1 Abakorinto 11:1-34
11 Mujye munyigana nk’uko nanjye nigana Kristo.+
2 Ubu ndabashimira kubera ko mu bintu byose munzirikana kandi mukaba mukomeye ku migenzo+ nk’uko nayibahaye.
3 Ariko ndashaka ko mumenya ko umutware w’umugabo wese ari Kristo,+ kandi ko umutware w’umugore ari umugabo,+ naho umutware wa Kristo akaba Imana.+
4 Umugabo wese usenga cyangwa uhanura atwikiriye umutwe, aba akojeje isoni umutware we.+
5 Ariko umugore wese usenga cyangwa uhanura+ adatwikiriye umutwe,+ aba akojeje isoni umutware we, kuko biba bimeze neza neza nk’aho ari umugore wimoje.+
6 Niba umugore adatwikiriye umutwe we, nanone yikemuze umusatsi, ariko niba biteye isoni ko umugore yikemuza umusatsi cyangwa ngo yimoze,+ natwikire umutwe we.+
7 Umugabo ntagomba gutwikira umutwe we kuko ari ishusho y’Imana+ n’ikuzo ryayo,+ ariko umugore ni ikuzo ry’umugabo.+
8 Umugabo si we wakuwe mu mugore, ahubwo umugore ni we wakuwe mu mugabo,+
9 kandi ikirenze kuri ibyo, umugabo ntiyaremwe ku bw’umugore, ahubwo umugore ni we waremwe ku bw’umugabo.+
10 Kubera iyo mpamvu, kandi bitewe n’abamarayika,+ umugore agomba kugira ikimenyetso cy’ubutware ku mutwe we.+
11 Nanone ku birebana n’Umwami, umugore ntabaho hatariho umugabo, kandi umugabo ntabaho hatariho umugore.+
12 Kuko nk’uko umugore yakuwe mu mugabo,+ ni ko n’umugabo abaho binyuze ku mugore,+ ariko ibintu byose bituruka ku Mana.+
13 Ngaho namwe ubwanyu nimuce urubanza: mbese birakwiriye ko umugore asenga Imana adatwikiriye umutwe?
14 Mbese kamere ubwayo ntibigisha ko iyo umugabo afite imisatsi miremire bimusuzuguza,
15 ariko umugore yagira imisatsi miremire bikamubera icyubahiro?+ Yahawe umusatsi ngo umubere umwambaro wo ku mutwe.+
16 Icyakora nihagira umuntu usa naho ashaka kujya impaka+ ku byerekeye undi mugenzo,+ nta wundi dufite, kandi n’amatorero y’Imana nta wo afite.
17 Ariko mbahaye ayo mabwiriza ntabashimira, kuko mudaterana+ mugamije ibyiza, ahubwo muba mugamije ibibi.
18 Mbere na mbere, iyo muteraniye hamwe mu itorero, numva ko muri mwe harimo ibyo kwicamo ibice,+ kandi mu rugero runaka nemera ko ari ko biri koko.
19 Nanone muri mwe hagomba kubamo udutsiko,+ kugira ngo abantu bemewe na bo bashobore kugaragara muri mwe.+
20 Ku bw’ibyo, iyo muteraniye ahantu hamwe, kurya ifunguro ry’Umwami rya nimugoroba+ ntibishoboka.
21 Iyo murirya, buri wese abanza gufata ifunguro rye rya nimugoroba, ku buryo usanga umwe ashonje, naho undi yasinze.
22 None se rwose ntimufite amazu mushobora kuriramo kandi mukanyweramo?+ Cyangwa musuzugura itorero ry’Imana mugatuma abatagira icyo bafite+ bagira ikimwaro? Mbabwire iki? Mbashime se? Oya, kuri iyo ngingo simbashima.
23 Icyo nahawe n’Umwami ni cyo nanjye nabahaye, ko mu ijoro+ Umwami Yesu yari butangwemo yafashe umugati,
24 nuko amaze gushimira arawumanyagura,+ aravuga ati “uyu ugereranya umubiri wanjye+ ugomba gutangwa ku bwanyu. Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.”+
25 N’igikombe na cyo+ akigenza atyo, amaze gufata ifunguro rya nimugoroba, aravuga ati “iki gikombe kigereranya isezerano rishya+ rishingiye ku maraso yanjye.+ Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka+ igihe cyose mukinyweraho.”
26 Igihe cyose+ murya uyu mugati kandi mukanywera kuri iki gikombe, muba mukomeza gutangaza urupfu+ rw’Umwami kugeza igihe azazira.+
27 Kubera iyo mpamvu rero, umuntu wese urya umugati cyangwa akanywera ku gikombe cy’Umwami mu buryo budakwiriye, azagibwaho n’urubanza+ ku birebana n’umubiri w’Umwami n’amaraso+ ye.
28 Umuntu ajye abanza yisuzume neza yitonze,+ arebe niba akwiriye, maze abone kurya ku mugati no kunywera ku gikombe.
29 Urya kandi akanywa adasobanukiwe iby’uwo mubiri, aba aririye kandi anywereye gucirwa urubanza.+
30 Ni yo mpamvu hari benshi muri mwe bagira intege nke kandi bakarwaragurika, kandi abatari bake bakaba basinziriye+ mu rupfu.
31 Ariko nitwisuzuma tukareba niba dukwiriye, ntituzacirwa urubanza.+
32 Icyakora, iyo duciriwe urubanza,+ ni Yehova+ uba uduhannye kugira ngo tutazacirwaho iteka+ hamwe n’isi.+
33 Ku bw’ibyo rero bavandimwe, nimuteranira hamwe mugiye kurya iryo funguro,+ mujye mutegereza abandi.
34 Niba hari ushonje, ajye arira iwe mu rugo,+ kugira ngo mudateranira hamwe gucirwa urubanza.+ Ariko ibindi bibazo bisigaye nzabikemura mpageze.