Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese twagombye gusenga Yesu?

Ese twagombye gusenga Yesu?

HASHIZE igihe gito umushakashatsi abajije abakiri bato barenga 800 bo mu madini atandukanye niba bizera ko Yesu asubiza amasengesho. Abarenga 60 ku ijana bavuze ko bemera badashidikanya ko ayasubiza. Ariko hari umwe muri bo wasibye izina Yesu ku rupapuro bamuhaye, arisimbuza “Imana.”

Wowe se ubitekerezaho iki? Ese amasengesho yacu twagombye kuyatura Yesu? Cyangwa twagombye kuyatura Imana? * Kugira ngo tubone igisubizo reka turebe uko Yesu yigishije abigishwa be gusenga.

YESU YIGISHIJE KO ARI NDE TWAGOMBYE GUSENGA?

Yesu yatwigishije uwo twagombye gusenga kandi aduha urugero.

Yesu yaduhaye urugero tugomba gukurikiza igihe yasengaga se wo mu ijuru

INYIGISHO ZE: Igihe umwe mu bigishwa ba Yesu yamubazaga ati “Mwami, twigishe gusenga,” yaramushubije ati “nimusenga, mujye muvuga muti ‘Data’ ” (Luka 11:1, 2). Nanone mu Kibwiriza cye cyo ku Musozi kizwi cyane, Yesu yateye abari bamuteze amatwi inkuga yo gusenga. Yaravuze ati ‘usenge So.’ Nanone yabwiye abantu ati “Imana, ari yo So, iba izi ibyo mukeneye na mbere y’uko mugira icyo muyisaba” (Matayo 6:6, 8). Mu ijoro rya nyuma Yesu yamaze ku isi, yabwiye abigishwa be ati “ikintu cyose muzasaba Data mu izina ryanjye azakibaha” (Yohana 16:23). Nguko uko Yesu yatwigishije gusenga Se Yehova Imana, ari na we Data.Yohana 20:17.

URUGERO RWE: Yesu yakoze ibihuje n’ibyo yigishaga abandi, maze arasenga ati “ndagusingiriza mu ruhame Data, Mwami w’ijuru n’isi” (Luka 10:21). Ikindi gihe, ‘Yesu yubuye amaso areba mu ijuru, maze aravuga ati “Data, ndagushimira ko unyumvise” ’ (Yohana 11:41). N’igihe Yesu yari agiye gupfa, yarasenze ati “Data, mu maboko yawe ni ho nshyize umwuka wanjye” (Luka 23:46). Igihe Yesu yasengaga Data wo mu ijuru ‘Umwami w’ijuru n’isi,’ yadusigiye urugero twese twagombye gukurikiza (Matayo 11:25; 26:41, 42; 1 Yohana 2:6). Ese abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere na bo ni uko babyumvaga?

ABAKRISTO BO MU KINYEJANA CYA MBERE BASENGAGA NDE?

Nyuma y’ibyumweru bike Yesu asubiye mu ijuru, abigishwa be bahohotewe n’ababarwanyaga kandi babashyiraho iterabwoba (Ibyakozwe 4:18). Birumvikana ko basenze. Ariko se basenze nde? Bibiliya igira iti “barangurura ijwi bahuje umutima, babwira Imana” bayisaba ko yakomeza kubafasha “mu izina ry’umugaragu [wayo] wera Yesu” (Ibyakozwe 4:24, 30). Ku bw’ibyo, abo bigishwa bakurikije amabwiriza ya Yesu arebana no gusenga. Basenze Imana aho gusenga Yesu.

Mu myaka yakurikiyeho, intumwa Pawulo yasobanuye uko we na bagenzi b’Abakristo basengaga. Yabandikiye agira ati “buri gihe dushimira Imana, Se w’Umwami wacu Yesu Kristo, iyo dusenga tubasabira” (Abakolosayi 1:3). Nanone Pawulo yandikiye abo abo bari bahuje ukwizera agira ati “mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, buri gihe mushimira Imana yacu, ari na yo Data, ku bw’ibintu byose.” (Abefeso 5:20). Ayo magambo agaragaza ko Pawulo yateraga abandi inkunga yo gusenga “Imana Data muri byose,” ariko bakayisenga mu izina rya Yesu.Abakolosayi 3:17.

Kimwe n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, twerekana ko dukunda Yesu twumvira inama yatanze ku bijyanye n’isengesho (Yohana 14:15). Nidusenga Data wo mu ijuru kandi tukamusenga wenyine, amagambo yo muri Zaburi 116:1, 2 azarushaho kugira ireme. Ayo magambo agira ati “nkunda Yehova kuko yumva ijwi ryanjye . . . nzamwambaza iminsi yo kubaho kwanjye yose.” *

^ par. 3 Ibyanditswe bigaragaza ko Imana itangana na Yesu. Ku bindi bisobanuro, reba igice cya 4 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 11 Kugira ngo Imana yumve amasengesho yacu, tugomba kwihatira kubaho mu buryo buhuje n’ibyo idusaba. Niba ushaka ibindi bisobanuro, reba igice cya 17 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?