Ese abakurambere bacu bazazuka?
MU MYAKA yashize, hari ingingo ishishikaje yasohotse mu kinyamakuru cyo muri Koreya yabazaga iti “ ‘Ese Shim Cheong wari umuntu mwiza cyane’ ariko akaba atari azi Yesu, yagiye mu muriro utazima?”—The Chosun Ilbo.
Iyo ngingo yarimo ubushotoranyi, kuko Shim Cheong ari umukobwa wakundwaga cyane uvugwa mu migani yo muri Koreya, witangiye gufasha se wari impumyi. Yamaze imyaka myinshi ashimagizwa. Koko rero, Abanyakoreya bamufata nk’intangarugero mu kwitangira abandi.
Abantu benshi bumva ko umuntu nk’uwo aramutse yarahawe igihano cyo kujya mu muriro utazima bitewe gusa n’uko atabatijwe ngo abe Umukristo, byaba ari akarengane kandi ko byaba bibabaje. N’ubundi kandi, ibivugwa muri uwo mugani byabaye mbere cyane y’uko ubutumwa buvuga ibya Kristo bugera mu mudugudu uwo mukobwa yari atuyemo.
Muri iyo ngingo harimo n’ikiganiro umuyobozi w’idini yagiranye n’icyo kinyamakuru. Uwo muyobozi w’idini yabajijwe niba abantu bose bapfuye batarabona uburyo bwo kumenya ibirebana na Yesu bazajya mu muriro w’iteka. Yatanze ikihe gisubizo? Yaravuze ati “ntitubizi. Dutekereza gusa ko hagomba kuba hari icyo Imana yateganyirije [abantu nk’abo].”
IBISABWA KUGIRA NGO TUZABONE AGAKIZA
Hari igitabo kigira kiti “kubatizwa ni ngombwa kugira ngo umuntu azabone agakiza. Kristo ubwe yavuze ko umuntu utabyarwa ubwa kabiri binyuze ku mazi no kuri Roho Mutagatifu adashobora kwinjira mu Bwami bw’Imana” (Yh 3:5, The New Catholic Encyclopedia). Ibyo bituma bamwe batekereza ko abantu bapfa batarabatizwa bajugunywa mu muriro utazima, cyangwa bakaba bababazwa mu buryo runaka nyuma yo gupfa.
Icyakora hari abandi benshi babona ko iyo nyigisho idafututse. Ese abantu babarirwa muri za miriyoni bapfuye batazi Bibiliya, bakwiriye kubabarizwa mu muriro w’iteka? Bibiliya ibivugaho iki?
IBYIRINGIRO BIBILIYA ITANGA
Bibiliya igaragaza neza ko Imana itirengagiza abantu babayeho batazi ibyo ibasaba. Mu Byakozwe 17:30 hagira hati “Imana yirengagije ibyo bihe by’ubujiji.” None se ni iki Bibiliya isezeranya abantu bapfuye batabonye uburyo bwo kwiga ibyerekeye Imana?
Isezerano Yesu yatanze rigira riti “uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo,” risobanura iki?
Igisubizo gishobora kuboneka mu magambo Yesu yabwiye umwe mu bagizi ba nabi bari kumwe na we igihe yapfaga. Uwo muntu yabwiye Yesu ati “uzanyibuke nugera mu bwami bwawe.” Yesu yamushubije iki? Yaramubwiye ati “uyu munsi ndakubwiza ukuri: uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo.”—Luka 23:39-43.
Ese Yesu yasezeranyije uwo mugizi wa nabi ko azajya mu ijuru? Oya, kuko atari yarigeze ‘yongera kubyarwa’ n’amazi n’umwuka, ibyo akaba ari ibintu bisabwa kugira ngo umuntu yinjire mu Bwami bw’ijuru (Yohana 3:3-6). Ahubwo Yesu yasezeranyije uwo mugizi wa nabi ko yari kuzongera kubaho muri Paradizo. Kubera ko uwo muntu yari Umuyahudi, ashobora kuba yari azi neza ibyerekeye Paradizo yo ku isi, ni ukuvuga ubusitani bwa Edeni, buvugwa mu gitabo cya mbere cya Bibiliya (Intangiriro 2:8). Iryo sezerano rya Yesu ryamwijeje neza ko azazuka akaba ku isi, muri Paradizo izaba yongeye gushyirwaho.
