Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko Yehova atwegera

Uko Yehova atwegera

“Mwegere Imana na yo izabegera.”​—YAK 4:​8.

1. Ni ikihe cyifuzo abantu bagira, kandi se ni nde ushobora guhaza icyo cyifuzo?

ABANTU bagira icyifuzo gikomeye cyo kugirana imishyikirano ya bugufi n’abandi. Abantu bavugwaho ko “bafitanye imishyikirano ya bugufi iyo bakundana cyane kandi bakaba baziranye neza.” Iyo abagize umuryango n’incuti badukunda by’ukuri, bakaduha agaciro kandi bakatwumva, biradushimisha. Icyakora, Umuremyi wacu Mukuru ni we tugomba kugirana na we imishyikirano ya bugufi kurusha undi uwo ari we wese.​—Umubw 12:​1.

2. Ni iki Yehova adusezeranya, ariko se kuki abantu benshi batemera ko iryo sezerano ari ukuri?

2 Mu Ijambo rya Yehova, adutera inkunga yo ‘kumwegera,’ kandi adusezeranya ko nitumwegera na we ‘azatwegera’ (Yak 4:8). Ibyo biradushimisha rwose! Nyamara, abantu benshi bumva ko gutekereza ko Imana yifuza ko tuyegera ari ukwishuka; bumva ko batujuje ibisabwa kugira ngo bayegere cyangwa ko iri kure cyane. Ese koko dushobora kwegera Yehova?

3. Ni iki tugomba kumenya ku birebana na Yehova?

3 Yehova ‘ntari kure y’umuntu wese’ wifuza kumubona; dushobora rwose kumumenya. (Soma mu Byakozwe 17:​26, 27; Zaburi ya 145:​18.) Imana ishaka ko n’abantu badatunganye bayegera, kandi yiteguye kwemera ko baba incuti zayo (Yes 41:​8; 55:6). Umwanditsi wa zaburi ashingiye ku byamubayeho, yanditse ibirebana na Yehova agira ati “wowe wumva amasengesho, abantu b’ingeri zose bazaza aho uri. Hahirwa uwo utoranya ukamwiyegereza” (Zab 65:​2, 4). Inkuru ya Bibiliya ivuga ibirebana na Asa umwami w’u Buyuda, igaragaza urugero rw’umuntu wegereye Imana, kandi yerekana uko Yehova yabyitabiriye. *

TUVANE ISOMO KURI ASA

4. Ni uruhe rugero Umwami Asa yahaye abantu b’i Buyuda?

4 Umwami Asa yagaragaje ishyaka ryinshi yari afitiye ugusenga k’ukuri, avana uburaya mu rusengero no gusenga ibigirwamana byari byogeye mu gihugu (1 Abami 15:​9-13). Yabwiye abantu ashize amanga ko bagombaga “gushaka Yehova Imana ya ba sekuruza no gukurikiza amategeko n’amateka yayo.” Yehova yatumye imyaka icumi ya mbere y’ubutegetsi bwa Asa irangwa n’amahoro. None se, Asa yagaragaje ko ayo mahoro yayakeshaga iki? Yabwiye abantu ati “dore igihugu kiracyari icyacu kuko twashatse Yehova Imana yacu. Twaramushatse, na we aduha amahoro impande zose” (2 Ngoma 14:​1-7). Reka dusuzume uko byagenze nyuma yaho.

5. Ni mu yihe mimerere Asa yagaragaje ko yishingikirizaga ku Mana, kandi se byaje kugenda bite?

5 Tekereza iyo uza kuba Asa. Zera w’Umunyetiyopiya ateye igihugu cy’u Buyuda azanye ingabo 1.000.000 n’amagare y’intambara 300 (2 Ngoma 14:​8-10). Wari kubyitwaramo ute ubonye ingabo zingana zityo zigeze mu gihugu cyawe? Ingabo zawe ni 580.000 gusa, mbese ingabo ze zikubye izawe incuro ebyiri! Ese wari kwibaza impamvu Imana yari yemeye ko ugabwaho icyo gitero? Ese wari kwishingikiriza ku bwenge bwawe kugira ngo ukemure icyo kibazo? Uko Asa yabyitwayemo bigaragaza ko yari afitanye imishyikirano ya bugufi na Yehova, kandi ko yamwiringiraga. Yasenganye umwete agira ati “Yehova Mana yacu, dutabare kuko ari wowe twiringiye, kandi twateye iyi mbaga y’abantu mu izina ryawe. Yehova, ni wowe Mana yacu. Ntiwemere ko umuntu buntu akurusha imbaraga.” Imana yashubije ite iryo sengesho rivuye ku mutima rya Asa? Bibiliya igira iti ‘Yehova atsinda Abanyetiyopiya.’ Nta n’umwe mu ngabo z’abanzi warokotse urwo rugamba.​—2 Ngoma 14:​11-13.

