Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | YESU ADUKIZA ATE?

Akamaro k’urupfu rwa Yesu n’izuka rye

Akamaro k’urupfu rwa Yesu n’izuka rye

“Izere Umwami Yesu, uzabona agakiza.”Ibyakozwe 16:31.

Ayo magambo atazibagirana, intumwa Pawulo na Silasi bayabwiye umucungagereza wo mu mugi wa Filipi, muri Makedoniya. Ariko se ayo magambo asobanura iki? Kugira ngo dusobanukirwe impamvu kwizera Yesu ari byo bizaduhesha agakiza, nimucyo tubanze dusuzume impamvu dupfa n’icyo Bibiliya ibivugaho.

Abantu ntibaremewe gupfa

“Nuko Yehova Imana afata uwo muntu amutuza mu busitani bwa Edeni ngo abuhingire kandi abwiteho. Yehova Imana aha uwo muntu iri tegeko rigira riti ‘igiti cyose cyo muri ubu busitani uzajye urya imbuto zacyo uko ushaka. Ariko igiti kimenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.’ ”Intangiriro 2:15-17.

Imana yashyize umuntu wa mbere ari we Adamu mu busitani bwa Edeni bwarimo inyamaswa n’ibimera byiza kandi byinshi. Nanone bwarimo ibiti byera imbuto Adamu yashoboraga kurya. Ariko hari igiti kimwe Yehova Imana yamubujije kuryaho, yabirengaho agapfa.

Ese Adamu yari azi icyo ibyo byasobanuraga? Yari abizi kuko yari asobanukiwe icyo urupfu ari cyo, kuko yari yarabonye inyamaswa zipfa. Iyo aza kuba yararemewe gupfa, ibyo Imana yamubujije nta gaciro byari kuba bifite. Adamu yaje kubona ko iyo aza kumvira Imana ntarye kuri icyo giti atari gupfa, ahubwo yari kuzabaho iteka.

Hari abavuga ko icyo giti cyashushanyaga imibonano mpuzabitsina, ariko ibyo si byo. N’ubundi kandi, Yehova yashakaga ko Adamu n’umugore we Eva ‘bororoka bakagwira bakuzura isi kandi bakayitegeka’ (Intangiriro 1:28). Igiti Imana yamubujije kuryaho ni igiti gisanzwe. Yehova yacyise “igiti kimenyesha icyiza n’ikibi” kubera ko cyari ikimenyetso kigaragaza ko ari we ufite uburenganzira bwo kumenyesha abantu icyiza n’ikibi. Iyo Adamu atarya kuri icyo giti, yari kuba agaragaje ko yumvira kandi ko ashimira uwamuremye, akamuha ibyo bintu byose.

Kutumvira Imana ni byo byatumye Adamu apfa

“[Imana] ibwira na Adamu iti ‘kubera ko . . . wariye ku giti nagutegetse nti “ntuzakiryeho,” . . . Uzajya ubona ibyokurya ubanje kwiyuha akuya kugeza aho uzasubirira mu butaka, kuko ari mo wakuwe. Uri umukungugu kandi mu mukungugu ni mo uzasubira.’ ”Intangiriro 3:17, 19.

Adamu yariye ku giti Imana yari yaramubujije. Kutumvira akarya kuri icyo giti byari ukurengera bikabije. Byagaragazaga ubwigomeke no kwirengagiza ibyiza byose Yehova yari yaramukoreye. Igihe Adamu yaryaga kuri icyo giti, yitandukanyije na Yehova, ahitamo kwigenga kandi ibyo byari kuzagira ingaruka zibabaje.

Nk’uko Yehova yari yarabivuze, Adamu yaje gupfa. Imana yari yararemye Adamu imukuye “mu mukungugu wo hasi” imubwira ko yari ‘kuzasubira mu mukungugu.’ Adamu ntiyakomeje kubaho ari ahandi hantu. Amaze gupfa yatakaje ubuzima, amera nk’umukungugu yaturutsemo.Intangiriro 2:7; Umubwiriza 9:5, 10.

Turapfa kuko dukomoka kuri Adamu

‘Nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze ku muntu umwe, n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ni na ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha.’Abaroma 5:12.

Kuba Adamu atarumviye agakora icyaha, byagize ingaruka zikomeye. Icyo cyaha nticyatumye atakaza gusa ubuzima busanzwe bumara imyaka 70 cyangwa 80, ahubwo yanatakaje ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka. Nanone yatakaje ubutungane, abari kuzamukomokaho bose abaraga kudatungana.

