Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibaruwa yaturutse muri Bénin

Ubu koko ibi nzabivamo?

Ubu koko ibi nzabivamo?

ICYO gihe hari mu gitondo, ndi muri Afurika y’iburengerazuba. Impumuro y’isosi n’umuceri yari yatamye hose. Abagore bahitaga hafi aho bikoreye imizigo iremereye cyane. Humvikanaga amajwi y’abantu baseka n’abandi baciririkanya. Bidatinze izuba ryararashe maze hatangira gushyuha.

Abana babonye Yovo cyangwa umuzungu, maze batangira kumubyinira no kumuririmbira. Indirimbo baririmbye yatangiraga igira iti “Yovo, Yovo, bon soir” ikarangiza ivuga iti “none se ko tukubyiniye uraduhemba iki?” Muri abo bana, harimo umwe utararirimbaga. Yakomeje kunkurikira, atangira gukora ibimenyetso n’intoki, ameze nk’ushaka kugira icyo ambwira. Nabonaga asa n’uca amarenga. Igihe nari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nari narize ibintu by’ibanze mu rurimi rw’amarenga rw’urunyamerika ariko muri Bénin bakoresha urw’igifaransa.

Nagerageje kwandika izina ryanjye mu marenga, maze ako kana k’agahungu gahita gaseka. Kamfashe ukuboko, kagenda kanyuza mu tuyira dutandukanye kangeza iwabo. Iwabo babaga mu nzu y’amatafari y’ibyumba bibiri. Abagize umuryango bose bahise baza kunsuhuza. Buri wese yacaga amarenga. Nahise nandika izina ryanjye mu marenga, hanyuma nandika agapapuro mbabwira ko ndi umumisiyonari waje kwigisha abantu Bibiliya, kandi ko nzagaruka kubasura. Abaturanyi babo na bo baraje, maze bose bancira amarenga bagaragaza ko babyemeye. Naribajije nti “ubu koko ibi nzabivamo?”

Ngeze mu rugo naribwiye nti “aba bantu bashobora kubona umuntu ubafasha kumenya isezerano ry’Imana rigira riti ‘amatwi y’ibipfamatwi azazibuka’” (Yesaya 35:5). Nakoze ubushakashatsi nsanga ibarura riherutse gukorwa ryaragaragaje ko muri Bénin hari abatumva n’abumva bibagoye bagera ku 12.000. Natangajwe no kumenya ko mu mashuri yabo bakoresha ururimi rw’amarenga rw’urunyamerika, aho gukoresha urw’igifaransa. Ariko nababajwe cyane no gusanga nta Muhamya wa Yehova n’umwe uzi ururimi rw’amarenga rw’urunyamerika. Navuganye agahinda, mbwira Umuhamya waho nti “iyaba habonekaga umuntu uzi ururimi rw’amarenga rw’urunyamerika akabafasha.” Yaranshubije ati “none se wowe ntuhari?” Kandi koko ibyo yavugaga ni ukuri. Natumije igitabo cyigisha ururimi rw’amarenga na DVD zo mu rurimi rw’amarenga rw’urunyamerika, zakozwe n’Abahamya ba Yehova. Bidatinze, Umuhamya uzi ururimi rw’amarenga rw’urunyamerika yavuye muri Kameruni yimukira muri Bénin, maze isengesho ryanjye riba rirashubijwe!

Abantu benshi bumvise ko nigaga amarenga. Hari abansabye kujya gusura umuntu ushushanya ku byapa witwa Brice. Namusanze aho akorera mu nzu yubakishijwe amashami y’imikindo. Kubera ukuntu yubatse, wumvaga harimo amafu kandi icyo gihe hanze hari hashyushye cyane. Inkuta z’iyo nzu zariho amarangi y’amabara atandukanye, yagiye asigaraho igihe yabaga ahanagura uburoso. Yazanye udutebe aduhanaguraho ivumbi, nuko ndicara, ategereza ko ntangira. Nahise mwereka DVD, maze na we akurura agatebe ke yigira imbere ngo arebe neza. Yaciye amarenga anyereka ko abyumva. Abana baturanye na we bahise baza maze bihera ijisho. Akana kamwe karavuze kati “ko bitavuga se?”

Iyo najyaga gusura Brice, nasangaga hari abantu baje kureba DVD. Nyuma y’igihe gito, Brice na bagenzi be batangiye kuza mu materaniro ya gikristo. Kubasemurira byatumye ndushaho kumenya amarenga. Abantu bakomeje kwiyongera kugeza ubwo hari n’abazaga kunyishakira. Urugero, umunsi umwe ubwo nari ntwaye imodoka yanjye ishaje, nashatse gukatira ihene n’ingurube nyinshi maze nyura mu mikuku, nkumva imodoka yanjye iragenda yiceka. Hashize akanya numvise ikindi kintu gihonda inyuma y’imodoka. Naribajije nti “ubu se imodoka yanjye yongeye gupfa kandi!” Nasanze imodoka yanjye nta cyo yabaye, ahubwo ari umuntu utumva wahondaga ku modoka yanjye ashaka ko muvugisha.

Mu yindi migi na ho havutse amatsinda akoresha ururimi rw’amarenga rw’urunyamerika. Iyo mu makoraniro y’intara ya buri mwaka hashyirwagaho gahunda zo gusemura mu marenga, nabaga ndi mu basemura. Iyo nabaga mpagaze imbere ntegereje gusemura, nongeraga kwibuka ukuntu ibyo byose byatangiye. Naribazaga nti “ni iki kindi nari gukora mu murimo w’ubumisiyonari muri Afurika?” Iyo nitegerezaga abateranye, nahitaga mbona igisubizo; nta kindi uretse gufasha abatumva. Ubu sincyibaza nti “ubu koko ibi nzabivamo?”