6. Ni irihe somo twagombye kuvana kuri Asa?

6 Ni iki cyatumye Asa yiringira mu buryo bwuzuye ko Imana yari kumuyobora kandi ikamurinda? Bibiliya ivuga ko ‘Asa yakoraga ibyiza mu maso ya Yehova,’ kandi ko ‘umutima we wari utunganiye Yehova’ (1 Abami 15:​11, 14). Natwe dukwiriye gukorera Imana dufite umutima uyitunganiye. Kubigenza dutyo ni ngombwa niba dushaka kugirana na yo imishyikirano ya bugufi muri iki gihe no mu gihe kizaza. Dukwiriye gushimira Yehova kubera ko yafashe iya mbere akatwireherezaho, kandi akadufasha kugirana imishyikirano ya bugufi na we. Reka dusuzume uburyo bubiri Imana yabikoze.

YEHOVA YATUMYE TUMWEGERA BINYUZE KU NCUNGU

7. (a) Ni iki Yehova yakoze kugira ngo atwireherezeho? (b) Ni ubuhe buryo buruta ubundi Imana yakoresheje kugira ngo itwireherezeho?

7 Yehova yagaragaje urukundo adukunda aturemera isi nziza dutuyeho. Aracyatwereka ko adukunda kuko atuma dukomeza kubaho binyuze ku bintu bitangaje yaremye (Ibyak 17:​28; Ibyah 4:​11). Ikiruta byose, Yehova aduha ibyo dukenera mu buryo bw’umwuka (Luka 12:​42). Nanone kandi, atwizeza ko iyo tumusenze atwumva (1 Yoh 5:​14). Ariko kandi, uburyo buruta ubundi bwose atwireherezaho kandi natwe tukamwegera, ni urukundo atugaragariza binyuze ku ncungu. (Soma muri 1 Yohana 4:​9, 10, 19.) Yehova yohereje ‘Umwana we w’ikinege’ ku isi kugira ngo tuve mu bubata bw’icyaha n’urupfu.​—Yoh 3:​16.

8, 9. Ni uruhe ruhare Yesu afite mu mugambi wa Yehova?

8 Yehova yatumye n’abantu babayeho mbere ya Kristo bungukirwa n’incungu. Kuva aho Yehova avugiye ubuhanuzi buhereranye n’uwari kuzaba Umukiza w’abantu, ni nk’aho yabonaga ko incungu yari yaramaze gutangwa, kuko yari azi ko umugambi we uzasohora nta kabuza (Intang 3:​15). Ibinyejana byinshi nyuma yaho, intumwa Pawulo yagaragaje ko yashimiraga Imana bitewe no “kubohorwa gushingiye ku ncungu yatanzwe na Kristo Yesu.” Pawulo yakomeje agira ati ‘Imana yababariraga abantu ibyaha byakozwe mu gihe cya kera, ubwo yagaragazaga ukwihangana’ (Rom 3:​21-26). Mbega uruhare rw’ingenzi Yesu afite mu gutuma twegera Imana!

9 Yesu wenyine ni we ushobora gutuma abantu bicisha bugufi bamenya Yehova kandi bakagirana na we imishyikirano ya bugufi. Ni mu buhe buryo Ibyanditswe bibigaragaza? Pawulo yaranditse ati ‘Imana yatweretse urukundo rwayo ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha’ (Rom 5:​6-8). Igitambo cy’incungu cya Yesu nticyatanzwe bitewe n’uko turi abantu bakwiriye, ahubwo byatewe n’uko Imana idukunda cyane. Yesu yagize ati “nta muntu ushobora kuza aho ndi, keretse arehejwe na Data wantumye.” Ikindi gihe yagize ati “nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho” (Yoh 6:​44; 14:​6). Umwuka wera ni wo Yehova akoresha kugira ngo yireherezeho abantu binyuze kuri Yesu, kandi abafashe kuguma mu rukundo rwe bityo bazabone ubuzima bw’iteka. (Soma muri Yuda 20, 21.) Reka noneho dusuzume ubundi buryo Yehova atwireherezaho.

