Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Elisa yabonye amagare y’umuriro—Ese nawe urayabona?

Elisa yabonye amagare y’umuriro—Ese nawe urayabona?

Umwami wa Siriya yarimo ahiga umuhanuzi w’Imana Elisa, maze amenya ko yari mu mugi wa Dotani wari ugoswe n’inkuta kandi wari wubatse mu mpinga z’umusozi. Bigeze nijoro, uwo mwami yohereje amafarashi, amagare y’intambara n’abasirikare i Dotani. Bwagiye gucya ingabo ze zamaze kugota uwo mugi.—2 Abami 6:13, 14.

Igihe umugaragu wa Elisa yabyukaga maze akajya hanze, yabonye izo ngabo zari zaje gufata uwo muhanuzi. Yariyamiriye ati “biracitse databuja, turagira dute?” Elisa yaramubwiye ati “witinya kuko abari kumwe natwe ari bo benshi kuruta abari kumwe na bo.” Hanyuma uwo muhanuzi yarasenze ati “Yehova, ndakwinginze fungura amaso ye arebe.” Iyo nkuru ikomeza igira iti “Yehova ahita afungura amaso y’uwo mugaragu arareba, abona mu karere k’imisozi miremire huzuye amafarashi n’amagare y’intambara y’imiriro akikije Elisa” (2 Abami 6:15-17). Ni iki iyo nkuru hamwe n’ibindi bintu byabaye kuri Elisa bitwigisha?

Igihe Elisa yari agoswe n’ingabo z’Abasiriya, yakomeje gutuza kubera ko yiringiraga Yehova kandi yiboneye ukuntu Imana yamurindaga. Muri iki gihe ntitwitega ibitangaza, ariko tubona ko Yehova arinda abagize ubwoko bwe mu rwego rw’itsinda. Mu buryo runaka, natwe tugoswe n’amafarashi n’amagare y’intambara by’imiriro. Niba ‘tubirebesha’ amaso y’ukwizera kandi buri gihe tukishingikiriza ku Mana, ‘tuzagira umutekano’ kandi Yehova azaduha imigisha (Zab 4:8). Nimucyo dusuzume isomo dushobora kuvana ku zindi nkuru zivuga ibyabaye kuri Elisa.

ELISA ATANGIRA GUKORERA ELIYA

Igihe kimwe ubwo Elisa yarimo ahinga, umuhanuzi Eliya yaramwegereye maze amushyiraho umwambaro we w’abahanuzi. Elisa yari azi icyo ibyo byasobanuraga. Yakoresheje umunsi mukuru, asezera kuri se na nyina, hanyuma ajya gukorera Eliya (1 Abami 19:16, 19-21). Kubera ko Elisa yari yiteguye gukorera Imana uko ashoboye kose, Yehova yaramukoresheje kandi yaje kuba umuhanuzi mu cyimbo cya Eliya.

Elisa ashobora kuba yarakoreye Eliya imyaka itandatu.  Muri iyo myaka yose, Elisa ni we “wasukiraga Eliya amazi yo gukaraba intoki” (2 Abami 3:11). Icyo gihe abantu bakundaga kurisha intoki, aho kurisha amakanya, ibyuma cyangwa ibindi bintu byo kurisha. Nyuma yo kurya, umugaragu yasukiraga shebuja amazi yo gukaraba intoki. Ku bw’ibyo, imwe mu mirimo Elisa yakoraga yari isuzuguritse. Ariko kandi, yabonaga ko kuba umugaragu wa Eliya ari inshingano ihebuje.

Muri iki gihe nabwo, Abakristo benshi bakora umurimo w’igihe cyose mu buryo bunyuranye. Babikora babitewe no kwizera hamwe n’icyifuzo baba bafite cyo gukoresha imbaraga zabo zose mu murimo wa Yehova. Bamwe bava iwabo bakajya gukora kuri Beteli, mu mishinga y’ubwubatsi n’ahandi. Bashobora gukora imirimo abantu benshi babona ko isuzuguritse. Ariko kandi, nta Mukristo n’umwe wagombye kumva ko iyo mirimo nta cyo ivuze cyangwa ko isuzuguritse, kuko Yehova ayiha agaciro kenshi.—Heb 6:10.

