1 Ibyo ku Ngoma 14:1-17

14  Hiramu+ umwami w’i Tiro+ yohereza intumwa kuri Dawidi, amwoherereza ibiti by’amasederi+ n’abahanga mu kubaka inkuta n’ababaji, kugira ngo bamwubakire inzu.+  Dawidi amenya ko Yehova yakomeje+ ubwami bwe muri Isirayeli, kandi ko yashyize hejuru ubwami bwe abigiriye ubwoko bwe bwa Isirayeli.+  Nuko Dawidi ashakira i Yerusalemu abandi bagore,+ abyara abandi bahungu n’abakobwa benshi.+  Aya ni yo mazina y’abo yabyariye i Yerusalemu: Shamuwa,+ Shobabu,+ Natani,+ Salomo,+  Ibuhari,+ Elishuwa, Elipeleti,+  Noga, Nefegi,+ Yafiya,  Elishama,+ Beliyada na Elifeleti.+  Abafilisitiya bumvise ko basutse amavuta kuri Dawidi ngo abe umwami wa Isirayeli yose,+ bose barazamuka batera Dawidi.+ Dawidi abyumvise aramanuka ajya kurwana na bo.  Abafilisitiya baraza, bakajya bagaba ibitero mu kibaya cya Refayimu.+ 10  Dawidi abaza Imana+ ati “ese nzamuke ntere Abafilisitiya? Urabahana mu maboko yanjye?” Yehova aramusubiza ati “zamuka, kuko ndi bubahane mu maboko yawe.” 11  Dawidi arazamuka ajya i Bayali-Perasimu+ abatsindayo. Aravuga ati “Imana y’ukuri yakoresheje ukuboko kwanjye ica icyuho mu banzi banjye, nk’igiciwe n’amazi.” Ni yo mpamvu aho hantu+ bahise Bayali-Perasimu. 12  Nuko Abafilisitiya bahata imana zabo,+ Dawidi atanga itegeko barazitwika.+ 13  Abafilisitiya bongera kugaba igitero muri cya kibaya.+ 14  Dawidi agisha Imana inama,+ noneho Imana y’ukuri iramubwira iti “ntuzamuke ngo ubatere. Ahubwo ubace inyuma ntubaturuke imbere, ubatere uturutse ahateganye n’ibihuru bya baka.+ 15  Dore uko biri bugende: niwumva ikiriri cy’ingabo hejuru y’ibihuru bya baka,+ uhite ugaba igitero,+ kuko icyo gihe Imana y’ukuri iri bube isohotse igiye imbere yawe,+ iteye inkambi y’Abafilisitiya.” 16  Dawidi abigenza atyo nk’uko Imana yari yabimutegetse,+ batera inkambi y’Abafilisitiya barabica kuva i Gibeyoni+ kugera i Gezeri.+ 17  Dawidi yamamara+ mu bihugu byose, Yehova atera amahanga yose kumutinya.+

Ibisobanuro ahagana hasi