YEHOVA ATUMA TUMWEGERA BINYUZE KU IJAMBO RYE

10. Ni iki Bibiliya itwigisha gituma turushaho kwegera Imana?

10 Kugeza aha, tumaze gukoresha imirongo y’Ibyanditswe twakuye mu bitabo 14 bya Bibiliya. None se iyo tutagira Bibiliya, twari kumenya dute ko dushobora kwegera Umuremyi wacu? Ese iyo tutayigira twari kumenya ibirebana n’incungu no kuba Yehova atwireherezaho binyuze kuri Yesu? Yehova yakoresheje umwuka we yandikisha Bibiliya, ikaba iduhishurira kamere ye itangaje n’imigambi ye ikomeye. Urugero, mu Kuva 34:​6, 7, Yehova yibwiye Mose avuga ko ari ‘Imana y’imbabazi n’impuhwe, itinda kurakara, ifite ineza nyinshi yuje urukundo n’ukuri, igaragariza abantu ineza yuje urukundo kugeza ku bo mu bisekuru ibihumbi, Imana ibabarira abantu amakosa, ibicumuro n’ibyaha.’ Ni nde utakumva arehejwe n’umuntu umeze atyo? Yehova azi ko uko turushaho kumumenya binyuze kuri Bibiliya, ari na ko turushaho kubona ko ariho koko, kandi tukarushaho kumva tumwegereye.

11. Kuki twagombye kwihatira kumenya imico y’Imana n’inzira zayo? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

11 Ijambo ry’ibanze ryo mu gitabo Egera Yehova risobanura ukuntu dushobora kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana, rigira riti ‘ubucuti tugirana n’umuntu uwo ari we wese buba bushingiye ku kumenya uwo muntu neza, gukunda no guha agaciro imico ye yihariye. Bityo rero, imico y’Imana n’inzira zayo, nk’uko bigaragara muri Bibiliya, ni ibintu by’ingenzi twagombye gusuzuma.’ Ku bw’ibyo, twagombye gushimira Yehova bitewe n’uko yandikishije Ijambo rye mu buryo twebwe abantu dushobora gusobanukirwa.

12. Kuki Yehova yakoresheje abantu kugira ngo bandike Bibiliya?

12 Yehova yashoboraga gukoresha abamarayika bakandika Bibiliya. N’ubundi kandi, baba bashaka kutumenya kandi bashishikazwa n’ibyo dukora (1 Pet 1:​12). Nta gushidikanya, abamarayika bashoboraga kwandikira abantu ubutumwa bw’Imana. Ariko se, bari kubona ibintu nk’uko abantu babibona? Ese bari kwiyumvisha ibyo dukenera, intege nke zacu n’ibyifuzo byacu? Oya! Yehova yari azi ko abamarayika batandukanye natwe. Kuba Yehova yarakoresheje abantu mu kwandika Bibiliya bituma twumva ko ibivugwamo bitureba. Dushobora kwiyumvisha uko abayanditse n’abandi bavugwamo batekerezaga n’ibyiyumvo bari bafite. Iyo bavuze ukuntu batengushywe, uko bagize gushidikanya, ibyo batinyaga no kudatungana kwabo, tuba dushobora kubyiyumvisha, ndetse tukaniyumvisha uko bari bameze igihe bagiraga icyo bageraho n’igihe babaga bishimye. Kimwe n’umuhanuzi Eliya, abanditse Bibiliya bose bari ‘bameze nkatwe.’​—Yak 5:​17.

Ni mu buhe buryo ibyo Yehova yakoreye Yona na Petero bituma urushaho kumwegera? (Reba paragarafu ya 13 n’iya 15

13. Ni mu buhe buryo isengesho rya Yona rigukora ku mutima?

13 Reka dufate urugero: ese umumarayika yari gusobanura neza uko Yona yumvaga ameze igihe uwo muhanuzi yangaga inshingano Imana yari yamuhaye, maze agahunga? Ariko kandi, kuba Yehova yaratumye Yona ubwe yandika inkuru y’ibyamubayeho, hakubiyemo n’isengesho rivuye ku mutima yabwiye Imana igihe yari imuhengeri mu nyanja, byarushijeho kuba byiza! Yona yaravuze ati “igihe nari nanegekaye, nibutse Yehova.”​—Yona 1:​3, 10; 2:​1-9.

14. Kuki dushobora kwiyumvisha ibyo Yesaya yivuzeho?

14 Dushobora kubona urundi rugero dusuzumye ibyo Yesaya yanditse igihe yabonaga ikuzo rya Yehova mu iyerekwa, bikamufasha kubona ko yari umunyabyaha. Yagize ati “ngushije ishyano! Ndapfuye kuko ndi umuntu w’iminwa yanduye kandi nkaba ntuye mu bantu bafite iminwa yanduye; kuko amaso yanjye yabonye Umwami, ari we Yehova nyir’ingabo ubwe!” (Yes 6:​5). Ni uwuhe mumarayika wari kuvuga amagambo nk’ayo? Ariko Yesaya we yashoboraga kuyavuga, kandi dushobora kwiyumvisha uko yumvaga ameze.

