1 Abakorinto 1:1-31
1 Jyewe Pawulo, wahamagariwe kuba intumwa+ ya Yesu Kristo nk’uko Imana yabishatse,+ hamwe n’umuvandimwe wacu Sositeni,+
2 ndabandikiye mwebwe abo mu itorero ry’Imana riri i Korinto,+ mwebwe abejejwe+ mwunze ubumwe na Kristo Yesu mwahamagariwe kuba abera,+ hamwe n’abandi bose bambaza izina+ ry’Umwami wacu Yesu Kristo, aho bari hose, ari we Mwami wabo n’uwacu:+
3 Ubuntu butagereranywa,+ n’amahoro+ bituruka ku Mana Data n’Umwami wacu Yesu Kristo+ bibane namwe.
4 Buri gihe nshimira Imana ku bwanyu, mbitewe n’ubuntu butagereranywa+ Imana yabagiriye muri Kristo Yesu,+
5 ko mu bintu byose mwakungahajwe+ n’uko mwunze ubumwe na we, mukagira ubushobozi bwuzuye bwo kuvuga n’ubumenyi bwuzuye,+
6 kuko guhamya ibya Kristo+ byakomejwe muri mwe,
7 kugira ngo mutabura impano+ iyo ari yo yose mu gihe mugitegerezanyije amatsiko guhishurwa+ k’Umwami wacu Yesu Kristo.
8 Nanone kandi, azatuma mukomeza gushikama+ kugeza ku iherezo, kugira ngo muzabe mutariho umugayo+ ku munsi+ w’Umwami wacu Yesu Kristo.+
9 Imana ni indahemuka,+ yo yabahamagariye gufatanya+ n’Umwana wayo Yesu Kristo, Umwami wacu.
10 Nuko rero bavandimwe, ndabingingira+ mu izina+ ry’Umwami wacu Yesu Kristo, ngo mwese mujye muvuga rumwe,+ kandi muri mwe he kubaho kwicamo ibice,+ ahubwo mwunge ubumwe rwose mu bitekerezo kandi mugire imyumvire imwe.+
11 Bavandimwe banjye, abo kwa Kilowe bambwiye+ ibyanyu, ko mwacitsemo ibice.
12 Icyo nshaka kuvuga ni iki: buri wese muri mwe aravuga ati “ndi uwa Pawulo,” undi ati “ariko jye ndi uwa Apolo,”+ naho undi ati “ariko jye ndi uwa Kefa,” undi na we ati “ariko jye ndi uwa Kristo.”
13 Kristo yaciwemo ibice.+ Ese Pawulo ni we wabamanikiwe? Cyangwa hari ubwo mwabatijwe+ mu izina rya Pawulo?
14 Nshimira Imana ko nta n’umwe muri mwe nabatije, uretse Kirisipo+ na Gayo,+
15 kugira ngo hatagira n’umwe uvuga ko mwabatijwe mu izina ryanjye.
16 Yee, nanone nabatije abo kwa Sitefana.+ Ariko abasigaye bo, sinzi niba hari undi nigeze mbatiza!
17 Kristo ntiyantumye+ kujya kubatiza, ahubwo yantumye kujya gutangaza ubutumwa bwiza. Icyakora sinagiye mfite ubwenge bwo kuvuga,+ kugira ngo igiti cy’umubabaro cya Kristo kidahinduka imfabusa.
18 Kuvuga iby’igiti cy’umubabaro ni ubupfu+ ku barimbuka,+ ariko kuri twe abakizwa,+ ni imbaraga z’Imana,+
19 kuko byanditswe ngo “nzatuma ubwenge bw’abanyabwenge burimbuka,+ kandi ubuhanga bw’abahanga+ nzabusuzugura.”+
20 Umunyabwenge ari he? Umwanditsi ari he?+ Umunyampaka+ wo mu by’iyi si+ ari he? Mbese Imana ntiyahinduye ubwenge bw’iyi si ubupfu?+
21 Kubera ko isi, binyuze ku bwenge bwayo,+ itamenye Imana+ mu buryo buhuje n’ubwenge bw’Imana, Imana yabonye ko ari byiza gukiza abizera binyuze ku bupfu+ bw’ubutumwa bubwirizwa.
22 Abayahudi basaba ibimenyetso+ naho Abagiriki bagashaka ubwenge,+
23 ariko twe tubwiriza Kristo wamanitswe,+ ku Bayahudi bikababera igisitaza,+ naho abanyamahanga bakabona ko ari ubupfu.+
24 Icyakora ku bahamagawe, baba Abayahudi cyangwa Abagiriki, Kristo ni imbaraga+ z’Imana n’ubwenge+ bwayo.
25 Kuko ikintu giturutse ku Mana kigaragara ko ari ubupfu kirusha abantu ubwenge, kandi ikintu giturutse ku Mana kigaragara ko gifite intege nke, kirusha abantu gukomera.+
26 Bavandimwe, murebye ukuntu yabahamagaye, mubona ko atari benshi mu bo abantu babona ko ari abanyabwenge+ bahamagawe,+ kandi ko atari benshi mu bakomeye+ cyangwa abavukiye mu miryango y’ibikomerezwa bahamagawe.
27 Ahubwo Imana yatoranyije ibintu byo mu isi+ bigaragara ko ari ubupfu, kugira ngo ikoze isoni abanyabwenge; nanone Imana yatoranyije ibintu byo mu isi bigaragara ko bifite intege nke, kugira ngo ikoze isoni ibintu bikomeye;+
28 Imana yatoranyije ibintu byo mu isi byoroheje n’ibisuzuguritse n’ibitariho,+ kugira ngo ihindure ubusa+ ibiriho,
29 bityo he kugira umuntu wirata+ imbere y’Imana.
30 Ariko ni yo yatumye mwunga ubumwe na Kristo Yesu, we watubereye ubwenge+ buturuka ku Mana, no gukiranuka+ no kwezwa no kubohorwa+ gushingiye ku ncungu,+
31 kugira ngo bibe nk’uko byanditswe ngo “uwirata, yirate Yehova.”+