1 Abatesalonike 2:1-20

2  Bavandimwe, mwe ubwanyu muzi ko kuba twarabasuye+ bitabaye imfabusa,+  ahubwo muzi ukuntu tumaze kubabarizwa+ i Filipi+ no kwandagarizwayo+ (nk’uko mubizi), Imana yacu yaduhaye gushira amanga kugira ngo tubabwire+ ubutumwa bwiza bwayo turwana intambara ikomeye.  Ntitwabagiriye inama ishingiye ku bitekerezo bifuditse cyangwa dufite intego mbi+ cyangwa tugamije kubashuka,  ahubwo nk’uko Imana yadusuzumye ikabona ko dukwiriye gushingwa+ ubutumwa bwiza, ni na ko tuvuga, tudashaka gushimisha+ abantu ahubwo dushimisha Imana, yo igenzura imitima yacu.+  Mu by’ukuri, nta na rimwe twigeze tubabwira amagambo yo kubashyeshyenga+ (nk’uko mubizi neza) cyangwa ngo twigaragaze uko tutari+ tubashakaho indamu;+ Imana ni yo dutanzeho umugabo!  Kandi nta n’ubwo twigeze dushakira ikuzo ku bantu,+ haba kuri mwe cyangwa ku bandi, nubwo twashoboraga kubabera umutwaro uremereye+ kubera ko turi intumwa za Kristo.  Ahubwo twabitagaho twiyoroheje, nk’uko umubyeyi agaburira abana be kandi akabakuyakuya.+  Bityo rero, kubera ko twabakundaga urukundo rurangwa n’ubwuzu,+ twishimiye kutabaha ubutumwa bwiza gusa, ahubwo twabahaye n’ubugingo bwacu+ kuko mwatubereye inkoramutima.+  Bavandimwe, muribuka rwose uko twakoranaga umwete kandi tukiyuha akuya. Kuba twarakoraga+ amanywa n’ijoro kugira ngo tutagira uwo muri mwe turemerera,+ ni byo byatumye tubabwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana. 10  Mwebwe abizera, ndetse n’Imana ubwayo, muri abagabo bo guhamya ukuntu twababereye indahemuka,+ dukiranuka kandi tutariho umugayo. 11  Bityo rero, muzi neza ko twakomezaga kugira inama+ buri wese muri mwe no kubahumuriza no kubatera inkunga, nk’uko se w’abana+ abagirira, 12  kugira ngo mukomeze kugenda+ nk’uko bikwiriye imbere y’Imana, yo ibahamagarira+ ubwami bwayo+ n’ikuzo ryayo. 13  Koko rero, ni cyo gituma natwe dushimira Imana ubudacogora,+ kubera ko igihe mwakiraga ijambo ry’Imana+ twababwiye, mutaryemeye nk’ijambo ry’abantu,+ ahubwo mwemeye ko ari ijambo ry’Imana, nk’uko riri koko, ari na ryo rikorera muri mwe abizera.+ 14  Bavandimwe, mwiganye abo mu matorero y’Imana y’i Yudaya yunze ubumwe na Kristo Yesu, kubera ko namwe mwatangiye kubabazwa+ na bene wanyu, nk’ibyo na bo bababazwa n’Abayahudi, 15  bo bishe Umwami Yesu+ n’abahanuzi+ kandi bakadutoteza.+ Byongeye kandi, ntibashimisha Imana, ahubwo barwanya ibifitiye abantu bose akamaro, 16  kuko bagerageza kutubuza+ kubwiriza abantu bo mu mahanga kugira ngo na bo bakizwe,+ bagakomeza kugwiza+ ibyaha byabo batyo. Ariko igihe cyo kubasukaho umujinya wayo noneho kirageze.+ 17  Naho twebwe bavandimwe, igihe twatandukanywaga namwe by’igihe gito ku mubiri, ariko atari ku mutima, twihatiye cyane kubonana namwe imbonankubone dufite urukumbuzi rwinshi.+ 18  Ni cyo cyatumye twifuza kuza iwanyu, ndetse jyewe Pawulo sinabishatse rimwe gusa, ahubwo ni kabiri, ariko Satani aratuzitira. 19  None se si mwe byiringiro byacu n’umunezero wacu n’ikamba+ ry’ibyishimo imbere y’Umwami wacu Yesu mu gihe cyo kuhaba kwe?+ 20  Koko rero, ni mwe kuzo ryacu n’umunezero wacu.

Ibisobanuro ahagana hasi