo inteko ngo barwane n’Abasiriya.+ 11  Ingabo zisigaye azishinga murumuna we Abishayi+ ngo zirememo inteko zirwane n’Abamoni.+ 12  Aramubwira ati “Abasiriya+ nibandusha imbaraga, urantabara.+ Nawe Abamoni nibakurusha imbaraga, ndagutabara.+ 13  Komera,+ kuko tugomba kuba intwari tukarwanirira ubwoko bwacu n’imigi y’Imana yacu.+ Yehova na we ari buze gukora ibyo abona bikwiriye mu maso ye.”+ 14  Yowabu n’ingabo zari kumwe na we basatira Abasiriya bararwana,+ maze Abasiriya baramuhunga.+ 15  Abamoni babonye ko Abasiriya bahunze, na bo bahunga+ Abishayi murumuna wa Yowabu, basubira mu mugi.+ Nyuma yaho Yowabu agaruka i Yerusalemu. 16  Abasiriya babonye ko Abisirayeli babatsinze,+ bohereza intumwa ngo zizane Abasiriya bari mu karere ko kuri rwa Ruzi,+ baza barangajwe imbere na Shofaki umugaba w’ingabo za Hadadezeri. 17  Babibwiye Dawidi, ahita akoranya Abisirayeli bose yambuka Yorodani, agera aho bari bakoraniye ashinga ibirindiro ngo abarwanye.+ Dawidi ashinze ibirindiro ngo arwanye Abasiriya, bamugabaho igitero. 18  Ariko Abasiriya bahunga+ Abisirayeli; Dawidi yica Abasiriya ibihumbi birindwi bagendera ku magare y’intambara, n’abagabo ibihumbi mirongo ine bigenza, yica n’umugaba w’ingabo Shofaki.+ 19  Abagaragu ba Hadadezeri babonye ko Abisirayeli babatsinze,+ bihutira kugirana na Dawidi amasezerano y’amahoro, baba abagaragu be.+ Nuko Abasiriya ntibongera gutinyuka gutabara Abamoni.+

Ibisobanuro ahagana hasi