1 Ibyo ku Ngoma 13:1-14

13  Nuko Dawidi ajya inama n’abatware b’ibihumbi n’ab’amagana n’abandi batware bose,+  abwira iteraniro ryose ry’Abisirayeli ati “niba mubona bikwiriye kandi byemewe na Yehova Imana yacu, reka dutume ku bandi bavandimwe bacu bo mu ntara za Isirayeli+ zose, no ku batambyi+ n’Abalewi+ bari mu migi+ yabo n’amasambu ayikikije, baze bateranire hano,  hanyuma tuzane isanduku+ y’Imana yacu muri twe.” Ntiyari yaritaweho ku ngoma ya Sawuli.+  Abagize iryo teraniro bose bavuga ko bagiye kubigenza batyo, kuko abantu bose babonaga ko bikwiriye.+  Nuko Dawidi akoranya+ Abisirayeli, kuva ku ruzi rwa Egiputa+ kugeza ku rugabano rw’i Hamati,+ kugira ngo bakure isanduku+ y’Imana y’ukuri i Kiriyati-Yeyarimu.+  Dawidi n’Abisirayeli bose barazamuka bajya i Bala,+ i Kiriyati-Yeyarimu mu Buyuda, kuzana isanduku yitirirwa izina rya Yehova Imana y’ukuri, yicara ku bakerubi.+  Ariko bashyira isanduku y’Imana y’ukuri ku igare rishya,+ kugira ngo bayikure mu rugo rwa Abinadabu. Uza na Ahiyo,+ ni bo bari bayoboye iryo gare rishya.  Dawidi n’abo mu nzu ya Isirayeli bose bishimira+ imbere y’Imana y’ukuri n’imbaraga zabo zose baririmba,+ bacuranga inanga,+ nebelu,+ amashako+ n’ibyuma birangira bavuza n’impanda.+  Bageze ku mbuga bahuriraho ya Kidoni,+ Uza arambura ukuboko aramira Isanduku,+ kuko inka zari zigiye kugusha iryo gare. 10  Yehova arakarira Uza cyane, amutsinda aho amuhoye ko yarambuye ukuboko akaramira Isanduku;+ agwa aho imbere y’Imana.+ 11  Dawidi arakazwa+ cyane no kuba Yehova abaciyemo icyuho akica Uza; aho hantu bahita Peresi-Uza kugeza n’uyu munsi. 12  Uwo munsi Dawidi atinya Imana y’ukuri,+ aravuga ati “ese isanduku y’Imana y’ukuri yaza iwanjye ite?”+ 13  Dawidi ntiyajyana Isanduku iwe mu Murwa wa Dawidi, ahubwo ayijyana mu rugo rwa Obedi-Edomu+ w’i Gati.+ 14  Isanduku y’Imana y’ukuri ikomeza kuba mu rugo rwa Obedi-Edomu, imara amezi atatu mu nzu ye.+ Yehova aha umugisha+ abo mu rugo rwa Obedi-Edomu n’ibye byose.

Ibisobanuro ahagana hasi