1 Abakorinto 16:1-24
16 Naho ku birebana no gukusanya+ imfashanyo zigenewe abera,+ namwe mugenze nk’uko nategetse amatorero y’i Galatiya.+
2 Buri munsi wa mbere w’icyumweru, umuntu wese muri mwe ajye agira icyo ashyira ku ruhande iwe mu rugo akurikije ibyo afite, kugira ngo imfashanyo zitazakusanywa ari uko mpageze.
3 Ahubwo ningera aho, abo muzaba mwemeje bose mukoresheje inzandiko,+ nzabatuma i Yerusalemu bajyane impano yanyu ivuye ku mutima.
4 Icyakora nibiba bikwiriye ko nanjye njyayo, tuzajyana.
5 Ariko nzaza iwanyu maze kunyura muri Makedoniya, kuko ubu ngiye kunyura muri Makedoniya;+
6 wenda nzagumana namwe cyangwa se tunamarane igihe cy’imbeho, kugira ngo aho nzerekeza hose muzamperekeze+ ho gato.
7 Sinifuza kubabona gusa nihitira, ahubwo niringiye ko nzamarana namwe+ igihe runaka Yehova+ nabishaka.+
8 Ariko ubu ndacyari muri Efeso+ kugeza ku munsi mukuru wa Pentekote,
9 kuko nugururiwe irembo rigari rijya mu murimo;+ ariko abandwanya ni benshi.
10 Icyakora Timoteyo+ naza, ntimuzatume agira ubwoba muri mwe, kuko akora umurimo wa Yehova+ nk’uko nanjye nywukora.
11 Ku bw’ibyo rero, ntihakagire umuntu umuhinyura.+ Ahubwo muzamuherekeze, mumusezereho amahoro kugira ngo agere aho ndi, kuko mutegereje hamwe n’abavandimwe.
12 Naho ku byerekeye umuvandimwe wacu Apolo,+ naramwinginze cyane ngo aze iwanyu hamwe n’abavandimwe, icyakora icyo gihe ntiyashakaga kuza rwose, ariko azaza nabona uburyo.
13 Mukomeze kuba maso,+ muhagarare mushikamye mu kwizera,+ mube abagabo nyabagabo,+ mukomere.+
14 Ibyo mukora byose mubikorane urukundo.+
15 Ariko noneho ndabatera inkunga bavandimwe: muzi ko abo kwa Sitefana ari bo muganura+ w’abo muri Akaya kandi bitangiye gukorera abera.+
16 Namwe mukomeze kugandukira abantu bameze batyo, n’umuntu wese urangwa n’umwuka w’ubufatanye kandi agakorana umwete.+
17 Ariko nishimira ko ndi kumwe na Sitefana+ na Forutunato na Akayiku, kubera ko aho mutari bahababereye;
18 bahumurije umutima wanjye+ n’uwanyu. Nuko rero, mujye mwemera abantu bameze batyo.+
19 Amatorero yo muri Aziya arabatashya.+ Akwila na Purisikila hamwe n’itorero riteranira mu nzu yabo+ barabatashya mu Mwami wacu, babikuye ku mutima.
20 Abavandimwe bose barabatashya. Muramukanishe gusomana kwera.+
21 Jyewe Pawulo ndabatahije, kandi nanditse iyi ntashyo n’ukuboko kwanjye.+
22 Niba hari umuntu udakunda Umwami avumwe.+ Ngwino Mwami wacu!+
23 Ubuntu butagereranywa bw’Umwami Yesu bubane namwe.
24 Urukundo rwanjye rubane namwe mwese abunze ubumwe na Kristo Yesu.