Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ubona intege nke z’abantu nk’uko Yehova azibona?

Ese ubona intege nke z’abantu nk’uko Yehova azibona?

“Ingingo z’umubiri zisa naho zidakomeye, na zo ziba zikenewe.”​—1 KOR 12:​22.

1, 2. Kuki Pawulo yashoboraga kugirira impuhwe abari bafite intege nke?

HARI igihe twese twumva tudafite intege. Ibicurane cyangwa ubwivumbure bw’umubiri bishobora gutuma twumva twacitse intege ku buryo gukora imirimo isanzwe ya buri munsi bitugora. Noneho tekereza umaze igihe kirekire wumva umeze utyo. Ese icyo gihe ntiwakwishimira ko abandi bakugaragariza impuhwe?

2 Hari igihe intumwa Pawulo yumvaga yacitse intege bitewe n’ibigeragezo byaturukaga mu itorero no hanze yaryo. Incuro nyinshi, yumvaga atagishoboye kwihangana (2 Kor 1:​8; 7:​5). Pawulo yatekereje ku buzima bwe no ku ngorane nyinshi yahuye na zo ari Umukristo wizerwa, maze aravuga ati “ni nde ufite intege nke, ngo nanjye mbe ntafite intege nke?” (2 Kor 11:​29). Yanagereranyije abagize itorero rya gikristo n’ingingo z’umubiri, avuga ko ‘abasa naho badakomeye, na bo baba bakenewe’ (1 Kor 12:​22). Ni iki yashakaga kuvuga? Kuki tugomba kubona abasa n’aho badakomeye nk’uko Yehova ababona? Kandi se ibyo bizatugirira akahe kamaro?

UKO YEHOVA ABONA INTEGE NKE Z’ABANTU

3. Kuki dushobora gutangira kubona nabi abakeneye gufashwa mu itorero?

3 Turi mu isi irangwa no kurushanwa, aho incuro nyinshi abantu bashyira imbere imbaraga n’ubusore. Abenshi bakora ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma bagera ku cyo bifuza, akenshi batitaye ku bafite intege nke. Nubwo tudashyigikira imyifatire nk’iyo, dushobora gutangira kubona nabi abantu bahora bakeneye gufashwa, ndetse n’abo mu itorero. Ariko kandi, dushobora kwitoza kubona ibintu mu buryo bushyize mu gaciro, mbese nk’uko Imana ibibona.

4, 5. (a) Urugero ruri mu 1 Abakorinto 12:​21-23 rudufasha rute kumenya uko Yehova abona intege nke z’abantu? (b) Gufasha abadakomeye bitugirira akahe kamaro?

4 Dushobora kumenya uko Yehova abona intege nke z’abantu dufatiye ku rugero ruri mu rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Abakorinto. Mu gice cya 12, Pawulo yatwibukije ko ingingo z’umubiri zidashishikaje cyangwa zidakomeye, na zo ziba zifite akamaro. (Soma mu 1 Abakorinto 12:​12, 18, 21-23.) Bamwe mu bemera ubwihindurize bajyaga bavuga ko hari ingingo z’umubiri zidakenewe. Ariko kandi, ubushakashatsi bwakozwe ku birebana n’umubiri w’umuntu bwagaragaje ko ibice by’umubiri babonaga ko nta kamaro bifite, mu by’ukuri bifite icyo bimariye umubiri. * Urugero, bamwe bumvaga ko ino ry’agahera nta kamaro rifite; ariko ubu bamenye ko rigira uruhare rukomeye mu gutuma umuntu ahama hamwe mu gihe ahagaze.

5 Urugero rwa Pawulo rugaragaza ko abagize itorero rya gikristo bose bafite akamaro. Satani aba ashaka ko twumva ko nta kamaro dufite. Ariko Yehova we abona ko abagaragu be bose, ndetse n’abasa n’aho badakomeye, ‘baba bakenewe’ (Yobu 4:​18, 19). Ibyo byagombye gutuma buri wese muri twe yumva yishimiye ko afite akamaro mu itorero rye no kuba ari umwe mu bagize ubwoko bw’Imana bo ku isi hose. Urugero, ibuka igihe wafataga ukuboko umuntu ugeze mu za bukuru wari ukeneye gufashwa. Wenda byagusabye kugenda buhoro kugira ngo mujyane. Ese kuba waramufashije ntibyamugiriye akamaro, kandi nawe ukumva wishimye? Koko rero, iyo dufashije abandi tugira ibyishimo biterwa n’uko twabitayeho, tukarushaho kugira umuco wo kwihangana n’urukundo, kandi tukarushaho kuba Abakristo beza (Efe 4:​15, 16). Data wo mu ijuru azi ko itorero riha agaciro abarigize bose rititaye ku ntege nke zabo, riba rigaragaza umuco w’urukundo no gushyira mu gaciro.

