Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese Abahamya ba Yehova bemera ko ari bo bonyine bazakizwa?

Ese Abahamya ba Yehova bemera ko ari bo bonyine bazakizwa?

Ibibazo by’abasomyi

Ese Abahamya ba Yehova bemera ko ari bo bonyine bazakizwa?

Abahamya ba Yehova bizera ko babonye idini ry’ukuri. Iyo baba atari uko babibona, baba barahinduye imyizerere yabo. Abahamya ba Yehova biringiye kuzakizwa, nk’uko n’abayoboke b’andi madini babyiringiye. Ariko kandi, bemera ko badafite inshingano yo guca urubanza, ngo berekane uzakizwa uwo ari we. N’ubundi kandi, Imana ni yo Mucamanza. Ni yo ica imanza.—Yesaya 33:22.

Ijambo ry’Imana rigaragaza ko abazakizwa batagomba kwifuza agakiza gusa, ahubwo ko bagomba no kugandukira Umukiza. Reka dufate urugero: tuvuge ko mukerarugendo ayobye ari mu butayu. Arifuza cyane kongera kubona inzira nyayo. Aribaza niba azapfa cyangwa azakira. Uko bizamugendekera bizaterwa n’uko azitabira ubufasha ahabwa. Aramutse ari umwibone, ashobora kwanga ubufasha ahawe n’uje kumutabara cyangwa kumurokora. Ku rundi ruhande, ashobora kwemera ubufasha yicishije bugufi, maze akagera iyo ajya nta cyo abaye.

No ku bazakizwa rero ni uko bimeze. Abazakizwa ni abazemera kugandukira Umukiza w’abantu, ari we Yehova Imana. Agakiza ni impano itangwa n’Imana, ariko si abantu bose bazakizwa. Yesu, Umwana w’Imana, yaravuze ati “si umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami,’ uzinjira mu bwami bwo mu ijuru; ahubwo ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka ni we uzabwinjiramo.”—Matayo 7:21.

Abahamya ba Yehova bemera ko Imana izakiza abantu bizera igitambo cya Yesu kandi bagakurikiza inyigisho ze babyitondeye (Ibyakozwe 4:10-12). Reka dusuzume ibintu bitatu by’ingenzi biboneka mu Ijambo ry’Imana umuntu asabwa kugira ngo azakizwe.

(1) Yesu yabwiye abigishwa be ati “ibyo ni byo bizatuma bose bamenya ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:35). Urugero Yesu ubwe yatanze igihe yatangaga ubuzima bwe abutangira abandi, rwagaragaje neza akamaro k’urukundo. Abakunda abandi baba bagaragaje umuco w’ingenzi cyane uzatuma bakizwa.

(2) Mu isengesho Yesu yatuye Se yaravuze ati “nabamenyesheje izina ryawe” (Yohana 17:26). Yesu yari azi ko Se aha agaciro kenshi izina bwite rye, ari ryo Yehova. Yesu yasenze asaba ko izina rya Se ‘ryezwa’ (Matayo 6:9). Kweza izina ry’Imana bikubiyemo kurimenya, kuriha agaciro no kubona ko ari iryera. Abifuza agakiza bagomba gukoresha izina ry’Imana, nk’uko Yesu yarikoreshaga. Nanone, bagomba kwigisha abandi ibihereranye n’izina ry’Imana ndetse n’imico yayo (Matayo 28:19, 20). Mu by’ukuri, abambaza izina ry’Imana ni bo bonyine bazakizwa.—Abaroma 10:13.

(3) Yesu yabwiye Ponsiyo Pilato ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si” (Yohana 18:36). Muri iki gihe abantu bake ni bo bagaragaza ko bizera Ubwami bw’Imana cyangwa ubutegetsi Yesu abereye Umwami. Aho kubwiringira, abantu benshi biringira imiryango yashyizweho n’abantu. Ariko abazakizwa bo bashyigikira mu budahemuka Ubwami bw’Imana kandi bakigisha abandi ibirebana n’ukuntu buzabatura abantu bizerwa bose.—Matayo 4:17.

Abigishwa ba Yesu bamaze kumenya bimwe mu bisabwa kugira ngo umuntu azakizwe, baramubajije bati “ni nde ushobora gukizwa?” Yesu arabasubiza ati “ibidashobokera abantu, ku Mana birashoboka” (Luka 18:18-30). Abahamya ba Yehova bagerageza kuzuza ibisabwa babishishikariye kugira ngo bazabone agakiza. Nanone, bafasha abandi babigiranye umwete kugira ngo na bo bazakizwe.