Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

EGERA IMANA

‘Yehova yarakubabariye rwose’

‘Yehova yarakubabariye rwose’

“Umuntu udashobora kubabarira abandi aba yisibira amayira.” Ayo magambo yavuzwe n’umuhanga mu by’amateka w’Umwongereza wo mu kinyejana cya 17 witwa Edward Herbert, agaragaza imwe mu mpamvu zituma tubabarira abandi. Byatinda byatebuka, natwe tuba tuzabasaba imbabazi (Matayo 7:12). Icyakora hari indi mpamvu y’ingenzi cyane ituma tubabarira abandi. Reka dusuzume amagambo intumwa Pawulo yavuze aboneka mu Bakolosayi 3:13.​—Hasome.

Kubera ko tudatunganye, rimwe na rimwe dushobora kurakaza abandi, tukabababaza cyangwa na bo bakaduhemukira (Abaroma 3:23). Twakwimakaza dute amahoro mu mishyikirano tugirana na bagenzi bacu badatunganye? Pawulo ahumekewe n’Imana, yatugiriye inama yo kwihanganirana no kubabarirana. Nubwo iyo nama imaze imyaka igera hafi ku bihumbi bibiri yanditswe, no muri iki gihe iracyafite akamaro. Reka dusuzume amagambo ya Pawulo twitonze.

“Mukomeze kwihanganirana.” Imvugo ngo ‘mukomeze kwihangana’ yahinduwe ivanywe ku ijambo ry’ikigiriki ryumvikanisha igitekerezo cyo koroherana. Hari igitabo cyavuze ko Abakristo bafite uwo muco “baba biteguye kwihanganira abantu babakorera amakosa cyangwa bakaba bafite ingeso zibabangamira.” Imvugo ngo “kwihanganirana” yumvikanisha ko koroherana bireba impande zombi. Mu yandi magambo, iyo twibutse ko dufite ingeso zishobora kurakaza abandi, ntitwemera ko amahoro dufitanye ahungabanywa n’uko baduhemukiye. Ariko se byagenda bite mu gihe badukoshereje?

“Mukomeze . . . kubabarirana rwose.” Hari intiti yavuze ko ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “kubabarira rwose” “atari ryo risanzwe rikoreshwa ku nshinga yo kubabarira, . . . ariko ko ari rimwe mu magambo akungahaye atsindagiriza ibyiza byo kubabarira.” Hari ikindi gitabo cyavuze ko iryo jambo rishobora gusobanura “gutanga ikintu cyiza, cyemewe cyangwa gifite akamaro.” Tugaragaza ko turi beza tubabarira abandi tubikunze, ndetse n’igihe twaba ‘dufite icyo dupfa.’ Ariko se kuki twagombye kuba twiteguye gutanga imbabazi? Impamvu ni uko nyuma yaho dushobora gukora ikintu cyatuma twifuza ko uwo muntu waduhemukiye na we atubabarira.

“Nk’uko Yehova yabababariye rwose, abe ari ko namwe mubabarirana.” Iyo ni yo mpamvu iruta izindi yagombye gutuma tubabarira abandi. Yehova Imana aratubabarira rwose (Mika 7:18). Tekereza ukuntu agirira ubuntu abanyabyaha bihana. Yehova atandukanye natwe kuko we adakora icyaha. Nyamara aba yiteguye kubabarira burundu abanyabyaha bihana, nubwo aba azi neza ko atazigera abatakambira ngo na bo bamubabarire. Koko rero, Yehova ni we wa mbere ubabarira rwose abanyabyaha bihana.

Yehova ni we ubabarira by’ukuri abanyabyaha bihana babivanye ku mutima

Imbabazi za Yehova zituma turushaho kumwegera kandi zigatuma twifuza kumwigana (Abefeso 4:32–5:1). Dukwiriye kwibaza tuti “none se niba Yehova ambabarira abikuye ku mutima, kuki jye ntababarira mugenzi wanjye udatunganye wancumuyeho, mu gihe yihannye abikuye ku mutima?”—Luka 17:3, 4.