Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ese abamarayika bashobora kudufasha?

Muri iki gihe, abamarayika bafasha abantu kudacikanwa n’ubutumwa bwiza nk’uko bafashije Daniyeli umugaragu w’indahemuka w’Imana

Yehova Imana yaremye abamarayika babarirwa muri za miriyoni kera cyane mbere y’uko arema abantu (Yobu 38:4, 7). Abo bamarayika ni ibiremwa by’umwuka bifite imbaraga bikorera Imana. Rimwe na rimwe Imana ibohereza ku isi, kugira ngo bayobore abagaragu bayo kandi babarinde (Zaburi 91:10, 11). Muri iki gihe, abamarayika barimo barafasha abigishwa ba Yesu kugeza ku bantu ubutumwa bwiza bw’ingirakamaro.—Soma mu Byahishuwe 14:6, 7.

Ese twagombye gusenga abamarayika tubasaba kudufasha? Oya. Isengesho ni kimwe mu bigize gahunda yo kuyoboka Imana, kandi ni yo yonyine tugomba gusenga (Ibyahishuwe 19:10). Kubera ko abamarayika ari abagaragu b’Imana, ntibakora ibyo abantu babasaba, ahubwo bakora ibyo Imana ibasabye. Ku bw’ibyo, twagombye gusenga Imana yonyine, kandi tukayisenga tubinyujije kuri Yesu.—Soma muri Zaburi 103:20, 21; Matayo 26:53.

Ese hariho abamarayika babi?

Kimwe n’abantu, abamarayika na bo baremanywe umudendezo wo kwihitiramo ibibanogeye, bityo bakaba bashobora guhitamo gukora icyiza cyangwa ikibi. Ikibabaje ni uko hari abamarayika benshi bigometse ku Mana (2 Petero 2:4). Uwa mbere muri bo ni Satani. Hari abandi bamukurikiye maze bahinduka abadayimoni. Mu gihe cyashize, Satani n’abadayimoni be birukanywe mu ijuru bajugunywa ku isi.—Soma mu Byahishuwe 12:7-9.

Kuba urugomo n’ibibi byariyongereye bikabije kuva mu mwaka wa 1914, ni ikimenyetso kigaragaza ko vuba aha Imana igiye kwambura Satani n’abadayimoni be ububasha bwose. Nyuma yaho, Imana izahindura isi, isubire uko yahoze.—Ibyahishuwe 12:12; 21:3, 4.