6. Pawulo yakoresheje ate amagambo ngo “intege nke” n’ “abakomeye”?

6 Birashishikaje kuba igihe Pawulo yandikiraga Abakorinto, yarakoresheje ijambo “intege nke” yerekeza ku kuntu abantu batizera babonaga Abakristo bo mu kinyejana cya mbere, n’ukuntu we ubwe yiyumvaga (1 Kor 1:​26, 27; 2:​3). Igihe Pawulo yavugaga ibirebana n’ “abakomeye,” ntiyashakaga ko Abakristo bamwe bumva ko baruta abandi (Rom 15:​1). Ahubwo yashakaga kuvuga ko Abakristo b’inararibonye bagombaga kwihanganira abari batarakomera mu kuri.

ESE DUKENEYE GUHINDURA UKO TUBONA IBINTU?

7. Ni iki gishobora gutuma tudafasha ababikeneye?

7 Iyo dufashije ‘uworoheje’ tuba twigana Yehova, kandi bituma atwemera (Zab 41:​1; Efe 5:​1). Ariko kandi, kubona nabi abantu bakeneye gufashwa bishobora gutuma tutabafasha. Kutamenya icyo twabwira abantu bafite ibibazo na byo bishobora gutuma twumva twabuze uko twifata maze tukabihunza. Mushiki wacu witwa Cynthia * ufite umugabo wamutaye yaravuze ati “iyo abavandimwe bakwihunza cyangwa ntibagukorere ibyo uba witeze ko incuti za bugufi zigukorera, bishobora kukubabaza. Iyo ufite ibibazo, uba ukeneye ko abantu bakuba hafi.” Umwami Dawidi na we yababajwe n’uko incuti ze zitamwitayeho.​—Zab 31:​12.

8. Ni iki kizatuma turushaho kugirira abandi impuhwe?

8 Kwibuka ko bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu bagira intege nke bitewe n’ibibazo bahura na byo, urugero nko kurwaragurika, kubana n’abo badahuje idini, cyangwa bakaba bafite indwara yo kwiheba, bishobora gutuma turushaho kubagirira impuhwe. Natwe dushobora kugera mu mimerere nk’iyo. Kubera ko Abisirayeli bari abakene n’abanyantege nke igihe bari mu gihugu cya Egiputa, mbere y’uko binjira mu Gihugu cy’Isezerano Yehova yabibukije ko batagombaga ‘kwinangira umutima’ ngo bange gufasha abavandimwe babo bari kuba bababaye. Yabaga yiteze ko bafasha abakene.​—Guteg 15:​7, 11; Lewi 25:​35-38.

9. Ni iki twagombye kwihutira gukora mu gihe dufasha abantu bafite ibibazo? Tanga urugero.

9 Aho gucira urubanza abahanganye n’ibibazo cyangwa ngo tubashidikanyeho, twagombye kubafasha mu buryo bw’umwuka (Yobu 33:​6, 7; Mat 7:​1). Reka dufate urugero: iyo umuntu utwaye ipikipiki agize impanuka akajya kwa muganga, ese igihangayikisha abaganga ni ukumenya niba ari we wayiteje? Oya, ahubwo bihutira kumuvura. Mu buryo nk’ubwo, niba uwo duhuje ukwizera yaraciwe intege n’ibibazo afite, ikiba cyihutirwa ni ukumufasha mu buryo bw’umwuka.​—Soma mu 1 Abatesalonike 5:​14.

10. Ni mu buhe buryo abantu basa n’aho badakomeye bashobora kuba mu by’ukuri ari “abatunzi mu byo kwizera”?

10 Iyo dufashe igihe tugatekereza ku mimerere abavandimwe bacu barimo, dushobora kubona ko mu by’ukuri badafite intege nke. Tekereza kuri bashiki bacu bamaze imyaka myinshi batotezwa n’abagize imiryango yabo. Ese nubwo bamwe bashobora gusa n’aho nta cyo bari cyo kandi badakomeye, ntibagaragaza ko bafite ukwizera gukomeye kandi ko bashikamye? Ese iyo ubonye umubyeyi urera abana wenyine ahora azana n’abana be mu materaniro, ntutangazwa no kwizera kwe? Tekereza no ku bana b’ingimbi n’abangavu bakomera ku kuri nubwo bahura n’ibigeragezo ku ishuri. Nidutekereza ku mihati yose abavandimwe bacu bashyiraho kugira ngo bakorere Yehova, bizatuma tubona ko ari “abatunzi mu byo kwizera” nubwo basa n’aho badakomeye.​—Yak 2:​5.

