Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya witoza kuba nk’umuto

Jya witoza kuba nk’umuto

“Uwitwara nk’umuto muri mwe mwese ni we ukomeye.”—LUKA 9:48.

HARI mu mwaka wa 32. Yesu n’intumwa ze bari mu ntara ya Galilaya. Bamwe mu ntumwa ze batangiye kujya impaka zo kumenya uwari ukomeye kuruta abandi muri bo. Umwanditsi w’Ivanjiri Luka yagize ati “igitekerezo kibazamo cyo gushaka kumenya uwari kuzaba ukomeye kuruta abandi muri bo. Yesu amenya ibyo batekereza mu mitima yabo, nuko afata umwana muto amushyira iruhande rwe, arababwira ati ‘umuntu wese wakira uyu mwana muto abigiriye izina ryanjye, aba anyakiriye nanjye, kandi unyakiriye wese aba yakiriye n’uwantumye. Uwitwara nk’umuto muri mwe mwese ni we ukomeye’” (Luka 9:46-48). Yesu yafashije intumwa ze kubona akamaro ko kwicisha bugufi, abikora yihanganye ariko nanone atajenjetse.

1, 2. Ni iyihe nama Yesu yagiriye intumwa ze, kandi kuki?

2 Ese inama Yesu yatanze irebana no kwitwara nk’umuto yari ihuje n’imyitwarire ya benshi mu Bayahudi bo mu kinyejana cya mbere, cyangwa yari inyuranye n’uko muri rusange bitwaraga? Hari igitabo cyavuze ko mu mibanire y’Abayahudi yose byari ngombwa cyane kumenya ukwiriye icyubahiro kurusha abandi, kandi buri gihe bahangayikishwaga no kumenya niba barahaga buri wese icyubahiro akwiriye (Theological Dictionary of the New Testament). Igihe Yesu yahaga intumwa ze iyo nama, yashakaga ko zigira imyitwarire itandukanye n’iy’abandi bantu muri rusange.

3. (a) Kwitwara nk’umuto bisobanura iki, kandi se kuki bishobora kutugora? (b) Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza ku birebana no kwitwara nk’umuto?

3 Ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “umuto” risobanura umuntu wiyoroshya, wicisha bugufi, woroheje, usuzuguritse, cyangwa udafite agaciro, ntagire n’ububasha ku bandi. Yesu yifashishije umwana muto kugira ngo yereke intumwa ze ko zagombaga kwicisha bugufi no kwiyoroshya. Iyo nama ireba Abakristo b’ukuri muri iki gihe, nk’uko yarebaga abo mu kinyejana cya mbere. Mu mimerere imwe n’imwe, kwitwara nk’umuto bishobora kutugora. Kudatungana bituma twibona kandi tugashaka kuba abantu bakomeye. Umwuka w’isi hamwe n’abantu badukikije bahora bashaka kurushanwa, bishobora gutuma tuba abantu bikunda, b’abanyamahane cyangwa bigarurira abandi. Ni iki cyadufasha kwitwara nk’umuto? Ni mu buhe buryo ‘uwitwara nk’umuto muri twe ari we ukomeye’? Ni mu yihe mimerere twagombye kwihatira kugaragaza umuco wo kwicisha bugufi?

“MBEGA UKUNTU UBUTUNZI N’UBWENGE N’UBUMENYI BY’IMANA BYIMBITSE!”

4, 5. Ni iki cyadufasha kugira umuco wo kwicisha bugufi? Tanga urugero.

4 Bumwe mu buryo dushobora kwitoza kugira umuco wo kwicisha bugufi, ni ugutekereza ukuntu Yehova akomeye kuturusha. Mu by’ukuri, “ubwenge bwe ntiburondoreka” (Yes 40:28). Intumwa Pawulo yagize icyo avuga ku birebana n’ibintu bimwe na bimwe bigaragaza ko Yehova akomeye, agira ati “mbega ukuntu ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana byimbitse! Kandi se mbega ukuntu imanza zayo zidahishurika n’inzira zayo zitarondoreka!” (Rom 11:33). Ubu hashize imyaka igera ku 2.000 Pawulo yanditse ayo magambo, kandi abantu barushijeho kumenya byinshi. Ariko kandi, ibyo yanditse biracyari ukuri. Uko ibyo tuzi byaba bingana kose, kumenya ko ibyo dushobora kwiga ku birebana na Yehova, imirimo ye n’inzira ze bitarondoreka, byagombye gutuma twicisha bugufi.

