Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Nge na Tabitha, turi mu murimo wo kubwiriza

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU

Numvaga ko nta Mana ibaho

Numvaga ko nta Mana ibaho
  • IGIHE YAVUKIYE: 1974

  • IGIHUGU: U BUDAGE

  • KERA: SINEMERAGA IMANA

IBYAMBAYEHO

Navukiye mu mudugudu wa Saxony, mu Budage. Iwacu twahoraga twishimye kandi ababyeyi bange bantoje amahame agenga umuco. Icyo gihe u Budage bwagenderaga ku matwara y’Abakomunisiti, kandi byatumaga abaturage benshi bo mu mudugudu wacu badashishikazwa n’iby’idini. Sinemeraga ko Imana ibaho. Nagize imyaka 18 nkigendera ku mahame ya gikomunisiti kandi ntemera Imana.

Impamvu nashishikazwaga n’amatwara y’Abakomunisiti, ni uko bigisha ko abantu bose bareshya kandi ko bagomba gusaranganya umutungo, bamwe ntibabe abaherwe ngo abandi babe abakene. Ibyo byatumye njya mu muryango y’urubyiruko rw’Abakomunisiti. Igihe nari mfite imyaka 14, namaze igihe kinini nkora mu mushinga wo kurengera ibidukikije, tukaba twarakoraga ibintu mu mpapuro zashaje. Ibyo byashimishije abayobozi bo mu mugi wa Aue ku buryo bampaye igihembo. Nubwo nari nkiri muto natangiye kumenyana n’abanyapolitiki bakomeye bo mu gihugu cyacu. Numvaga ko mfite intego nziza kandi ko nari kuzabaho neza.

Icyakora ibyabaye nyuma yaho byanyeretse ko nibeshyaga. Mu mwaka wa 1989, urukuta rwa Berlin rwarashenywe, rujyana n’u Burayi bw’Uburasirazuba bw’Abakomunisiti. Ibintu byagendaga birushaho kuba bibi. Naje kubona ko igihugu cyacu cyari cyuzuyemo akarengane. Urugero, abantu batari bashyigikiye ubukomunisiti barakandamizwaga. Nibazaga ikibitera kuko twemeraga ko abantu bose bareshya. Natekerezaga ukuntu barenganya abandi agahinda kakanyica.

Nahise ndeka iyo politiki nigira mu muzika n’ubugeni. Bitewe n’uko nigaga umuzika kandi nifuza kuwukomeza no muri kaminuza, numvaga nzaba umuhanzi n’umunyabugeni. Nanone kandi nari nararetse imico myiza bantoje nkiri umwana. Icyo nari nshyize imbere ni ukwishimisha no gutendeka abakobwa. Icyakora umuzika, ubugeni no kubaho nishimisha ntibyagabanyije imihangayiko nari mfite. Ndetse n’amashusho nashushanyaga yerekanaga ko nahoranaga ubwoba. Naribazaga nti: “Amaherezo yange azaba ayahe? Ubundi se kubaho bimaze iki?”

Naje kubona ibisubizo by’ibyo bibazo, maze birantungura. Igihe nari ku ishuri naganiriye n’abanyeshuri tuvuga iby’igihe kizaza. Muri bo harimo uwitwaga Mandy * wari Umuhamya wa Yehova. Uwo mugoroba yangiriye inama nziza. Yarambwiye ati: “Andreas niba ushaka ibisubizo by’ibibazo bijyanye n’ubuzima n’igihe kizaza, uzabishakire muri Bibiliya.”

Nabanje gushidikanya, ariko amatsiko nari mfite yatumye niyemeza gusuzuma Bibiliya. Mandy yansabye gusoma muri Daniyeli igice cya 2, kandi ibyo nasomye byarantangaje. Ubwo buhanuzi buvuga uko ubutegetsi bw’isi bw’ibihangange bwakurikiranye, ibyo bikaba byaragize ingaruka kugeza n’uyu munsi. Mandy yanyeretse ubundi buhanuzi bwo muri Bibiliya burebana n’igihe kizaza. Nabonye ibisubizo by’ibibazo nibazaga. Ariko naribazaga nti: “Ni nde wanditse ubwo buhanuzi? None se bishoboka bite ko yakwandika ibintu bigasohora? Ese koko Imana ibaho?”

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANGE

Mandy yampuje na Horst n’umugore we Angelika, bamfasha gusobanukirwa neza Ijambo ry’Imana. Nahise mbona ko Abahamya ba Yehova ari bo bonyine baha agaciro izina ry’Imana, ari ryo Yehova, kandi bakarikoresha (Zaburi 83:18; Matayo 6:9). Namenye ko Yehova Imana yahaye abantu ibyiringiro byo kuzabaho iteka muri paradizo. Muri Zaburi 37:9 hagira hati: “Abiringira Yehova bo bazaragwa isi.” Kumenya ko ibyo byiringiro bigenewe umuntu wese ugendera ku mahame y’Imana ari muri Bibiliya, byaranshimishije.

Ariko gukurikiza amahame yo muri Bibiliya ntibyanyoroheye. Kuba umuhanzi n’umunyabugeni byatumaga mba umwibone; ubwo rero nagombaga kwicisha bugufi. Nanone kandi, ntibyari byoroshye kureka ingeso mbi nari mfite. Nshimira Yehova kuba yihanganira abantu bagerageza kugendera ku nyigisho zo muri Bibiliya, akabababarira kandi akabumva.

Nagendeye ku matwara y’Abakomunisiti mu gihe cy’imyaka 18, ariko ubu nyoborwa na Bibiliya. Ibyo nize ku birebana n’igihe kizaza byatumye ntakomeza guhangayika kandi bituma ngira ubuzima bufite ikerekezo. Mu mwaka wa 1993, narabatijwe mba Umuhamya wa Yehova. Mu wa 2000, nashakanye na Tabitha, na we akaba ari Umuhamya urangwa n’ishyaka. Tumara igihe kinini dufasha abandi kumenya Bibiliya. Abo tubwiriza benshi na bo bahoze ari Abakomunisiti kandi ntibemeraga ko Imana ibaho. Biranshimisha cyane iyo mbafashije kumenya Yehova.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO

Igihe natangiraga guteranira hamwe n’Abahamya ba Yehova, ababyeyi bange barahangayitse. Ariko baje kwibonera ko byatumye ngira imyifatire myiza. Nshimishwa cyane n’uko ubu biga Bibiliya kandi baza mu materaniro y’Abahamya ba Yehova.

Nge na Tabitha tubanye neza, kuko dukurikiza inama zo muri Bibiliya zireba abashakanye. Urugero, inama ivuga ko tutagomba guca inyuma uwo twashakanye yatumye umuryango wacu ukomera.—Abaheburayo 13:4.

Singihangayikishwa n’ubuzima cyangwa igihe kizaza. Ndi mu muryango ugizwe n’Abahamya bo hirya no hino ku isi bafite amahoro nyakuri kandi bunze ubumwe. Muri uwo muryango abantu bose barareshya. Ibyo ni byo naharaniye ubuzima bwange bwose none nabigezeho.

^ par. 12 Izina ryarahinduwe.