1 Abakorinto 5:1-13
5 Biravugwa ko muri mwe hari ubusambanyi,+ ndetse ubusambanyi butaboneka no mu banyamahanga: hari umugabo utunze muka se.+
2 None muriyemera?+ Mbese ahubwo ntimwari mukwiriye kurira mukaboroga+ kandi mugakura muri mwe uwo muntu wakoze ibyo?+
3 Jyewe rero, nubwo ntari kumwe namwe mu buryo bw’umubiri, ariko nkaba mpari mu buryo bw’umwuka, mbese nk’aho nakabaye mpibereye, rwose namaze gucira urubanza+ uwo muntu wakoze bene ibyo bintu,
4 kugira ngo mu izina ry’Umwami wacu Yesu, igihe muzaba muteraniye hamwe, ibitekerezo byanjye biri kumwe namwe hamwe n’imbaraga z’Umwami wacu Yesu,+
5 uwo muntu muzamuhe Satani+ maze uwo mwuka wo gukora ibyaha yazanye mu itorero urimburwe,* kugira ngo imimerere yo mu buryo bw’umwuka+ y’itorero idahungabana ku munsi w’Umwami.+
6 Ibyo mwiratana+ si byiza. Ntimuzi ko agasemburo gake+ gatubura irobe ryose?+
7 Nimukureho umusemburo wa kera, kugira ngo mube irobe rishya,+ nk’uko mutarimo umusemburo. Kandi koko, Kristo+ we pasika yacu,+ yaratambwe.+
8 Nuko rero, nimucyo twizihize uwo munsi mukuru+ tudafite umusemburo wa kera+ kandi tutanafite umusemburo+ w’ubugome n’ububi,+ ahubwo dufite imigati idasembuwe yo kutaryarya n’ukuri.+
9 Mu rwandiko rwanjye, nabandikiye mbabwira ko mureka kwifatanya n’abasambanyi,
10 ariko sinashakaga kuvuga ko mureka kwifatanya rwose n’abasambanyi+ bo muri iyi si+ cyangwa abanyamururumba n’abanyazi n’abasenga ibigirwamana, kuko iyo biba bityo, mwari kuba mukwiriye rwose kuva mu isi.+
11 Ariko noneho, mbandikiye mbabwira ko mureka kwifatanya+ n’umuntu wese witwa umuvandimwe, niba ari umusambanyi cyangwa umunyamururumba+ cyangwa usenga ibigirwamana cyangwa utukana cyangwa umusinzi+ cyangwa umunyazi, ndetse rwose ntimugasangire n’umuntu umeze atyo.
12 Mpuriye he no gucira urubanza abo hanze y’itorero?+ Mbese ntimucira urubanza abo mu itorero,+
13 mu gihe abo hanze+ Imana ari yo ibacira urubanza? “Mukure uwo muntu mubi muri mwe.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ 1Kr 5:5