5 Uwitwa Leo * amaze kumenya ko gusobanukirwa inzira z’Imana birenze ubushobozi bwacu, byatumye yitwara nk’umuto. Leo akiri muto yashishikazwaga na siyansi. Kubera ko yifuzaga kumenya byinshi ku birebana n’ibiri mu isanzure ry’ikirere, yize siyansi yigisha iby’isanzure maze agera ku mwanzuro ushishikaje. Yaravuze ati “ibyo nize byatumye mbona ko siyansi yonyine idashobora gutuma abantu basobanukirwa iby’isanzure ry’ikirere mu buryo bwuzuye. Ku bw’ibyo, narahinduye niga ibijyanye n’amategeko.” Nyuma y’igihe, Leo yabaye umushinjacyaha, aza no kuba umucamanza. Amaherezo we n’umugore we bigishijwe Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, bemera ukuri, maze biyegurira Imana baba abagaragu bayo. Ni iki cyafashije Leo kwitwara nk’umuto nubwo yari yarize cyane? Yaravuze ati “icyamfashije ni ukumenya ko uko ibyo tuzi ku bihereranye na Yehova n’isanzure byaba bingana kose, haba hakiri byinshi dukeneye kumenya.”

Yehova atugaragariza ko atwubashye atwemerera kubwiriza ubutumwa bwiza

6, 7. (a) Ni uruhe rugero ruhebuje Yehova aduha mu birebana no kwicisha bugufi? (b) Ni mu buhe buryo kwicisha bugufi kw’Imana bishobora gutuma umuntu aba “ukomeye”?

6 Ikindi kintu cyadufasha kwicisha bugufi ni uko Yehova na we yicisha bugufi. Uzirikane ko “turi abakozi bakorana n’Imana” (1 Kor 3:9). Tekereza nawe! Yehova Imana Isumbabyose atugaragariza ko atwubashye muri ubwo buryo, atwemerera kubwiriza dukoresheje Ijambo rye Bibiliya. Nubwo Yehova ari we ukuza imbuto dutera kandi tukazuhira, atugaragariza ko atwubashye atwemerera gukorana na we (1 Kor 3:6, 7). Ese urwo si urugero ruhebuje rugaragaza ko Imana yicisha bugufi? Mu by’ukuri, urugero rwa Yehova rwo kwicisha bugufi rwagombye gushishikariza buri wese muri twe kwitwara nk’umuto.

7 Urugero Imana itanga rwo kwicisha bugufi rwakoze ku mutima Dawidi, umwanditsi wa zaburi. Yaririmbiye Yehova ati “uzampa agakiza kawe kambere ingabo inkingira, kandi kwicisha bugufi kwawe ni ko kungira umuntu ukomeye” (2 Sam 22:36). Dawidi yari azi ko ibintu bikomeye byose yakoze muri Isirayeli yabikeshaga kuba Yehova yaricishije bugufi akamwitaho, kandi akamufasha (Zab 113:5-7). Ese natwe si uko? Ari imico dufite, ari ubushobozi cyangwa inshingano, ni iki ‘tutahawe’ na Yehova muri ibyo byose (1 Kor 4:7)? Uwitwara nk’umuto aba “ukomeye” mu buryo bw’uko aba umugaragu wa Yehova ufite agaciro kenshi (Luka 9:48). Reka turebe impamvu ibyo ari ukuri.

‘UMUTO MURI MWE NI WE UKOMEYE’

8. Kuki abagize umuteguro wa Yehova bagomba kwicisha bugufi?

8 Umuco wo kwicisha bugufi utuma tubonera ibyishimo mu muteguro w’Imana kandi tugashyigikira gahunda z’itorero. Reka dusuzume urugero rw’umukobwa witwa Petra, warerewe mu muryango w’Abahamya. Kubera ko Petra yashakaga gukora ibyo yishakiye, yitandukanyije n’itorero. Hashize imyaka runaka, yongeye kwifatanya n’itorero. Ubu yishimira kuba ari mu muteguro wa Yehova kandi ashishikazwa cyane no gushyigikira gahunda z’itorero. Ni iki cyatumye ahindura imitekerereze? Yaranditse ati “kugira ngo numve nisanzuye mu muteguro w’Imana, nari nkeneye gusobanukirwa imico ibiri y’ingenzi cyane, ari yo kwicisha bugufi no kwiyoroshya, kandi nkitoza kuyigira.”

