1 Abakorinto 7:1-40
7 Naho ku birebana n’ibyo mwanditse, ibyiza ni uko umugabo adakora+ ku mugore.
2 Ariko kubera ko ubusambanyi+ bwogeye, buri mugabo agire uwe mugore,+ na buri mugore agire uwe mugabo.
3 Umugabo ahe umugore we ibyo amugomba,+ ariko umugore na we abigenzereze atyo umugabo we.+
4 Umugore ntategeka umubiri we, ahubwo utegekwa n’umugabo we.+ Mu buryo nk’ubwo nanone, umugabo ntategeka umubiri we, ahubwo utegekwa n’umugore we.+
5 Umwe ntakime undi icyo amugomba,+ keretse mubyemeranyijeho mukabigenera igihe,+ kugira ngo mubone igihe cyo gusenga kandi mushobore kongera guhura, kugira ngo Satani adakomeza kubagerageza+ bitewe no kunanirwa kwifata kwanyu.+
6 Icyakora, ibyo mbabwiye ni ibyo mwemerewe,+ si itegeko.+
7 Ariko nifuza ko abantu bose bamera nk’uko meze.+ Icyakora buri muntu wese afite impano ye+ yahawe n’Imana, umwe muri ubu buryo, undi mu bundi.
8 Ubu noneho ndabwira abatarashatse+ n’abapfakazi ko ibyababera byiza ari uko bakomeza kumera nk’uko meze.+
9 Ariko niba badashoboye kwifata,+ nibashake, kuko ibyiza ari ugushaka+ kuruta kugurumanishwa n’iruba.+
10 Abashatse bo ndabaha aya mabwiriza, ariko si jye, ahubwo ni Umwami,+ ko umugore atagomba kuva ku mugabo we.+
11 Ariko aramutse yahukanye, akomeze kuba aho adashatse undi, cyangwa se asubirane n’umugabo we; kandi umugabo na we ntagomba gusiga umugore we.
12 Ariko abandi bo ndababwira, yee, ni jye ubabwira si Umwami:+ niba umuvandimwe afite umugore utizera, ariko uwo mugore akaba yemera kugumana na we, ntagatandukane na we;
13 kandi umugore ufite umugabo utizera, ariko uwo mugabo akaba yemera kugumana na we, ntagatandukane n’umugabo we.
14 Umugabo utizera yezwa binyuze ku mugore we, kandi umugore utizera na we yezwa binyuze ku muvandimwe. Bitabaye bityo, abana banyu baba mu by’ukuri bahumanye,+ ariko noneho ni abera.+
15 Ariko niba utizera ashatse gutandukana na mugenzi we,+ nagende. Mu mimerere nk’iyo, umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ntaba akiboshywe, kuko Imana yabahamagariye amahoro.+
16 Wa mugore we, ubwirwa n’iki niba utazakiza umugabo wawe,+ cyangwa se wa mugabo we, ubwirwa n’iki niba utazakiza umugore wawe?+
17 Gusa nk’uko Yehova yahaye buri wese umugabane we,+ buri wese agende nk’uko Imana yamuhamagaye.+ Uko ni ko ntegetse+ mu matorero yose.
18 Mbese hari uwahamagawe yarakebwe?+ Ntakabe utarakebwe. Ese hari uwahamagawe atarakebwe?+ Ntagakebwe.+
19 Gukebwa+ nta cyo bivuze, kandi no kudakebwa+ nta cyo bivuze; ahubwo kubahiriza amategeko y’Imana ni byo bifite icyo bivuze.+
20 Umuntu wese agume mu mimerere yahamagawe+ arimo.+
21 Ese wahamagawe uri imbata? Ibyo ntibikaguhangayikishe;+ ariko nanone niba ushobora kubona umudendezo, ubwo buryo ntibukagucike.
22 Umuntu wese uri mu Mwami wahamagawe ari imbata, aba ari uw’umudendezo+ mu Mwami, n’uwahamagawe ari uw’umudendezo+ ni imbata+ ya Kristo.
