1 Abakorinto 3:1-23

3  Nuko rero bavandimwe, sinashoboye kubabwira nk’ubwira abantu b’umwuka,+ ahubwo nababwiye nk’ubwira abantu ba kamere, nk’ubwira impinja+ muri Kristo.  Nabahaye amata, sinabagaburira ibyokurya+ kuko mwari mutarakomera bihagije. Mu by’ukuri, na n’ubu+ ntimurakomera bihagije  kuko mukiri aba kamere.+ Ubwo muri mwe hakiri ishyari n’ubushyamirane,+ mbese ubwo ntimuri aba kamere kandi ntimugenda nk’abantu?+  Iyo umwe avuga ati “ndi uwa Pawulo,” undi ati “ndi uwa Apolo,”+ ubwo se ntimuba muri abantu buntu?  None se Apolo ni iki?+ Koko se Pawulo ni iki? Si abakozi+ bakoreshejwe kugira ngo mwizere, nk’uko Umwami yahaye buri wese umurimo?  Narateye+ Apolo aruhira,+ ariko Imana ni yo yakomeje gukuza,+  ku buryo utera nta cyo aba ari cyo+ cyangwa uwuhira, keretse Imana yo ikuza.+  Ubwo rero, utera n’uwuhira ni bamwe,+ ariko buri wese azahabwa ingororano ye ihuje n’umurimo we.+  Turi abakozi bakorana n’Imana.+ Namwe muri umurima w’Imana uhingwa,+ inzu yubakwa n’Imana.+ 10  Mu buryo buhuje n’ubuntu butagereranywa+ bw’Imana nagiriwe, nashyizeho urufatiro+ nk’umwubakisha mukuru w’umunyabwenge, ariko undi muntu arwubakaho. Ariko umuntu wese yirinde uko yubaka kuri urwo rufatiro,+ 11  kuko nta wushobora gushyiraho urundi rufatiro+ rutari urwashyizweho, ari rwo Yesu Kristo.+ 12  Niba rero umuntu yubakisha kuri urwo rufatiro zahabu, ifeza, amabuye y’agaciro kenshi, ibiti, ibyatsi n’ibikenyeri, 13  umurimo w’umuntu wese uzagaragara; hari umunsi uzawugaragaza, kubera ko umuriro+ ari wo uzawuhishura, kandi umuriro ubwawo uzagaragaza ubwoko bw’umurimo wa buri wese. 14  Umurimo umuntu yubatse kuri urwo rufatiro nugumaho,+ azahabwa ingororano.+ 15  Ariko umurimo w’umuntu nushya, azagira igihombo, nyamara we ubwe azakizwa.+ Icyakora nanakizwa, azaba ameze nk’ukuwe mu muriro.+ 16  Mbese ntimuzi ko muri urusengero rw’Imana+ kandi ko umwuka w’Imana uba muri mwe?+ 17  Umuntu narimbura urusengero rw’Imana, Imana na yo izamurimbura,+ kuko urusengero rw’Imana ari urwera+ kandi urwo rusengero+ ni mwe.+ 18  Ntihakagire uwishuka: niba hari uwo muri mwe utekereza ko ari umunyabwenge+ mu by’iyi si, nabe umupfapfa kugira ngo abone uko aba umunyabwenge.+ 19  Ubwenge bw’iyi si ni ubupfu ku Mana,+ nk’uko byanditswe ngo “ifatira abanyabwenge mu buryarya bwabo.”+ 20  Nanone ngo “Yehova azi ko ibyo abanyabwenge batekereza ari iby’ubusa.”+ 21  Bityo rero, ntihakagire uwiratana abantu kuko ibintu byose ari ibyanyu,+ 22  yaba Pawulo cyangwa Apolo+ cyangwa Kefa cyangwa isi cyangwa ubuzima cyangwa urupfu cyangwa ibintu biriho ubu cyangwa ibizaza,+ byose ni ibyanyu; 23  namwe muri aba Kristo,+ Kristo na we ni uw’Imana.+

Ibisobanuro ahagana hasi