Yapfuye azira imyizerere ye
“TURIBUKA August Dickmann (wavutse mu mwaka wa 1910), akaba ari umwe mu Bahamya ba Yehova.” Nguko uko amagambo yanditse ku kapa (mubona hano) gaherutse kuvumburwa vuba aha ahahoze ikigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’i Sachsenhausen atangira. Kuki umwe mu Bahamya ba Yehova yavuzweho amagambo yo kuri ako kapa? Andi magambo yanditswe kuri ako kapa atubwira inkuru igira iti “ku itariki ya 15 Nzeri 1939 abagize umutwe w’ingabo za Hitileri (SS) bamurasiye ku karubanda, kubera ko umutimanama we utamwemereraga kuba umusirikare.”
August Dickmann yafungiwe mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cya Sachsenhausen mu mwaka wa 1937. Mu mwaka wa 1939, hashize iminsi itatu Intambara ya Kabiri y’Isi Yose itangiye, yategetswe gushyira umukono ku rupapuro ruvuga ko abaye umusirikare. Amaze kubyanga, umukuru w’icyo kigo yagiye kureba Heinrich Himmler wari umuyobozi wa SS, (Schutzstaffel, ni ukuvuga umutwe w’ingabo z’indobanure zari zishinzwe kurinda Hitileri), maze amusaba uruhushya rwo kwicira Dickmann imbere y’izindi mfungwa zose. Ku itariki ya 17 Nzeri 1939, ikinyamakuru cyitwa The New York Times cyavuze inkuru yo mu Budage kigira kiti “August Dickmann, ufite imyaka 29, . . . yarasiwe hano arashwe n’abasirikare bashinzwe kwica abakatiwe urwo gupfa.” Icyo kinyamakuru cyavuze ko ari we Mudage wa mbere wanze kwifatanya muri iyo ntambara kubera ko umutimanama we utabimwemereraga.
Hashize imyaka mirongo itandatu nyuma y’aho, ku itariki ya 18 Nzeri 1999, urupfu rwa Dickmann rwibutswe n’umuryango witwa Brandenburg Memorial Foundation, none ubu akapa k’urwibutso kibutsa abashyitsi iby’ubutwari bwe hamwe n’ukwizera kwe gukomeye. Akapa ka kabiri kari ku rukuta rw’inyuma rw’ahahoze ikigo cyakoranyirizwagamo imfungwa, kibutsa abahasura ko Dickmann yari umwe gusa mu Bahamya ba Yehova bagera kuri 900 bababarijwe i Sachsenhausen bazira imyizerere yabo. Hari abandi benshi bababariye mu bindi bigo. Ni koko, no mu gihe cy’imimerere iteye ubwoba yo mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa, benshi bakomeje kwizirika ku mahame y’Imana ari abizerwa.
Abahamya ba Yehova bafite inshingano ya Gikristo yo ‘kugandukira abatware [ba za leta] zibatwara’ (Abaroma 13:1). Ariko kandi, mu gihe izo leta zigerageje kubahatira gutandukira amategeko y’Imana, bakurikiza urugero rw’intumwa za Kristo, zo zagize ziti “ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu” (Ibyakozwe 5:29). Ingaruka ziba iz’uko, Abahamya ba Yehova aho baba bari hose, kimwe na August Dickmann, bakurikira amahoro mu isi aho usanga inzangano zishingiye ku moko zaratumye habaho amahano ateye ishozi. Bakurikiza inama ya Bibiliya igira iti “ikibi cyē kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza.”—Abaroma 12:21.