9. Umuntu wicisha bugufi yakira ate ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka tubona, kandi se kuki bituma agira agaciro kenshi?

9 Umuntu wicisha bugufi yishimira ibintu byose Yehova aduha, hakubiyemo ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka. Ku bw’ibyo, bene uwo muntu yiga Bibiliya ashyizeho umwete, kandi agashishikarira gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke!. Kimwe n’abandi bagaragu ba Yehova benshi b’indahemuka, ashobora kwishyiriraho intego yo gusoma buri gitabo gishya gisohotse mbere y’uko agishyira mu bubiko bwe bw’ibitabo. Iyo tugaragaje umuco wo kwicisha bugufi no gushimira dusoma ibitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya kandi tukabyiyigisha, tugira amajyambere mu buryo bw’umwuka kandi Yehova ashobora kudukoresha mu buryo bwuzuye mu murimo we.—Heb 5:13, 14.

10. Ni mu buhe buryo twakwitwara nk’umuto mu itorero?

10 Hari ubundi buryo umuntu witwara nk’umuto aba “ukomeye.” Muri buri torero haba harimo abagabo bujuje ibisabwa, bashyizweho binyuze ku mwuka wera wa Yehova kugira ngo babe abasaza b’itorero. Bashyiraho gahunda z’iby’umwuka, urugero nk’iz’amateraniro, iz’umurimo wo kubwiriza n’izo kuragira umukumbi. Iyo twitwaye nk’umuto tukemera gushyigikira izo gahunda tubyishimiye, tugira uruhare mu gutuma mu itorero habamo ibyishimo, amahoro n’ubumwe. (Soma mu Baheburayo 13:7, 17.) Niba uri umusaza cyangwa umukozi w’itorero, ese ntushimira Yehova wicishije bugufi kuba yaraguhaye inshingano nk’iyo?

11, 12. Ni iyihe myifatire izatuma tugira agaciro kenshi mu muteguro wa Yehova kandi kuki?

11 Uwitwara nk’umuto aba “ukomeye” cyangwa akagira agaciro kenshi mu muteguro wa Yehova, kubera ko kwicisha bugufi bituma aba umugaragu w’Imana mwiza kandi ufite akamaro. Yesu yahaye abigishwa be inama yo kwitwara nk’abato kubera ko bamwe muri bo bari bafite imitekerereze nk’iy’abantu b’abibone bariho muri icyo gihe. Muri Luka 9:46 hagira hati “igitekerezo kibazamo cyo gushaka kumenya uwari kuzaba ukomeye kuruta abandi muri bo.” Ese aho natwe ntidushobora gutangira gutekereza ko, mu rugero runaka, turuta bagenzi bacu duhuje ukwizera, cyangwa ko turi hejuru y’abantu bose muri rusange? Abantu benshi muri iyi si barangwa n’ubwibone ndetse n’ubwikunde. Nimucyo tujye twicisha bugufi maze twirinde ubwibone. Iyo tubigenje dutyo kandi tugashyira ibyo Yehova ashaka mu mwanya wa mbere, abavandimwe na bashiki bacu bumva bishimiye kuba hamwe natwe.

12 Inama Yesu yatanze yo kwitwara nk’abato mu by’ukuri idushishikariza kugira icyo dukora. Ese ntitwagombye guhatanira kwitwara nk’umuto mu mibereho yacu yose? Reka dusuzume ahantu hatatu twagaragaza uwo muco.

JYA WIHATIRA KUBA NK’UMUTO

13, 14. Ni mu buhe buryo umugabo cyangwa umugore yakwitwara nk’umuto, kandi se ibyo byagira akahe kamaro mu ishyingiranwa ryabo?

13 Mu muryango. Muri iki gihe, abantu benshi baharanira uburenganzira bwabo, ku buryo basaba kubuhabwa niyo byaba ngombwa ko barengera ubw’abandi. Icyakora, uwitwara nk’umuto we agira imyifatire nk’iyo Pawulo adushishikariza kugira. Mu rwandiko yandikiye Abaroma yagize ati “nimucyo dukurikire ibintu bihesha amahoro n’ibituma duterana inkunga” (Rom 14:19). Uwitwara nk’umuto aharanira kubana amahoro na buri wese, cyane cyane uwo bashakanye.