23 Mwaguzwe igiciro cyinshi.+ Bityo rero, nimureke kuba imbata+ z’abantu.
24 Bavandimwe, umuntu wese agume mu mimerere+ yahamagawe arimo, afitanye imishyikirano myiza n’Imana.
25 Naho ku batarashaka,* nta tegeko mbaha rivuye ku Mwami, ahubwo ndatanga igitekerezo cyanjye+ nk’umuntu Umwami+ yagaragarije imbabazi kugira ngo mbe indahemuka.+
26 Ku bw’ibyo rero, ndatekereza ko bitewe n’ibikenewe hano iwacu, ibyaba byiza ari uko umugabo yakomeza kumera nk’uko ari.+
27 Mbese waba uhambiriwe ku mugore?+ Ntugashake guhamburwa.+ Mbese waba warahambuwe ku mugore? Reka gushaka umugore.
28 Ariko niyo washaka, nta cyaha waba ukoze. Umuntu utarashatse aramutse ashatse, nta cyaha yaba akoze.+ Icyakora, abashyingiranwa bazagira imibabaro mu mubiri wabo,+ ariko jye ndashaka kuyibakiza.
29 Byongeye kandi bavandimwe, ndababwira ko igihe gisigaye kigabanutse.+ Ku bw’ibyo, abafite abagore bamere nk’abatabafite,+
30 kandi n’abarira bamere nk’abatarira, abishimye bamere nk’abatishimye, n’abagura bamere nk’abatagira icyo batunze,
31 n’abakoresha isi+ bamere nk’abatayikoresha mu buryo bwuzuye, kuko ibibera kuri iyi si bigenda bihinduka.+
32 Koko rero, ndashaka ko mutagira imihangayiko.+ Ingaragu ihangayikishwa n’iby’Umwami, ishaka uko yakwemerwa n’Umwami.
33 Ariko umugabo washatse ahangayikishwa+ n’iby’isi, ashaka uko yakwemerwa n’umugore we,+
34 kandi aba afite imitima ibiri. Nanone, umugore udafite umugabo, cyangwa isugi, ahangayikishwa n’ibintu by’Umwami,+ ashaka uko yaba umuntu wera mu mubiri we no mu mwuka. Ariko umugore ufite umugabo ahangayikishwa n’iby’isi, ashaka uko yakwemerwa n’umugabo we.+
35 Ariko ibi ndabivuga ku bw’inyungu zanyu, atari ukugira ngo mbatege umutego. Ahubwo ni ukugira ngo mbashishikarize ibikwiriye+ no gukorera Umwami buri gihe mudafite ibibarangaza.+
36 Ariko niba hari utekereza ko yitwara uko bidakwiriye ku birebana n’ubusugi*+ bwe, niba yararenze igihe cy’amabyiruka, kandi ibyo akaba ari uko bikwiriye kugenda, nakore ibyo yifuza, nta cyaha yaba akoze. Nashake.+
37 Ariko niba umuntu yaramaramaje mu mutima we kandi akaba ari nta kimuhata, ahubwo akaba ashoboye kwitegeka kandi akaba yarafashe umwanzuro mu mutima we wo gukomera ku busugi bwe, azaba akoze neza.+
38 Ku bw’ibyo rero, uhara ubusugi bwe agashyingiranwa, aba akoze neza.+ Ariko udahara ubusugi bwe ngo ashyingiranwe, azaba akoze neza kurushaho.+
39 Umugore aba ahambiriwe igihe cyose umugabo we akiriho.+ Ariko umugabo we aramutse asinziriye mu rupfu, yaba afite umudendezo wo gushyingiranwa n’uwo ashaka, icyakora iyo ari uri mu Mwami gusa.+
40 Ariko ndibwira ko yarushaho kugira ibyishimo akomeje kuguma uko ari.+ Ndatekereza ko nanjye mfite umwuka w’Imana.+