1 Abakorinto 15:1-58
15 Noneho rero bavandimwe, ndabamenyesha ubutumwa bwiza+ nabatangarije,+ ari na bwo mwakiriye, mukaba ari na bwo mushikamyemo.+
2 Nanone kandi, mukizwa+ binyuze ku magambo navuze igihe nabatangarizaga ubutumwa bwiza, niba mubukomeyeho, keretse ahari mubaye mwarizereye ubusa.+
3 Nabagejejeho ibintu by’ingenzi, ari byo nanjye nahawe,+ ko Kristo yapfiriye ibyaha byacu mu buryo buhuje n’Ibyanditswe,+
4 ko yahambwe+ akazurwa+ ku munsi wa gatatu+ mu buryo buhuje n’Ibyanditswe,+
5 kandi ko yabonekeye Kefa,+ hanyuma akabonekera ba bandi cumi na babiri.+
6 Hanyuma y’ibyo yabonekeye abavandimwe basaga magana atanu icyarimwe, abenshi muri bo bakaba bakiriho na n’ubu,+ ariko abandi basinziriye mu rupfu.
7 Nyuma y’ibyo yabonekeye Yakobo,+ hanyuma abonekera intumwa zose,+
8 ariko nyuma ya bose nanjye ambonekera+ nk’uwavutse igihe kitageze.
9 Ndi uworoheje+ mu ntumwa, kandi ntibinkwiriye rwose ko nitwa intumwa, kuko natotezaga+ itorero ry’Imana.
10 Ariko binyuze ku buntu butagereranywa bw’Imana,+ ndi uko ndi. Ubuntu butagereranywa yangiriye ntibwabaye imfabusa,+ ahubwo nakoranye umwete kuzirusha zose.+ Icyakora si jye, ahubwo ni ubuntu butagereranywa bw’Imana buri kumwe nanjye.+
11 Ariko kandi, yaba jye cyangwa zo, uko ni ko tubwiriza kandi ni muri ubwo buryo mwizeye.+
12 None se niba tubwiriza ko Kristo yazuwe mu bapfuye,+ bishoboka bite ko hari bamwe muri mwe bavuga ko nta muzuko w’abapfuye ubaho?+
13 Niba mu by’ukuri nta muzuko w’abapfuye ubaho, ubwo na Kristo ntiyazuwe.+
14 Ariko niba Kristo atarazuwe, umurimo wacu wo kubwiriza waba ari imfabusa rwose kandi no kwizera kwacu kwaba kubaye imfabusa.+
15 Byongeye kandi, natwe twaba tubaye abahamya ibinyoma ku byerekeye Imana,+ kubera ko twaba tubeshyera Imana duhamya+ ko yazuye Kristo+ kandi itaramuzuye, niba mu by’ukuri abapfuye batazazuka.+
16 Niba abapfuye batazazuka, na Kristo ntiyazutse.
17 Byongeye kandi, niba Kristo atarazutse, kwizera kwanyu nta cyo kumaze; muracyari mu byaha byanyu.+
18 Nanone kandi, ubwo ni ukuvuga ko n’abasinziriye mu rupfu bunze ubumwe+ na Kristo barimbutse.+
19 Niba ari muri ubu buzima gusa twiringira Kristo,+ turi abo kugirirwa impuhwe kurusha abandi bantu bose.
20 Ariko noneho, Kristo yazuwe mu bapfuye+ aba umuganura+ w’abasinziriye mu rupfu.+
21 Nk’uko urupfu+ rwaje binyuze ku muntu umwe, ni na ko umuzuko+ w’abapfuye uzabaho binyuze ku muntu umwe.
22 Nk’uko muri Adamu abantu bose bapfa,+ ni na ko abantu bose bazaba bazima muri Kristo.+
23 Ariko buri wese mu mwanya we: Kristo ni umuganura,+ hagakurikiraho aba Kristo mu gihe cyo kuhaba kwe.+
24 Hazakurikiraho imperuka, ubwo azashyikiriza ubwami Imana ari na yo Se, amaze guhindura ubusa ubutegetsi bwose n’ubutware bwose n’ububasha bwose.+
25 Agomba gutegeka ari umwami kugeza igihe Imana izaba imaze gushyira abanzi bose munsi y’ibirenge bye.+
26 Urupfu ni rwo mwanzi wa nyuma uzahindurwa ubusa.+
27 Imana “yashyize ibintu byose munsi y’ibirenge bye+ ngo bimugandukire.”+ Ariko iyo havuzwe ko ‘yeguriwe ibintu byose ngo bimugandukire,’ biba bigaragara ko hadakubiyemo uwabimweguriye.+
28 Ariko ibintu byose nibimara kumugandukira,+ icyo gihe Umwana ubwe na we azagandukira Uwamweguriye+ ibintu byose, kugira ngo Imana ibe byose kuri bose.+
29 Naho ubundi se, ababatizwa kugira ngo babe abapfuye+ bazagira bate? Niba abapfuye batazazuka rwose,+ ni iki gituma nanone babatizwa+ kugira ngo babe abapfuye?