14 Reka turebe ibijyanye no kwidagadura. Umugabo n’umugore we bashobora kuba badashimishwa n’imyidagaduro imwe. Wenda umugabo ashobora kuba akunda kuruhukira mu rugo yisomera igitabo, naho umugore we akumva bajya kwitemberera. Niba umugabo yicisha bugufi ntiyite gusa ku byo we akunda, ahubwo nanone akita ku byo umugore we akunda kandi akamenya ibyo yanga, umugore we azarushaho kumwubaha. Umugabo na we azakunda umugore we kandi amwishimire nabona ko adahora ashaka ko ibyo yifuza byaba ari byo bikorwa byanze bikunze, ahubwo ko atekereza no ku byo umugabo we ashaka. Urukundo rw’abashakanye rurushaho gukomera iyo buri wese muri bo yitwaye nk’umuto.—Soma mu Bafilipi 2:1-4.

15, 16. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 131, Dawidi yatugiriye inama yo kugira iyihe myifatire, kandi se ibyo byagombye gutuma twitwara dute mu itorero?

15 Mu itorero. Muri iyi si, abantu benshi baba bumva ko bagomba guhita babona ibyo bashaka. Ntibajya bihangana, kandi gutegereza birabagora cyane. Iyo twitwara nk’umuto, gutegereza Yehova birushaho kutworohera. (Soma muri Zaburi ya 131:1-3.) Niba twicisha bugufi maze tugategereza Yehova, bizaduhesha imigisha. Bizatuma twumva dufite amahoro, ihumure n’ibyishimo. Ntibitangaje rero kuba Dawidi yarateye Abisirayeli bagenzi be inkunga yo gutegereza Imana yabo bihanganye.

16 Kwicisha bugufi ugategereza Yehova bishobora gutuma nawe ubona ihumure (Zab 42:5). Ushobora kuba ‘wifuza inshingano yo kuba umugenzuzi’ kugira ngo urusheho gufasha itorero (1 Tim 3:1-7). Birumvikana ko wagombye gukora uko ushoboye kose kugira ngo umwuka wera ugufashe kugira imico isabwa umugenzuzi. Ariko se, byagenda bite ubonye abandi bayihabwa vuba ariko wowe bigafata igihe? Uwitwara nk’umuto, agategereza guhabwa inshingano yihanganye, azakomeza gukorera Yehova yishimye kandi yishimire umurimo wose ahawe gukora.

17, 18. (a) Iyo dusabye imbabazi kandi natwe tukababarira abandi, bigira akahe kamaro? (b) Ni iyihe nama dusanga mu Migani 6:1-5?

17 Mu mishyikirano tugirana n’abandi. Gusaba imbabazi bijya bigora abantu benshi. Icyakora, abagaragu b’Imana bitwara nk’umuto bemera amakosa yabo kandi bagasaba imbabazi. Nanone kandi, baba biteguye kubabarira ababakoshereje. Ubwibone buteza amacakubiri n’intonganya, ariko kubabarira byo byimakaza amahoro mu itorero.

18 Bishobora kuba ngombwa ko ‘twicisha bugufi’ tugasaba imbabazi tubivanye ku mutima, mu gihe wenda twagiranye n’umuntu amasezerano ariko tukananirwa kuyubahiriza bitewe n’impamvu zitaduturutseho. Icyo gihe twagombye kubona ko twakosheje nubwo ibyabaye bishobora rwose kuba atari twe byaturutseho.—Soma mu Migani 6:1-5.

Ni mu yihe mimerere ushobora kwitwara nk’umuto?

19. Ni izihe mpamvu zagombye gutuma buri wese muri twe yishimira inama Bibiliya iduha yo kwitwara nk’umuto?

19 Twishimira rwose ko Ibyanditswe bidutera inkunga yo kwitwara nk’umuto. Nubwo hari igihe kugaragaza uwo muco mwiza bitugora, kumenya ko Umuremyi wacu aturuta cyane kandi ko yicisha bugufi, bishobora gutuma twitoza kuwugira. Nitubigenza dutyo, mu by’ukuri tuzaba abagaragu ba Yehova bafite agaciro kenshi. Nimucyo rero buri wese muri twe ajye yitwara nk’umuto.

^ par. 5 Amazina yarahinduwe.