1 Abakorinto 4:1-21
4 Mureke abantu bajye babona ko turi abagaragu+ ba Kristo, tukaba n’ibisonga+ byabikijwe amabanga yera+ y’Imana.
2 Kuri iyo ngingo kandi, ibisonga+ biba byitezweho ko biba indahemuka.+
3 Icyakora kuri jye, kuba nagenzurwa namwe cyangwa urukiko rw’abantu,+ nta cyo bivuze rwose. Ndetse nanjye ubwanjye sinigenzura,
4 kuko nta cyo umutimanama+ wanjye undega. Ariko ibyo si byo bigaragaza ko ndi umukiranutsi, ahubwo ungenzura ni Yehova.+
5 Ku bw’ibyo rero, ntimugace urubanza+ rw’ikintu icyo ari cyo cyose igihe cyagenwe kitaragera,+ kugeza igihe Umwami azazira, we uzashyira ahagaragara+ ibintu by’amabanga bikorerwa mu mwijima, kandi akanagaragaza imigambi yo mu mitima.+ Icyo gihe ni bwo buri wese azabona ishimwe rituruka ku Mana.+
6 None rero bavandimwe, ibyo bintu nabyiyerekejeho jye na Apolo+ ku bw’inyungu zanyu, kugira ngo urugero rwacu rubigishe iri tegeko: “ntimugatandukire ibyanditswe,”+ kugira ngo mutiyemera,+ umwe yumva ko aruta undi.+
7 Ni nde utuma uba umuntu utandukanye+ n’undi? Ubundi se ni iki ufite utahawe?+ Niba se waragihawe,+ kuki wirata+ nk’aho utagihawe?
8 Mbese ntimumaze kubona ibibahagije? Ntimumaze kuba abakire?+ Mbese mwatangiye gutegeka muri abami+ tutari kumwe? Kandi koko, nifuza ko mwaba mwaratangiye gutegeka muri abami kugira ngo natwe dutegekane namwe turi abami.+
9 Mbona bisa naho twebwe intumwa, Imana yatumuritse+ turi aba nyuma, tumeze nk’abakatiwe urwo gupfa,+ kuko twabaye ibishungero+ by’isi, iby’abamarayika+ n’abantu.+
10 Turi abapfapfa+ bitewe na Kristo, ariko mwe muri abanyabwenge+ muri Kristo; twe turi abanyantege nke,+ ariko mwe murakomeye;+ muvugwa neza,+ ariko twe turasuzugurwa.+
11 Kugeza kuri iyi saha, dukomeza kugira inzara+ n’inyota,+ tukambara ubusa,+ tugakubitwa+ ibipfunsi duhutazwa, ntitugire aho tuba+
12 kandi tukagoka+ dukoresha amaboko yacu.+ Iyo badututse tubasabira umugisha,+ iyo dutotejwe turihangana,+
13 iyo badushebeje turinginga;+ twahindutse ibishingwe by’isi, tuba imyanda y’ibintu byose kugeza n’ubu.+
14 Ibi simbibandikiye ngamije kubakoza isoni, ahubwo ni ukugira ngo mbagire inama nk’abana banjye nkunda.+
15 Nubwo mwagira abarezi+ ibihumbi icumi muri Kristo, nta gushidikanya, ntimufite ba so benshi,+ kuko nabaye so muri Kristo Yesu binyuze ku butumwa bwiza.+
16 Ku bw’ibyo rero, ndabinginga ngo mujye munyigana.+
17 Ni yo mpamvu mbatumyeho+ Timoteyo, kuko ari umwana wanjye+ mu Mwami, uwo nkunda kandi w’indahemuka. Azabibutsa imikorere yanjye muri Kristo Yesu+ nk’uko nigisha hose muri buri torero.
18 Hari bamwe biyemera+ nk’aho mu by’ukuri ntazaza iwanyu.
19 Ariko Yehova nabishaka+ nzabageraho bidatinze, kandi icyo nzaba nshaka kumenya si amagambo y’abo biyemera, ahubwo ni imbaraga zabo.
20 Ubwami bw’Imana ntibushingiye ku magambo, ahubwo bushingiye ku mbaraga+ z’Imana.
21 Murashaka iki? Ko nzaza iwanyu nitwaje inkoni,+ cyangwa nzaze nitwaje urukundo no kwitonda?+