ELISA NTIYANAMUTSE KU NSHINGANO YE

Mbere y’uko Imana ‘ijyana Eliya mu ijuru mu muyaga w’ishuheri,’ yasabye uwo muhanuzi kuva i Gilugali akajya i Beteli. Eliya yasabye Elisa kutamuherekeza, ariko Elisa aramusubiza ati ‘sindi bugusige.’ Igihe bakomezaga kugenda, Eliya yinginze Elisa izindi ncuro ebyiri zose ngo ye kumukurikira, ariko aranga (2 Abami 2:1-6). Nk’uko Rusi yiziritse akaramata kuri Nawomi, ni na ko Elisa yiziritse akaramata kuri Eliya (Rusi 1:8, 16, 17). Kubera iki? Uko bigaragara, byatewe n’uko Elisa yahaga agaciro inshingano Imana yari yaramuhaye yo gukorera Eliya.

Elisa yadusigiye urugero rwiza. Niba duhawe inshingano runaka mu muteguro w’Imana, tuzayifatana uburemere nituzirikana ko Yehova ari we dukorera. Nta cyiza cyaruta icyo.—Zab 65:4; 84:10.

“URIFUZA KO NGUKORERA IKI?”

Igihe abo bagabo bombi barimo bagenda, Eliya yabwiye Elisa ati “urifuza ko ngukorera iki mbere y’uko ntandukanywa nawe?” Nk’uko Salomo yari yarabigenje imyaka myinshi mbere yaho, Elisa na we yasabye ikintu cyari gutuma akorera Yehova neza kurushaho. Yasabye ko ‘imigabane ibiri y’umwuka wari kuri Eliya imujyaho’ (1 Abami 3:5, 9; 2 Abami 2:9). Muri Isirayeli, umuhungu w’imfura yagombaga guhabwa imigabane ibiri y’umurage (Guteg 21:15-17). Mu by’ukuri, Elisa yasabaga ko yaba umuragwa wo mu buryo bw’umwuka wa Eliya. Uko bigaragara kandi, Elisa yashakaga kugira ubutwari nk’ubwa Eliya, we ‘warwaniye ishyaka ryinshi Yehova.’—1 Abami 19:13, 14.

Eliya yashubije ate uwo mugaragu we? Yaramubwiye ati “usabye ikintu gikomeye. Numbona ntandukanywa nawe birakugendekera uko ubyifuza, ariko nutambona ntibiri bukugendekere bityo” (2 Abami 2:10). Uko bigaragara, igisubizo Eliya yamuhaye cyari gifite ibisobanuro by’uburyo bubiri. Icya mbere ni uko Imana ari yo yashoboraga kugena niba Elisa yari akwiriye kubona ibyo yari yasabye. Icya kabiri, kugira ngo Elisa abone ibyo yari yasabye, yagombaga kwiyemeza kugumana na Eliya, uko byari kugenda kose.

IBYO ELISA YABONYE

Imana yakiriye ite icyifuzo cya Elisa cyo guhabwa imigabane ibiri y’umwuka wari kuri Eliya? Iyo nkuru igira iti “bakigenda baganira, haza igare ry’intambara n’amafarashi bimeze nk’ibirimi by’umuriro, birabatandukanya. Nuko Eliya azamuka mu ijuru ajyanywe n’umuyaga w’ishuheri. Ibyo byose byabaye Elisa abireba.” * Yehova yari ashubije Elisa. Yabonye Eliya igihe yatandukanywaga na we, ahabwa imigabane ibiri y’umwuka wari kuri Eliya, kandi aba umuhanuzi w’Imana mu cyimbo cya Eliya.—2 Abami 2:11-14.

