Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Abashakanye bakora iki ngo bagire ibyishimo?

Inama Bibiliya itanga zifasha abashakanye kugira urugo rwiza, kuko ziba ziturutse ku watangije umuryango, ari we Yehova Imana. Bibiliya idutoza imico ishobora gutuma tugira ibyishimo mu muryango, ikatwereka n’ingeso zishobora kuwusenya. Nanone yigisha abashakanye uko bashyikirana kugira ngo barusheho kugira ibyishimo.—Soma mu Bakolosayi 3:8-10, 12-14.

Abagabo n’abagore bagombye kubahana. Iyo buri wese yemeye gusohoza inshingano Imana yamuhaye mu muryango, bashobora kugira ibyishimo.—Soma mu Bakolosayi 3:18, 19.

Abashakanye bakora iki ngo babane akaramata?

Iyo abashakanye bakundana bashobora kubana akaramata. Imana itwigisha uko twakundana. Imana n’Umwana wayo ari we Yesu batanze urugero ruhebuje mu kugaragaza urukundo ruzira ubwikunde.—Soma muri 1 Yohana 4:7, 8, 19.

Iyo abagabo n’abagore bubaha ishyingiranwa ryabo bakumva ko ari gahunda yashyizweho n’Imana, bibafasha kubana akaramata. Imana yatangije ishyingiranwa kugira ngo umugabo n’umugore babane akaramata, bityo umuryango we guhungabana. Umugabo n’umugore bashobora kubana akaramata kuko yabahaye ubushobozi bwo kuzuzanya, haba mu buryo bw’umubiri no mu byiyumvo. Kubera ko baremwe mu ishusho y’Imana, bafite ubushobozi bwo kwigana urukundo rwayo.—Soma mu Ntangiriro 1:27; 2:18, 24.