Ese wari ubizi?
Ese wari ubizi?
Ese Ponsiyo Pilato yari afite impamvu zo gutinya Kayisari?
Igihe abayobozi b’idini ry’Abayahudi botsaga igitutu Guverineri w’Umuroma witwaga Ponsiyo Pilato kugira ngo yice Yesu, baravuze bati “nurekura uyu muntu, uraba utari incuti ya Kayisari” (Yohana 19:12). “Kayisari” uvugwa hano, ni Umwami w’Abaroma witwaga Tiberiyo. Ese Pilato yaba yari afite impamvu yo kumutinya?
Kayisari Tiberiyo yari muntu ki? Hari igitabo cyavuze ko mu myaka yabanjirije urubanza rwa Yesu, Tiberiyo yari “umuntu wasaga n’aho ashishikazwa n’inyungu ze gusa, kandi agahora ashaka uburyo budakwiriye bwo kuzigeraho” (The New Encyclopædia Britannica). Urwikekwe rwatumaga ababaza abantu, ndetse akica urubozo umuntu wese wabaga akekwaho ubugambanyi. Icyo gitabo gikomeza kigira kiti “niba ibyo abahanga mu by’amateka bo mu gihe cye bamuvuzeho ari ukuri, twavuga ko Tiberiyo yakundaga cyane urugomo no kuvuga amagambo ateye isoni. Iyo yicaga umuntu yamwicaga urubozo, kandi incuro nyinshi yamwicaga nta mpamvu.”
Kuba Tiberiyo yari azwiho ibikorwa bibi nk’ibyo, bishobora kuba ari byo byatumye Pilato yemera ibyo abayobozi b’Abayahudi bamuhatiraga gukora, maze agategeka ko Yesu yicwa.—Yohana 19:13-16.
Kuki Yesu yogeje intumwa ze ibirenge?
Muri Isirayeli ya kera, abaturage benshi bajyaga ku mirimo yabo ya buri munsi batambaye inkweto. N’abazambaraga, bambaraga sandali ziriho udushumi bafungiraga mu tugombambari. Kubera ko imihanda n’imirima byabaga byuzuye ivumbi cyangwa ibyondo, uko byagenda kose ibirenge by’abantu byabaga byanduye.
Kubera iyo mpamvu, abantu bari bafite umuco wo gukuramo sandali mbere yo kwinjira mu nzu. Umuco wabo wo kwakira abashyitsi wari ukubiyemo no kuboza ibirenge. Nyir’urugo cyangwa umugaragu ni bo bakoraga uwo murimo. Bibiliya irimo imirongo myinshi igaragaza ko uwo mugenzo wari umenyerewe. Urugero, Aburahamu yabwiye abashyitsi bari baje mu ihema rye ati “bazane utuzi mwoge ibirenge muruhukire munsi y’igiti, kandi nanjye mbazanire utwo kurya mwice isari.”—Itangiriro 18:4, 5; 24:32; 1 Samweli 25:41; Luka 7:37, 38, 44.
Ibi bisobanuro biradufasha kwiyumvisha impamvu Yesu yogeje ibirenge by’abigishwa be, igihe yizihizaga Pasika bwa nyuma ari kumwe na bo. Icyo gihe nta nyir’urugo cyangwa umugaragu wari uhari ngo aboze ibirenge. Nanone biragaragara ko nta mwigishwa wari wibwirije ngo akore uwo murimo. Bityo rero, igihe Yesu yashyiraga amazi mu ibesani, agafata igitambaro cy’amazi maze akoza ibirenge by’intumwa ze kandi akabihanagura, yigishije abo bagabo umuco w’urukundo n’uwo kwicisha bugufi.—Yohana 13:5-17.

