1 Abatesalonike 1:1-10
1 Jyewe Pawulo, hamwe na Silivani+ na Timoteyo,+ ndabandikiye mwebwe abo mu itorero ry’i Tesalonike mwunze ubumwe+ n’Imana Data n’Umwami Yesu Kristo:
Ubuntu butagereranywa, n’amahoro bibane namwe.+
2 Buri gihe dushimira Imana iyo tuvuga ibyanyu mwese mu masengesho yacu,+
3 kuko duhora tuzirikana umurimo wanyu urangwa no kwizera+ n’imirimo mukorana umwete mubitewe n’urukundo, no kwihangana kwanyu muterwa n’uko mwiringira+ Umwami wacu Yesu Kristo imbere y’Imana, ari na yo Data.
4 Bavandimwe mukundwa n’Imana, tuzi ko yabatoranyije,+
5 kubera ko ubutumwa bwiza tubwiriza butabagezeho ari amagambo gusa, ahubwo bwabagezeho bufite imbaraga+ n’umwuka wera no kwemeza cyane,+ kuko muzi uko twitwaraga muri mwe ku bw’inyungu zanyu.+
6 Mwaratwiganye,+ mwigana n’Umwami,+ kubera ko mwemeye ijambo muri mu makuba menshi+ mufite ibyishimo bituruka ku mwuka wera,+
7 ku buryo mwabereye urugero rwiza abizera bose bo muri Makedoniya no muri Akaya.
8 Koko rero, ijambo rya Yehova+ ryaturutse iwanyu ntiryumvikanye muri Makedoniya no muri Akaya gusa, ahubwo kwizera+ Imana kwanyu kwamamaye hose,+ ku buryo tudakeneye kugira icyo tuvuga.
9 Bo ubwabo bakomeje kuvuga ukuntu twageze iwanyu ubwa mbere n’ukuntu mwahindukiriye Imana mukareka ibigirwamana byanyu,+ kugira ngo mukorere Imana nzima+ kandi y’ukuri,+
10 kandi mutegereze+ Umwana wayo uzaturuka mu ijuru,+ uwo yazuye mu bapfuye,+ ari we Yesu, udukiza umujinya w’Imana ugiye kuza.+