JYA UBONA IBINTU NK’UKO YEHOVA ABIBONA

11, 12. (a) Ni iki kizadufasha guhindura uko twabonaga intege nke z’abantu? (b) Ibyo Yehova yakoreye Aroni bitwigisha iki?

11 Gusuzuma ibyo Yehova yagiye akorera bamwe mu bagaragu be bituma tubona intege nke z’abantu nk’uko azibona. (Soma muri Zaburi ya 130:​3.) Urugero, iyo uza kuba uri kumwe na Mose igihe Aroni yakoraga ikimasa cya zahabu, wari kubona ute impamvu z’urwitwazo Aroni yatanze (Kuva 32:​21-24)? Cyangwa se, wari kubona ute imyifatire Aroni yagize ubwo yoshywaga na mushiki we Miriyamu maze akanenga Mose amuziza ko yashatse umugore w’umunyamahanga (Kub 12:​1, 2)? Uba warakoze iki igihe Aroni na Mose bataheshaga Yehova icyubahiro, ubwo yahaga Abisirayeli amazi i Meriba mu buryo bw’igitangaza?​—Kub 20:​10-13.

12 Yehova aba yarahise ahanira Aroni ayo makosa yose. Ariko yabonye ko Aroni atari umuntu mubi, kandi ko atari we wari nyirabayazana w’ayo makosa. Uko bigaragara, imimerere Aroni yarimo n’amoshya y’abandi ni byo byatumye adakora ibikwiriye. Ariko kandi, igihe yabwirwaga ko yakoze amakosa yahise abyemera kandi ashyigikira umwanzuro Yehova yari yafashe (Kuva 32:​26; Kub 12:​11; 20:​23-27). Yehova yahisemo kwibanda ku kwizera kwa Aroni n’ukuntu yagaragazaga ko yicujije. Nyuma y’ibinyejana byinshi, Aroni n’abamukomotseho bari bacyibukwaho ko batinyaga Yehova.​—Zab 115:​10-12; 135:​19, 20.

13. Twakwisuzuma dute mu birebana n’uko tubona intege nke z’abantu?

13 Kugira ngo tugire imitekerereze nk’iya Yehova, twagombye gusuzuma uko tubona abantu basa n’aho badakomeye (1 Sam 16:​7). Urugero, tubyifatamo dute iyo umwana w’ingimbi cyangwa umwangavu atagize amakenga mu gihe ahitamo imyidagaduro, cyangwa mu gihe agaragaje ko atita ku bintu? Aho kumunenga bikabije, kuki tutatekereza ku cyo twakora kugira ngo tumufashe gukura mu buryo bw’umwuka? Dushobora gufata iya mbere tugafasha umuntu ubikeneye, kandi iyo tubigenje dutyo, mu by’ukuri turushaho kugira umuco wo kwihangana n’urukundo.

14, 15. (a) Yehova yumvise ameze ate igihe Eliya yari yacitse intege? (b) Ni iki ibyabaye kuri Eliya bitwigisha?

14 Nanone kandi, kugereranya imitekerereze yacu n’ibyo Yehova yagiye akorera abagaragu be babaga bacitse intege bituma turushaho kumva abandi. Eliya yari umwe muri bo. Nubwo yari yarahanganye n’abahanuzi 450 ba Bayali, yahunze Umwamikazi Yezebeli igihe yamenyaga ko yari yacuze umugambi wo kumwica. Amaze gukora urugendo rw’ibirometero 150 akagera i Berisheba, yagiye mu butayu. Uwo muhanuzi yananijwe n’urwo rugendo yakoze ku zuba ritwika, maze yicara munsi y’igiti “asaba Imana ko yakwipfira.”​—1 Abami 18:​19; 19:​1-4.

Yehova yazirikanye intege nke za Eliya maze yohereza umumarayika wo kumutera inkunga (Reba paragarafu ya 14 n’iya 15)

15 Yehova yumvise ameze ate igihe yareberaga mu ijuru maze akabona umuhanuzi we wizerwa yihebye? Ese yanze uwo mugaragu we kubera ko yari yihebye kandi yacitse intege? Oya rwose. Yehova yazirikanye intege nke za Eliya maze amwoherereza umumarayika. Incuro ebyiri zose, uwo mumarayika yashishikarije Eliya kurya. Ibyo byari gutuma urugendo yari gukora nyuma yaho ‘rutamubera rurerure cyane.’ (Soma mu 1 Abami 19:​5-8.) Mu by’ukuri, mbere y’uko Yehova aha umuhanuzi we amabwiriza ayo ari yo yose, yabanje kumutega amatwi kandi agira icyo akora kugira ngo amufashe.

