Ubuhinduzi “bwiza bitavugwa”
BAVUGA ko ugereranyije hari ubuhinduzi bushya 55 bw’Ibyanditswe bya Gikristo bya Kigiriki bwasohotse mu Cyongereza hagati y’umwaka wa 1952 n’uwa 1990. Uburyo abahinduzi batoranya amagambo, butuma nta buhinduzi na bumwe buba buhinduye kimwe n’ubundi neza neza. Kugira ngo Uwitwa Jason BeDuhn wigisha iby’amadini muri kaminuza y’i Flagstaff yo mu majyaruguru ya leta ya Arizona ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika arebe abahinduzi bahinduye mu buryo bwiringirwa, yafashe ubuhinduzi umunani bukoreshwa cyane, hakubiyemo n’ubwitwa Les Saintes Écritures — Traduction du monde nouveau bwahinduwe n’Abahamya ba Yehova, arabusuzuma kandi arabugereranya ngo arebe ubuhinduye neza butarimo amakosa. Yageze ku ki?
N’ubwo BeDuhn anenga uburyo ibintu bimwe na bimwe bihinduye mu buhinduzi bwa Traduction du monde nouveau, yavuze ko ari ubuhinduzi “bwiza bitavugwa,” ko ari bwo “bwiza cyane bihebuje” kandi ko ari “bwiza mu mpande zose” kurusha ubundi buhinduzi yasuzumye. BeDuhn yanzuye avuga ko muri rusange ubuhinduzi bwa Traduction du monde nouveau “ari bumwe mu buhinduzi buhindura neza cyane budashyiramo amakosa kurusha ubundi buhinduzi bwo mu rurimi rw’Icyongereza bw’Isezerano Rishya bwose buriho,” kandi ko ari bwo “buhinduzi buhindura neza cyane budashyiramo amakosa kurusha ubundi bwose yasuzumye.”—Truth in Translation: Accuracy and Bias in English Translations of the New Testament.
Nanone BeDuhn yavuze ko abahinduzi benshi bagiye bahatirwa “guhindura ibyo Bibiliya ivuga by’ukuri bakabivuga mu magambo yabo bwite, cyangwa bakagira ibyo bongeramo kugira ngo bihuze n’ibyo abasomyi bo muri iki gihe bifuza cyangwa ibyo bashaka ko Bibiliya ivuga.” Icyakora BeDuhn yavuze ko Traduction du monde nouveau yo itandukanye n’ubwo buhinduzi kuko “NW ari ubuhinduzi buhuje n’ukuri kurusha ubundi, buhindura ijambo ku rindi, bukitondera cyane uburyo buhindura amagambo yo mu rurimi rw’umwimerere yakoreshejwe n’abanditsi b’Isezerano Rishya.”
Nk’uko abari bagize Komite yahinduye Bibiliya yitwa Traduction du monde nouveau babyanditse mu ijambo ry’ibanze, guhindura Ibyanditswe Byera ubivana mu ndimi z’umwimerere byanditswemo ubishyira mu ndimi zivugwa muri iki gihe, ni “inshingano itoroshye.” Iyo Komite yakomeje igira iti “abahinduzi b’iyi Bibiliya, batinya kandi bakunda Imana yo Mwanditsi w’Ibyanditswe Byera, bumva ko bafite inshingano yihariye imbere yayo yo gufata ibitekerezo byayo n’amagambo yavuze bakabihindura mu buryo buhuje n’ukuri uko bishoboka kose.”
Kuva Bibiliya yitwa Les Saintes Écritures — Traduction du monde nouveau yasohoka mu mwaka wa 1961, kugeza ubu imaze guhindurwa mu ndimi 32, n’izindi ebyiri zanditswe no mu nyuguti z’impumyi. Ibyanditswe bya Gikristo bya Kigiriki, cyangwa “Isezerano Rishya” muri iyo Bibiliya ya Traduction du monde nouveau, byo biboneka mu zindi ndimi 18 z’inyongera, n’urundi rumwe ruboneka no mu nyuguti z’impumyi. Turagutumirira gusoma Ijambo ry’Imana muri ubwo buhinduzi “bwiza bitavugwa” bwo muri iki gihe, dore ko bushobora no kuba buboneka mu rurimi wumva.

