1 Abakorinto 6:1-20
6 Mbese muri mwe hari uwaba afitanye urubanza+ n’undi, agatinyuka kujya mu rukiko kuburanira imbere y’abakiranirwa,+ aho kuburanira imbere y’abera?+
2 Cyangwa ntimuzi ko abera bazacira isi+ urubanza?+ Kandi se niba ari mwe muzacira isi urubanza, ntimukwiriye no guca urubanza rw’ibintu byoroheje?+
3 Ntimuzi ko tuzacira urubanza abamarayika?+ None se kuki tutaca n’urubanza rw’ibyo muri ubu buzima?
4 Niba rero mufite imanza z’ibyo muri ubu buzima zigomba kuburanishwa,+ mbese abantu itorero ribona ko basuzuguritse ni bo mushyiraho ngo bababere abacamanza?+
5 Ibi mbivugiye kubakoza isoni.+ Mbese ni ukuri koko, muri mwe nta munyabwenge+ n’umwe ubarimo ushobora gucira urubanza abavandimwe be,
6 ku buryo umuvandimwe ajya kurega undi mu rukiko, bakaburanira imbere y’abatizera?+
7 Mu by’ukuri, ibyo bigaragaza ko mwatsinzwe rwose, kubona muregana+ mu nkiko! Ahubwo se kuki mutakwemera kurenganywa?+ Kuki se mutakwemera kuriganywa?+
8 Ahubwo ni mwe murenganya, mukariganya; ibyo kandi mukabikorera abavandimwe banyu.+
9 Ni ko ye, ntimuzi ko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana?+ Ntimuyobe: abasambanyi,+ abasenga ibigirwamana,+ abahehesi,+ abagabo bakoreshwa ibyo imibiri yabo itaremewe,+ abagabo baryamana n’abandi bagabo,+
10 abajura, abanyamururumba,+ abasinzi,+ abatukana n’abanyazi, ntibazaragwa ubwami bw’Imana.+
11 Nyamara uko ni ko bamwe muri mwe mwari mumeze.+ Ariko mwaruhagiwe muracya,+ mwarejejwe+ kandi mwabazweho gukiranuka+ mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo+ hamwe n’umwuka w’Imana yacu.+
12 Ibintu byose ndabyemerewe, ariko si ko ibintu byose bimfitiye akamaro.+ Ibintu byose ndabyemerewe,+ ariko sinzagira ikintu cyose+ nemerera kuntegeka.
13 Ibyokurya ni iby’inda, kandi inda na yo ni iy’ibyokurya,+ ariko byose Imana izabihindura ubusa.+ Nuko rero, umubiri ntubereyeho gusambana, ahubwo ubereyeho Umwami,+ kandi Umwami na we abereyeho umubiri.+
14 Ariko Imana yazuye Umwami,+ kandi natwe izatuzura+ ikoresheje imbaraga zayo.+
15 Mbese ntimuzi ko imibiri yanyu ari ingingo+ za Kristo?+ Ubwo se nzafata ingingo za Kristo nzigire ingingo z’indaya?+ Ibyo ntibikabeho!
16 Mbese ntimuzi ko uwifatanyije n’indaya aba abaye umubiri umwe na yo? Kuko yavuze iti “bombi bazaba umubiri umwe.”+
17 Ariko uwifatanyije n’Umwami aba abaye umwuka+ umwe na we.+
18 Muhunge ubusambanyi.+ Ikindi cyaha cyose umuntu ashobora gukora, ntikiba kiri mu mubiri we, ariko usambana aba akoreye icyaha umubiri we bwite.+
19 Ese ntimuzi ko umubiri wanyu ari urusengero+ rw’umwuka wera ubarimo,+ uwo Imana yabahaye? Nanone ntimuri abanyu,+
20 kuko mwaguzwe igiciro cyinshi.+ Nuko rero, mujye muhesha Imana ikuzo+ mu mibiri+ yanyu.