Elisa yafashe umwambaro w’abahanuzi wari wavuye kuri Eliya ukagwa, maze arawambara. Uwo mwambaro wagaragazaga ko Elisa yari abaye umuhanuzi w’Imana. Ikindi kimenyetso cyerekanaga ko ari umuhanuzi cyagaragaye nyuma yaho, ubwo yakoraga igitangaza cyo kugabanyamo kabiri amazi y’uruzi rwa Yorodani.

Nta gushidikanya ko Elisa atigeze yibagirwa ibyo yabonye igihe Eliya yazamukaga mu muyaga w’ishuheri. N’ubundi kandi, nta wutatangazwa no kubona amafarashi n’amagare y’intambara by’umuriro. Byari ikimenyetso cy’uko Yehova yemeye ibyo Elisa yari yasabye. Iyo Imana ishubije amasengesho yacu, ntitubona mu iyerekwa amagare y’intambara n’amafarashi by’umuriro. Ariko kandi, dushobora kwibonera ko Imana ikoresha imbaraga zayo zikomeye kugira ngo idufashe kandi itume ibyo ishaka bikorwa. Ikindi  kandi, iyo tubonye ko Yehova aha imigisha igice cyo ku isi cy’umuteguro we, ni nk’aho tuba ‘tubonye’ igare rye ryo mu ijuru rigenda.—Ezek 10:9-13.

Hari ibintu byinshi Elisa yiboneye byatumye yemera ko Yehova afite imbaraga zihambaye. Mu by’ukuri, umwuka wera w’Imana watumye uwo muhanuzi akora ibitangaza 16, bikaba byari bikubye kabiri ibyo Eliya yakoze. * Incuro ya kabiri Elisa yabonye amafarashi n’amagare y’intambara by’umuriro, ni igihe i Dotani havukaga cya kibazo twavuze tugitangira.

ELISA YIRINGIYE YEHOVA

Nubwo Elisa yari agoswe n’abanzi igihe yari i Dotani, yakomeje gutuza. Kubera iki? Ni ukubera ko yizeraga Yehova cyane. Natwe dukeneye kugira ukwizera nk’uko. Ku bw’ibyo, nimucyo tujye dusenga Imana tuyisaba umwuka wera kugira ngo tugire ukwizera n’izindi mbuto z’umwuka.—Luka 11:13; Gal 5:22, 23.

Ibyabaye i Dotani byanatumye Elisa agira impamvu yumvikana yo kwiringira Yehova n’ingabo ze zitagaragara zirinda abagaragu be. Uwo muhanuzi yabonye ko Imana yohereje abamarayika benshi kugira ngo bagote uwo mugi n’abari bawugose. Imana yakijije Elisa n’umugaragu we mu buryo bw’igitangaza ubwo yatezaga abanzi babo ubuhumyi (2 Abami 6:17-23). Muri icyo gihe kitari cyoroshye ndetse no mu bindi bihe, Elisa yizeye Yehova kandi aramwiringira byimazeyo.

Kimwe na Elisa, nimucyo natwe tujye twiringira Yehova Imana (Imig 3:5, 6). Nitubigenza dutyo, “Imana ubwayo izatugirira neza kandi iduhe umugisha” (Zab 67:1). Ni iby’ukuri ko tutagoswe n’amagare n’amafarashi by’imiriro. Ariko mu gihe cy’“umubabaro ukomeye” wegereje, Yehova azarinda umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe (Mat 24:21; Ibyah 7:9, 14). Hagati aho, nimucyo buri gihe tujye twibuka ko ‘Imana ari yo buhungiro bwacu.’—Zab 62:8.

^ par. 16 Eliya ntiyazamutse ngo ajye mu ijuru mu buturo bwo mu buryo bw’umwuka bwa Yehova n’abamarayika be. Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 1997, ku ipaji ya 12.

^ par. 19 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 2005, ku ipaji ya 10.