N’ubundi kandi, Bibiliya isezeranya ko “hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa” (Ibyakozwe 24:15). “Abakiranirwa” ni abantu batigeze bashobora gukora ibihuje n’amahame akiranuka y’Imana bitewe n’uko batari bazi ibyo ibasaba. Yesu azazura uwo mugizi wa nabi bavuganye ubarirwa mu bakiranirwa azure n’abandi babarirwa muri za miriyoni cyangwa za miriyari, bapfuye bataramenya Imana. Nyuma yaho ubwo bazaba bari muri Paradizo ku isi, bazigishwa ibyo Imana ibasaba maze babone uko bagaragaza ko bayikunda binyuze mu kumvira amategeko yayo.
ABAKIRANIRWA NIBAZUKA BIZAGENDA BITE?
Ese abakiranirwa nibazuka bazacirwa urubanza hakurikijwe ibyo bakoze mu gihe cyahise? Oya. Mu Baroma 6:7, haravuga hati “upfuye aba ahanaguweho icyaha cye.” Kubera ko abakiranirwa bazaba barapfuye, bazaba barishyuye ibyaha byabo. Ku bw’ibyo, bazacirwa urubanza hakurikijwe ibyo bazakora nyuma yo kuzuka, atari ibyo bakoze mu bujiji mbere y’uko bapfa. Ibyo bizabamarira iki?
Abakiranirwa nibamara kuzuka, bazahabwa uburyo bwo kwiga amategeko y’Imana, azahishurwa igihe imizingo y’ikigereranyo izabumburwa. Hanyuma bazacirwa imanza “hakurikijwe ibyo bakoze,” ibyo bikaba byumvikanisha ko kumvira amategeko y’Imana cyangwa kutayumvira ari byo bizashingirwaho (Ibyahishuwe 20:12, 13). Ibyo ntibishatse kuvuga ko abakiranirwa benshi bazaba bahawe amahirwe ya nyuma, ahubwo ni bwo bwa mbere bazaba bahawe uburyo nyabwo bwo kwiga ibyo Imana ishaka no kubishyira mu bikorwa, bityo bakazagira ibyiringiro byo kuzahabwa ubuzima bw’iteka ku isi.
Iyo nyigisho yo muri Bibiliya yafashije benshi kongera kwizera Imana. Umwe muri bo ni Yeong Sug wakuze ari Umugatolika urangwa n’ishyaka. Bamwe mu bagize umuryango we bari abapadiri. Yagiye kuba mu nzu y’ababikira kubera ko na we yari yizeye ko yari kuzaba we. Ariko nyuma yo kubona ibihakorerwa yacitse intege, maze aza kuvamo. Uretse n’ibyo, ntiyemeraga inyigisho ivuga ko abantu bababarizwa mu muriro w’iteka, kuko yumvaga ko idahuje n’ubutabera n’urukundo.
Nyuma yaho Umuhamya wa Yehova yeretse Yeong Sug amagambo yo muri Bibiliya, agira ati “abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi, kandi nta bihembo bongera guhabwa” (Umubwiriza 9:5). Uwo Muhamya yamufashije kumenya ko abakurambere be batababarizwa mu muriro w’iteka, ahubwo ko basinziriye mu rupfu bategereje kuzurwa.
Yeong Sug amaze kumenya ko abantu benshi batigeze bumva ukuri ko muri Bibiliya, yazirikanye amagambo aboneka muri Matayo 24:14 agira ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza.” Ubu abwiriza ubutumwa bwiza kandi akageza ku bandi ibyiringiro bihebuje bishingiye kuri Bibiliya.
‘IMANA NTIROBANURA KU BUTONI’
Bibiliya igira iti ‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera’ (Ibyakozwe 10:34, 35). Ubwo ni bwo butabera nyabwo buri wese ashobora kwitega ku Mana ‘ikunda gukiranuka n’ubutabera.’—Zaburi 33:5.