UMUNARA W’UMURINZI WO KWIGWA Gashyantare 2016

Iyi gazeti irimo ibice bizigwa kuva ku itariki ya 4 kugeza ku ya 1 Gicurasi 2016.

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Yehova yatumye ngira icyo ngeraho mu murimo we

Corwin Robison yamaze imyaka 73 akorera Imana mu budahemuka, hakubiyemo isaga mirongo itandatu yamaze akorera kuri Beteli yo muri Amerika.

Yehova yamwise ‘incuti ye’

Ese wifuza kuba incuti ya Yehova? Menya uko wabigeraho usuzuma urugero rwa Aburahamu.

Twigane incuti za Yehova

Ni iki cyatumye Rusi, Hezekiya na Mariya bashobora kugirana ubucuti bukomeye n’Imana?

Komeza gukorera Yehova wishimye

Gutekereza ku mahame atatu y’ingenzi bishobora gutuma ukomeza kugira ibyishimo.

Garagaza ko uri indahemuka kuri Yehova

Urugero rwa Yonatani rushobora kudufasha kubera indahemuka Yehova mu mimerere ine igoranye.

Tuvane amasomo ku bagaragu ba Yehova b’indahemuka

Ni mu buhe buryo Dawidi, Yonatani, Natani na Hushayi babereye mbere na mbere indahemuka Yehova?

UBUBIKO BWACU

Imodoka yariho indangururamajwi yari izwi n’abantu babarirwa muri za miriyoni

Kuva mu mwaka wa 1936 kugeza mu wa 1941, “imodoka yariho indangururamajwi ya Watch Tower” yatumye Abahamya ba Yehova bageza ubutumwa bw’Ubwami ku bantu babarirwa muri za miriyoni.