Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Kuki abantu badashobora kuzana amahoro ku isi?
Bibiliya igaragaza impamvu ebyiri z’ingenzi. Iya mbere ni uko abantu bataremewe kwiyobora, nubwo bageze ku bintu byinshi bitangaje. Iya kabiri ni uko imigambi y’abantu nta cyo yagezeho, bitewe n’uko “isi yose iri mu maboko y’umubi,” ari we Satani Umwanzi. Ibyo ni byo byatumye abantu bananirwa kuzana amahoro ku isi nubwo nta ko batagira.—Soma muri Yeremiya 10:23; 1 Yohana 5:19.
Ubwikunde n’inyota y’ubutegetsi na byo byatumye isi itagira amahoro. Ubutegetsi bwakwigisha abantu gukunda ibyiza no kwitanaho, ni bwo bwonyine bwazana amahoro ku isi.—Soma muri Yesaya 32:17; 48:18, 22.
Ni nde uzazana amahoro ku isi?
Imana Ishoborabyose yasezeranyije ko izashyiraho ubutegetsi bumwe rukumbi buzategeka abantu bose. Ubwo butegetsi buzasimbura ubutegetsi bw’abantu bwose (Daniyeli 2:44). Umwana w’Imana ari we Yesu ni we uzaba ategeka, ari Umwami w’Amahoro. Azavanaho ibibi byose kandi yigishe abantu inzira y’amahoro.—Soma muri Yesaya 9:6, 7; 11:4, 9.
Abantu babarirwa muri za miriyoni hirya no hino ku isi, barimo barigisha bagenzi babo kubana amahoro bifashishije Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. Vuba aha, isi yose izagira amahoro.—Soma muri Yesaya 2:3, 4; 54:13.