Twese dukomoka kuri Adamu. Twese twarazwe kudatungana na kamere ibogamira ku cyaha, ibyo bikaba ari byo bituma dupfa; si twe byaturutseho. Pawulo yasobanuye akaga dufite agira ati “ariko jye ndi uwa kamere; nagurishirijwe gutwarwa n’icyaha. Mbega ukuntu ndi uwo kubabarirwa! Ni nde uzankiza uyu mubiri untera urupfu?” Yashubije icyo kibazo agira ati “Imana ishimwe binyuze kuri Yesu Kristo Umwami wacu.”Abaroma 7:14, 24, 25.

Yesu yatanze ubuzima bwe kugira ngo tuzabeho iteka

“Data yohereje Umwana we ngo abe Umukiza w’isi.”1 Yohana 4:14.

Yehova Imana yateganyije uburyo bwo gukuraho ingaruka z’icyaha n’urupfu rw’iteka. Yakoze iki? Yohereje umwana we akunda cyane ava mu ijuru, avukira ku isi ari umuntu utunganye nka Adamu. Yesu atandukanye na Adamu kuko we nta “cyaha yigeze akora” (1 Petero 2:22). Kubera ko Yesu yari atunganye, ntiyari guhabwa igihano cyo gupfa, ahubwo yagombaga kuzabaho iteka.

Icyakora Yehova yemeye ko Yesu yicwa n’abanzi be. Nyuma y’iminsi itatu, Yehova yamuzuye ari ikiremwa cy’umwuka, maze asubira mu ijuru. Yesu yamurikiye Imana agaciro k’ubuzima bwe butunganye ari umuntu, kugira ngo acungure icyo Adamu n’urubyaro rwe bari baratakaje. Yehova yemeye icyo gitambo maze atuma abizera Yesu bose babona uburyo bwo kuzahabwa ubuzima bw’iteka.Abaroma 3:23, 24; 1 Yohana 2:2.

Ubwo rero Yesu yagaruje icyo Adamu yatakaje. Yaradupfiriye kugira ngo tuzabeho iteka. Bibiliya igira iti “Yesu . . . yarapfuye, kugira ngo binyuze ku buntu butagereranywa bw’Imana asogongerere abantu bose urupfu.”Abaheburayo 2:9.

Icyo gitambo gihishura byinshi kuri Yehova. Dukurikije ubutabera bwe buhambaye, abantu ntibashobora kwicungura kuko badatunganye. Ariko urukundo rwe n’imbabazi ze byatumye akora ibihuje n’amahame ye maze yigomwa umwana we amutangaho impongano.Abaroma 5:6-8.

Yesu yarazuwe kandi hari abandi bazazuka

“Kristo yazuwe mu bapfuye aba umuganura w’abasinziriye mu rupfu. Nk’uko urupfu rwaje binyuze ku muntu umwe, ni na ko umuzuko w’abapfuye uzabaho binyuze ku muntu umwe. Nk’uko muri Adamu abantu bose bapfa, ni na ko abantu bose bazaba bazima muri Kristo.”1 Abakorinto 15:20-22.

Nta gushidikanya ko Yesu yabayeho kandi agapfa. Ariko se ni iki kigaragaza ko yazutse? Gihamya ikomeye kurusha izindi ni uko amaze kuzuka yabonekeye abantu benshi mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye. Igihe kimwe yabonekeye abantu barenga 500. Intumwa Pawulo yabyanditse mu rwandiko yandikiye Abakorinto, avuga ko hari bamwe mu babibonye bari bakiriho, ibyo bikaba bisobanura ko bashoboraga guhamya ibyo babonye kandi bumvise.1 Abakorinto 15:3-8.

Igihe Pawulo yavugaga ko Kristo yari “umuganura” w’abazutse, yashakaga kuvuga ko hari abandi bari kuzazuka nyuma yaho. Yesu ubwe yavuze ko igihe kizagera “abari mu mva bose bakavamo.”Yohana 5:28, 29.

Kugira ngo tuzabeho iteka, tugomba kwizera Yesu

“Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.”Yohana 3:16.

Amapaji abanza ya Bibiliya avuga uko urupfu rwabayeho n’ukuntu paradizo yabuze. Naho amapaji asoza, avuga ukuntu urupfu ruzahindurwa ubusa, Imana ikagarura paradizo ku isi. Icyo gihe abantu bazishimira ubuzima iteka ryose. Mu Byahishuwe 21:4 hagira hati ‘urupfu ntiruzabaho ukundi.’ Umurongo wa 5 ugaragaza neza ko iryo sezerano rizasohora nta kabuza, ugira uti “kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.” Ibyo Yehova asezeranya byose arabisohoza.

Ese wizera ko “ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri?” Turagutera inkunga yo kwiga byinshi ku birebana na Yesu Kristo no kumwizera. Nubigenza utyo uzemerwa na Yehova. Uzabona imigisha muri iki gihe kandi ugire ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo, aho ‘urupfu rutazaba ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibibeho ukundi.’