16, 17. Twakwigana dute Yehova mu birebana n’uko yafashije Eliya?

16 Twakwigana dute Imana yacu itwitaho? Ntitwagombye kwihutira gutanga inama (Imig 18:​13). Byaba byiza tubanje kugaragariza impuhwe abantu batekereza ko ‘basuzuguritse’ bitewe n’imimerere barimo (1 Kor 12:​23). Nyuma yaho ni bwo tuzashobora kubafasha duhuje n’ibyo mu by’ukuri bakeneye.

17 Urugero, tekereza kuri Cynthia twigeze kuvuga wari ufite umugabo wamutaye akamusigira abana babiri b’abakobwa. Bumvise batereranywe. Ni iki bamwe mu Bahamya bakoze? Yaravuze ati “tumaze kubaterefona tukababwira ibyari byabaye, mu minota 45 bari bageze iwacu. Bararize kandi bagumana natwe iminsi ibiri cyangwa itatu ya mbere. Kubera ko tutaryaga uko bikwiriye kandi tukaba twari tubabaye cyane, batujyanye iwabo tumarayo igihe runaka.” Ibyo bishobora kuba bikwibukije amagambo Yakobo yanditse agira ati “niba umuvandimwe cyangwa mushiki wacu yambaye ubusa kandi adafite ibyokurya bihagije by’uwo munsi, ariko umwe muri mwe akamubwira ati ‘genda amahoro, ususuruke kandi wijute,’ nyamara ntimumuhe ibyo umubiri we ukeneye, ibyo byaba bimaze iki? Uko ni ko bimeze no ku kwizera; iyo kudafite imirimo kuba gupfuye” (Yak 2:​15-17). Kubera ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bafashije Cynthia n’abakobwa be mu gihe bari babikeneye, nyuma y’amezi atandatu gusa babonye imbaraga zo gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha.​—2 Kor 12:​10.

BIGIRIRA BENSHI AKAMARO

18, 19. (a) Twafasha dute abadakomeye? (b) Iyo dufashije abadakomeye ni ba nde bigirira akamaro?

18 Ushobora kuba wariboneye ko iyo umuntu yarwaye cyane bishobora gusaba igihe kugira ngo akire. Mu buryo nk’ubwo, iyo Umukristo yacitse intege bitewe n’ibibazo cyangwa imimerere ibabaje yahuye na yo, kongera kugira imbaraga zo mu buryo bw’umwuka bishobora gufata igihe. Ni iby’ukuri ko uwo Mukristo mugenzi wacu aba agomba kwiyigisha, gusenga no gukora ibindi bikorwa bya gikristo kugira ngo akomeze ukwizera kwe. Ariko se, tuzamwihanganira kugeza igihe azongera kugira imbaraga zo mu buryo bw’umwuka? Ese muri icyo gihe tuzakomeza kumugaragariza urukundo? Ese tuzihatira gufasha abafite intege nke kugira ngo bumve ko bafite agaciro kandi ko tubakunda?​—2 Kor 8:​8.

19 Ntukibagirwe ko iyo dufashije abavandimwe bacu, tugira ibyishimo bibonerwa mu gutanga. Nanone bituma twitoza kugaragaza impuhwe n’umuco wo kwihangana. Ariko si ibyo gusa. Abagize itorero bose barushaho kugira urugwiro n’urukundo. Ikirenze byose, tuba twigana Yehova, we ubona ko buri muntu wese afite agaciro. Koko rero, twese dufite impamvu zifatika zo gukurikiza inama igira iti ‘mufashe abadakomeye.’​—Ibyak 20:​35.

^ par. 4 Mu gitabo uwitwa Charles Darwin yanditse, yasobanuye ko hari ingingo z’umubiri “zidafite akamaro” (The Descent of Man). Umwe mu bashyigikiraga ibitekerezo bye yavuze ko hari ingingo nyinshi z’umubiri zidafite icyo zimaze, urugero nk’ishyira hamwe n’urugingo rugira uruhare mu gukora abasirikare b’umubiri (thymus).

^ par. 7 Izina ryarahinduwe.