EGERA IMANA
“Dore ibintu byose ndabigira bishya”
Ese wifuza kugira ubuzima bwiza kandi burambye, wowe n’abagize umuryango wawe? Ese wifuza kuzaba mu isi izaba itarangwamo imibabaro, agahinda n’urupfu? Iyo si si inzozi, kuko vuba aha Yehova Imana afite umugambi wo kuzashyiraho isi nshya ikiranuka. Uko uwo mugambi uzasohora bivugwa mu Byahishuwe 21:3-5.—Hasome.
“[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo” (Ibyahishuwe 21:4). Amarira azahanagurwa ni ayahe? Si amarira y’ibyishimo cyangwa amarira aya asanzwe asukura amaso yacu. Ahubwo iryo sezerano ry’Imana, ryerekeza ku marira aterwa n’imibabaro n’agahinda. Imana ntizahanagura amarira nk’ayo gusa. Ahubwo izanakuraho burundu ibintu bibi bitera imibabaro n’agahinda, bigatuma turira.
“Urupfu ntiruzabaho ukundi” (Ibyahishuwe 21:4). Ese hari ikindi kintu cyateye abantu kurira kuruta urupfu? Yehova azakiza urupfu abantu bamwumvira. Azabigenza ate? Azarubakiza avanaho icyaha twarazwe na Adamu, kuko ari cyo cyateye urupfu (Abaroma 5:12). Yehova azageza abantu ku butungane ashingiye ku gitambo cy’incungu cya Yesu. * Urupfu, ari rwo mwanzi wa nyuma ‘ruzahindurwa ubusa’ (1 Abakorinto 15:26). Abantu b’indahemuka bazabaho iteka bafite amagara mazima nk’uko Imana yari yarabiteganyije.
“Kubabara ntibizabaho ukundi” (Ibyahishuwe 21:4). Imibabaro izaba itakiriho ni imibabaro bwoko ki? Imibabaro yose, ibibazo byo mu mutwe n’izindi ndwara z’umubiri byatewe n’icyaha no kudatungana, bigatuma abantu babarirwa muri za miriyoni bagira imibereho mibi, ntibizongera kubaho.
Vuba aha tuzagira ubuzima bwiza. Hehe n’amarira, urupfu n’agahinda! Ushobora kwibaza uti “ese icyo gihe abantu bazaba bari he? Ese ryaba ari rya sezerano ry’Imana ryo kujya mu ijuru?” Oya. Dore impamvu atari mu ijuru. Impamvu ya mbere ni uko iryo sezerano ribimburirwa n’amagambo agira ati “ihema ry’Imana riri kumwe n’abantu;” kandi abantu baba ku isi (Ibyahishuwe 21:3). Impamvu ya kabiri ni uko iryo sezerano rivuga ko muri iyo si ‘urupfu rutazabaho ukundi.’ Ku isi ni ho haba urupfu, bityo rukaba rutazongera kuhaba ukundi. Nta rupfu rwigeze ruba mu ijuru, ahubwo kuva kera ruba ku isi. Biragaragara rero ko isezerano ry’Imana ry’ubuzima buzira umuze rizasohorezwa hano ku isi.
Imana izahanagura amarira menshi abantu barize bitewe n’imibabaro n’agahinda
Yehova yifuza ko twiringira isezerano rye ry’isi nshya irangwa no gukiranuka. Akimara kuvuga iby’imigisha abantu bazabona, yatanze gihamya y’uko isezerano atanze rizasohora agira ati “dore ibintu byose ndabigira bishya.” Hanyuma yongeyeho ati ‘ayo magambo ni ayo kwizerwa n’ay’ukuri’ (Ibyahishuwe 21:5). Turagutera inkunga yo kwiga byinshi kurushaho ku birebana n’icyo wowe n’abawe mwakora kugira ngo muzabe mu bagaragu ba Yehova bazabona isohozwa rihebuje ry’isezerano ry’Imana.
Aho wasoma mu kwezi k’Ukuboza
1 Petero 1-5; 2 Petero 1-3; 1 Yohana 1-5; 2 Yohana 1-13; 3 Yohana 1-14; Yuda 1-25–Ibyahishuwe 1-22
^ par. 3 Niba wifuza kumenya ibirebana n’igitambo cy’incungu cya Kristo, reba igice cya 5 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.