Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

EGERA IMANA

“Imana ikunda utanga yishimye”

“Imana ikunda utanga yishimye”

Ni iyihe mpano wumva wahabwa ikagushimisha? Nta gushidikanya ko buri wese muri twe yakwishimira impano ahawe n’umuntu uyitanze abitewe n’urukundo, aho kuyitanga abihatiwe. Gutanga bigira akamaro bitewe n’impamvu ibiteye. Ni iby’ingenzi ko natwe dusuzuma impamvu zituma dutanga. Uretse natwe, Yehova na we biramushishikaza. Reka dusuzume amagambo intumwa Pawulo yanditse ahumekewe, aboneka mu 2 Abakorinto 9:7.

Kuki Pawulo yanditse ayo magambo? Yashakaga gushishikariza Abakristo b’i Korinto gufasha bagenzi babo bahuje ukwizera b’i Yudaya bari bafite ibyo bakeneye. Ese yaba yarahatiye Abakorinto kugira icyo batanga? Oya. Ahubwo yarabandikiye ati “buri wese akore nk’uko yabyiyemeje mu mutima we, atagononwa cyangwa asa n’ushyizweho agahato, kuko Imana ikunda utanga yishimye.” Reka dusuzume twitonze ayo magambo yababwiye.

“Nk’uko yabyiyemeje mu mutima we.” Pawulo yavuze ko Umukristo nyakuri atanga kubera ko yabyiyemeje “mu mutima we.” Nanone Umukristo afata igihe cyo gutekereza yitonze ku byo Abakristo bagenzi be bakeneye. Hari intiti yavuze ko ijambo ry’umwimerere ryahinduwemo ‘kwiyemeza,’ ryumvikanisha “igitekerezo cyo guteganya mbere y’igihe.” Ku bw’ibyo, Umukristo atekereza ku byo mugenzi we bahuje ukwizera akeneye, agashaka icyo yamumarira.—1 Yohana 3:17.

“Atagononwa cyangwa asa n’ushyizweho agahato.” Pawulo yagaragaje ibintu bibiri Abakristo bagombye kwirinda mu gihe batanga. Bagombye gutanga batagononwa kandi badashyizweho agahato. Ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo ‘kugononwa’ rifashwe uko ryakabaye, risobanura gukora ikintu ubitewe no “kurakara (cyangwa agahinda).” Hari igitabo cyavuze ko umuntu utanga agononwa atanga “afite agahinda bitewe no kumva ko agiye kurekura amafaranga ye.” Umuntu utanga abihatiwe na we, atanga bitewe no kumva ko ashyizweho agahato. None se ni nde muri twe wakwifuza guhabwa impano n’umuntu uyitanze agononwa cyangwa ashyizweho agahato?

“Imana ikunda utanga yishimye.” Pawulo yavuze ko mu gihe Umukristo yiyemeje gutanga, yagombye kubikora abikunze kandi yishimye. Koko rero, umuntu ugira ibyishimo ni uwatanze abikuye ku mutima (Ibyakozwe 20:35). Ibyishimo by’uwo muntu bizagaragarira abandi. Koko rero, imvugo ngo “yishimye” yumvikanisha uko utanga aba yumva amerewe ku mutima ndetse n’uko isura ye iba imeze. Iyo umuntu agize icyo aduha yishimye bidukora ku mutima kandi bigashimisha Imana. Hari indi Bibiliya yahinduye uwo murongo igira iti “Imana ikunda abakunda gutanga.”—Contemporary English Version.

“Imana ikunda abakunda gutanga”

Ayo magambo yahumetswe yanditswe n’intumwa Pawulo, akubiyemo ihame rigenga Abakristo mu birebana no gutanga. Twaba dutanga igihe cyacu, imbaraga zacu cyangwa ubutunzi bwacu, nimucyo dutange tubikuye ku mutima, kuko iyo tugize ubuntu tugafasha cyane cyane abafite ibyo bakeneye, biduhesha ibyishimo nyakuri. Nidutangana umutima ukunze bizaduhesha ibyishimo kandi bizashimisha Imana, kuko “ikunda utanga yishimye.”

Aho wasoma muri Nzeri

1 na 2 Abakorinto