15, 16. (a) Kuki dushobora kwiyumvisha uko abandi bantu biyumva? Tanga ingero. (b) Ni iki kizadufasha kurushaho kwegera Yehova?

15 Ese abamarayika bashoboraga kuvuga ko ‘badakwiriye’ nk’uko Yakobo yabivuze, cyangwa bakavuga ko ari ‘abanyabyaha’ nk’uko Petero yabivuze (Intang 32:​10; Luka 5:​8)? Ese bashoboraga ‘kugira ubwoba’ nk’uko abigishwa ba Yesu babugize, cyangwa bagakenera kugira ‘ubushizi bw’amanga’ kugira ngo batangaze ubutumwa bwiza bahanganye n’ibitotezo, nk’uko byagendekeye Pawulo n’abandi (Yoh 6:​19; 1 Tes 2:​2)? Oya rwose! Abamarayika baratunganye mu buryo bwose kandi batandukanye cyane n’abantu. Ariko kandi, iyo abantu badatunganye bagaragaje ibyiyumvo nk’ibyo, duhita tubumva kuko natwe turi abantu. Iyo dusoma Ijambo ry’Imana, dushobora rwose ‘kwishimana n’abishima, [kandi] tukarirana n’abarira.’​—Rom 12:​15.

16 Nidutekereza ku byo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’imishyikirano Yehova yagiranye n’abagaragu be bizerwa bo mu gihe cya kera, tuzamenya ibintu byinshi bihebuje ku byerekeye Imana yacu, yo yakomeje kwegera abantu badatunganye ibigiranye urukundo. Tuzamenya Yehova neza kandi tumukunde cyane. Ibyo bizatuma turushaho kumwegera.​—Soma muri Zaburi ya 25:​14.

GIRANA N’IMANA IMISHYIKIRANO ITAJEGAJEGA

17. (a) Ni iyihe nama nziza Azariya yagiriye Asa? (b) Ni mu buhe buryo Asa yirengagije inama Azariya yamuhaye, kandi se byagize izihe ngaruka?

17 Umwami Asa amaze gutsinda ingabo z’Abanyetiyopiya, umuhanuzi w’Imana Azariya yabwiye Asa n’abari bagize ubwoko bwe amagambo arangwa n’ubwenge. Azariya yagize ati “Yehova azabana namwe igihe cyose muzaba muri kumwe na we. Nimumushaka muzamubona, ariko nimumuta na we azabata” (2 Ngoma 15:​1, 2). Nyuma yaho ariko, uwo mwami yananiwe gukurikiza iyo nama nziza. Igihe yari asumbirijwe n’ubwami bwo mu majyaruguru bwa Isirayeli, yashakiye ubufasha ku Basiriya. Aho kugira ngo yongere asabe Yehova ubufasha, yagiranye amasezerano n’abapagani. Ni yo mpamvu Yehova yabwiye Asa ati “ibyo wakoze wabibayemo umupfapfa. Guhera ubu uzibasirwa n’intambara.” Imyaka Umwami Asa yategetse nyuma yaho yaranzwe n’intambara z’urudaca (2 Ngoma 16:​1-9). Ibyo bitwigisha iki?

18, 19. (a) Ni iki twagombye gukora niba twararetse imishyikirano dufitanye n’Imana ikagabanuka? (b) Twakora iki kugira ngo turusheho kwegera Yehova?

18 Ntitwagombye na rimwe kwitandukanya na Yehova. Niba twararetse imishyikirano dufitanye na we ikagabanuka, twagombye gukora ibihuje n’amagambo ari muri Hoseya 12:​6, hagira hati “ukwiriye kugarukira Imana yawe, ugakomeza kugaragaza ineza yuje urukundo n’ubutabera; kandi ujye uhora wiringira Imana yawe.” Ku bw’ibyo rero, nimucyo turusheho kwegera Yehova dutekereza ku ncungu kandi twiga Ijambo rye Bibiliya tubigiranye umwete.​—Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 13:​4.

19 Umwanditsi wa zaburi yaranditse ati “kwegera Imana ni byo byiza kuri jye” (Zab 73:​28). Nimucyo twese dukomeze kwiga ibintu bishya ku byerekeye Yehova, kandi turusheho gusobanukirwa impamvu dufite zo kumukunda. Twifuza ko Yehova yarushaho kutwegera ubu n’iteka ryose.

^ par. 3 Reba ingingo ivuga ibyerekeye Asa ifite umutwe uvuga ngo “Umurimo wanyu uzagororerwa,” mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 2012.