1 Abakorinto 10:1-33

10  Ariko rero bavandimwe, sinshaka ko muyoberwa ko ba sogokuruza bose bari munsi y’igicu+ kandi ko bose banyuze mu nyanja,+  kandi ko bose babatirijwe muri Mose+ binyuze ku gicu n’inyanja,  kandi ko bose bariye ibyokurya bimwe bivuye ku Mana,+  kandi ko bose banyoye ibyokunywa bimwe bivuye ku Mana.+ Bose banywaga amazi y’urutare+ rwo mu buryo bw’umwuka rwabakurikiraga, kandi urwo rutare+ rwashushanyaga Kristo.+  Icyakora, benshi muri bo Imana ntiyabemeye,+ kuko baguye+ mu butayu.  Ibyo byatubereye akabarore kugira ngo tutaba abantu bararikira ibintu bibi+ nk’uko babirarikiye.  Ntimugasenge ibigirwamana nk’uko bamwe muri bo babisenze,+ nk’uko byanditswe ngo “abantu bicajwe no kurya no kunywa, kandi bahagurutswa no kwishimisha.”+  Ntitugasambane nk’uko bamwe muri bo basambanye,+ bigatuma hagwa abantu ibihumbi makumyabiri na bitatu mu munsi umwe.+  Ntitukagerageze Yehova+ nk’uko bamwe bamugerageje,+ bakarimbuka bariwe n’inzoka.+ 10  Ntimukitotombe, nk’uko bamwe muri bo bitotombye+ bakicwa n’umurimbuzi.+ 11  Ibyo byababayeho kugira ngo bibe akabarore, kandi byandikiwe kutubera umuburo+ twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe.+ 12  Ku bw’ibyo rero, umuntu utekereza ko ahagaze yirinde atagwa.+ 13  Nta kigeragezo cyabagezeho kitari rusange ku bantu.+ Ariko Imana ni iyo kwizerwa,+ kandi ntizabareka ngo mugeragezwe ibirenze ibyo mushobora kwihanganira,+ ahubwo nanone izajya ibacira akanzu+ muri icyo kigeragezo, kugira ngo mushobore kucyihanganira. 14  Nuko rero bakundwa, muhunge+ ibikorwa byo gusenga ibigirwamana.+ 15  Ndavuga nk’ubwira abantu bafite ubushishozi;+ mwe ubwanyu mwigenzurire ibyo mvuga. 16  Mbese igikombe+ cy’umugisha, icyo tubanza gusabira umugisha, si ugusangira amaraso ya Kristo? Umugati tumanyagura+ si ugusangira umubiri wa Kristo?+ 17  Hariho umugati umwe, ariko twe nubwo turi benshi,+ turi umubiri umwe,+ kuko twese dusangira uwo mugati umwe.+ 18  Nimurebere ku Bisirayeli kavukire:+ mbese abarya ku bitambo ntibasangira n’igicaniro?+ 19  None se mvuge iki? Ko ibyatuwe ikigirwamana hari icyo bivuze, cyangwa ko ikigirwamana hari icyo kivuze?+ 20  Oya, ahubwo ndavuga ko ibyo abanyamahanga batambaho ibitambo, babitambira abadayimoni+ batabitambira Imana, kandi sinshaka ko musangira n’abadayimoni.+ 21  Ntimushobora kunywera ku gikombe cya Yehova+ ngo munywere no ku gikombe cy’abadayimoni; ntimushobora gusangirira ku “meza ya Yehova”+ no ku meza y’abadayimoni. 22  Cyangwa se turashaka “gutera Yehova ishyari”?+ Mbese hari ubwo tumurusha imbaraga?+ 23  Ibintu byose biremewe, ariko si ko byose bigira umumaro.+ Ibintu byose biremewe,+ ariko si ko byose byubaka.+ 24  Buri wese ntakomeze gushaka inyungu ze bwite,+ ahubwo ashake iza mugenzi we.+ 25  Ibintu byose bigurishwa mu iguriro ry’inyama, mujye mubirya+ mutiriwe mubaririza, ku bw’umutimanama wanyu,+ 26  kuko “isi n’ibiyuzuye byose+ ari ibya Yehova.”+ 27  Niba umuntu utizera abatumiye kandi mukaba mwifuza kujyayo, mujye murya ibintu byose babashyize imbere+ mutiriwe mubaririza, ku bw’umutimanama wanyu.+ 28  Ariko nihagira umuntu ukubwira ati “iki cyatanzweho igitambo,” ntukakirye ku bw’uwo muntu ubikumenyesheje, no ku bw’umutimanama.+ 29  “Umutimanama” mvuga si uwawe, ahubwo ni uw’uwo muntu. None se kuki umudendezo wanjye wakemangwa n’umutimanama w’undi muntu?+ 30  Niba ndiye nshimira, kuki hagira umvuga nabi ampora icyo nshimira?+ 31  Ku bw’ibyo rero, mwaba murya cyangwa munywa, cyangwa mukora ikindi kintu icyo ari cyo cyose, mujye mukora ibintu byose mugamije guhesha Imana ikuzo.+ 32  Mwirinde mutabera igisitaza+ Abayahudi n’Abagiriki n’itorero ry’Imana, 33  nk’uko nanjye nshimisha abantu bose mu bintu byose+ ntaharanira inyungu zanjye bwite,+ ahubwo mparanira iza benshi kugira ngo na bo bakizwe.+

Ibisobanuro ahagana hasi