1 Abakorinto 2:1-16
2 Nanjye rero bavandimwe, ubwo nazaga iwanyu kubatangariza ibanga ryera+ ry’Imana, sinazanye amagambo+ menshi cyangwa ubwenge.
2 Kuko niyemeje kutagira ikindi nerekezaho ibitekerezo byanyu uretse Yesu Kristo+ wenyine, wamanitswe.
3 Naje iwanyu mfite intege nke n’ubwoba kandi mpinda umushyitsi cyane.+
4 Ibyo navugaga n’ibyo nabwirizaga sinabivuganaga amagambo yemeza y’ubwenge, ahubwo nabivugaga mu buryo bugaragaza umwuka w’Imana n’imbaraga zayo,+
5 kugira ngo ukwizera kwanyu kutaba gushingiye ku bwenge bw’abantu,+ ahubwo kube gushingiye ku mbaraga z’Imana.+
6 Ubu noneho turavuga ibyerekeye ubwenge mu bantu bakuze+ mu buryo bw’umwuka, ariko si ubwenge+ bw’iyi si cyangwa ubw’abategetsi b’iyi si+ bagiye gushiraho.+
7 Ahubwo turavuga ibyerekeye ubwenge bw’Imana buri mu ibanga ryera,+ ubwenge bwahishwe, ubwo Imana yagennye mbere ya za gahunda+ z’ibintu kugira ngo tuzahabwe ikuzo.
8 Ubwo bwenge nta n’umwe mu bategetsi+ b’iyi si wigeze abumenya,+ kuko iyo babumenya, ntibaba baramanitse+ Umwami nyir’ikuzo.
9 Ahubwo ni nk’uko byanditswe ngo “ibintu Imana yateguriye abayikunda,+ nta jisho ryigeze ribibona, nta n’ugutwi kwigeze kubyumva kandi nta n’ubwo byigeze bitekerezwa mu mutima w’umuntu.”
10 Ni twe Imana yabihishuriye+ binyuze ku mwuka wayo,+ kuko umwuka+ ugenzura ibintu byose, ndetse n’ibintu byimbitse+ by’Imana.
11 None se, ni nde mu bantu uzi ibiri mu muntu uretse umwuka+ umurimo? Ni na ko nta muntu wamenye iby’Imana, keretse umwuka+ w’Imana.
12 Twe rero ntitwahawe umwuka+ w’isi, ahubwo twahawe umwuka+ uturuka ku Mana, kugira ngo dushobore kumenya ibintu Imana yaduhaye+ ibigiranye ineza.
13 Ibyo bintu ni na byo tuvuga, tudakoresheje amagambo twigishijwe n’ubwenge bw’abantu,+ ahubwo tubivuga dukoresheje amagambo twigishijwe n’umwuka,+ ari na ko duhuza ibintu by’umwuka n’amagambo y’umwuka.+
14 Ariko umuntu wa kamere ntiyemera ibintu by’umwuka w’Imana, kuko kuri we biba ari ubupfu, kandi ntashobora kubimenya+ kuko bisuzumwa mu buryo bw’umwuka.
15 Icyakora, umuntu w’umwuka+ we asuzuma ibintu byose, ariko we nta muntu umusuzuma.+
16 “Ni nde wamenye ibyo Yehova+ atekereza kugira ngo amwigishe?”+ Ariko twe dufite imitekerereze+ ya Kristo.