30 Kuki nanone duhora mu kaga igihe cyose?+
31 Buri munsi mba mpanganye n’urupfu.+ Ibyo ndabihamya nshingiye ku mpamvu mfite zo kwishima+ ku bwanyu bavandimwe, nishimira muri Kristo Yesu Umwami wacu.
32 Niba nararwanye n’inyamaswa muri Efeso+ nk’abandi bose, ibyo bimariye iki? Niba abapfuye batazazuka, “mureke twirire twinywere kuko ejo tuzapfa.”+
33 Ntimuyobe. Kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza.+
34 Mukanguke mugire ubwenge+ mu buryo buhuje no gukiranuka, kandi ntimukagire akamenyero ko gukora ibyaha, kuko hari bamwe batamenye Imana.+ Ibi mbivugiye kubakoza isoni.+
35 Ariko wenda hari uwabaza ati “abapfuye bazazurwa bate? Koko se, bazazuka bafite umubiri bwoko ki?”+
36 Wa muntu udashyira mu gaciro we! Icyo ubibye ntikigira ubuzima kitabanje gupfa,+
37 kandi icyo ubiba, ntukibiba gifite umubiri kizakurana, ahubwo ubiba impeke nsa,+ yaba iy’ingano cyangwa indi iyo ari yo yose.
38 Ariko Imana iyiha umubiri+ nk’uko ishaka,+ kandi buri mbuto igahabwa umubiri wayo.
39 Imibiri yose ntimeze kimwe, ahubwo hari umubiri w’abantu, n’undi w’amatungo, n’undi w’inyoni n’undi w’ifi.+
40 Hari imibiri yo mu ijuru+ n’imibiri yo mu isi;+ ariko ubwiza+ bw’imibiri yo mu ijuru buri ukwabwo, n’ubwiza bw’imibiri yo mu isi buri ukwabwo.
41 Ubwiza bw’izuba+ buri ukwabwo n’ubwiza bw’ukwezi+ buri ukwabwo, kandi n’ubwiza bw’inyenyeri+ buri ukwabwo; mu by’ukuri, ubwiza bw’inyenyeri imwe butandukanye n’ubw’indi.
42 Ni na ko bimeze ku kuzuka kw’abapfuye.+ Ubibwa ari umubiri ubora, ukazurwa ari umubiri utabora.+
43 Ubibwa usuzuguritse,+ ukazurwa ufite ikuzo.+ Ubibwa ufite intege nke,+ ukazurwa ufite imbaraga.+
44 Ubibwa ari umubiri usanzwe,+ ukazurwa ari umubiri w’umwuka.+ Niba hariho umubiri usanzwe, hariho n’umubiri w’umwuka.
45 Ndetse biranditswe ngo “umuntu wa mbere Adamu yabaye ubugingo buzima.”+ Naho Adamu wa nyuma yabaye umwuka+ utanga ubuzima.+
46 Icyakora uwa mbere si uw’umwuka, ahubwo ni uwa kamere; hanyuma hagakurikiraho uw’umwuka.+
47 Umuntu wa mbere ni uwo mu isi kandi yavanywe mu mukungugu,+ naho uwa kabiri ni uwo mu ijuru.+
48 Uko uwavanywe mu mukungugu+ ari, ni ko abavanywe mu mukungugu na bo bari; kandi uko uwo mu ijuru+ ari, ni ko abo mu ijuru na bo bari.+
49 Nk’uko twambaye ishusho+ y’uwavanywe mu mukungugu, ni na ko tuzambara ishusho+ y’uwo mu ijuru.
50 Icyakora bavandimwe, ndababwira ko umubiri n’amaraso bidashobora kuragwa ubwami bw’Imana,+ kandi ko kubora kudashobora kuragwa kutabora.+
51 Dore ndababwira ibanga ryera: twese si ko tuzasinzirira mu rupfu, ahubwo tuzahindurwa+
52 mu kanya gato nk’ako guhumbya, mu gihe cy’impanda ya nyuma. Kuko impanda+ izavuga maze abapfuye bakazurwa badashobora kubora, natwe tugahindurwa.
53 Uyu mubiri ubora uzambikwa kutabora,+ kandi uyu upfa+ uzambikwa kudapfa.
54 Ariko igihe uyu ubora uzambikwa kutabora kandi uyu upfa ukambikwa kudapfa, ni bwo hazasohora aya magambo yanditswe ngo “urupfu+ rumizwe bunguri kugeza iteka ryose.”+
55 “Wa rupfu we, kunesha kwawe kuri he? Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?”+
56 Urubori+ rutera urupfu ni icyaha, ariko Amategeko+ ni yo aha icyaha imbaraga.
57 Ariko Imana ishimwe, kuko iduha gutsinda binyuze ku Mwami wacu Yesu Kristo!+
58 Ku bw’ibyo rero bavandimwe banjye nkunda, mushikame+ mutanyeganyega, buri gihe mufite byinshi byo gukora mu murimo w’Umwami,+ muzi ko umurimo mukorera Umwami atari imfabusa.+