Bibiliya ibivugaho iki?
Ese Bibiliya yagufasha guhangana n’imihangayiko?
Wasubiza ngo iki?
Yego
Oya
Birashoboka
Icyo Bibiliya ibivugaho
“Muyikoreze imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho” (1 Petero 5:7). Bibiliya itwizeza ko Imana ishobora kudufasha kwihanganira imihangayiko.
Ibindi Bibiliya yigisha
Isengesho riduha “amahoro y’Imana” atugabanyiriza imihangayiko.—Abafilipi 4:6, 7.
Ikindi cyagufasha guhangana n’ibibazo, ni ugusoma Ijambo ry’Imana.—Matayo 11:28-30.
Ese imihangayiko izashira?
Uko bamwe babibona
Hari abumva ko ibibazo n’imihangayiko biri mu bigize imibereho yacu, abandi bakumva ko imibabaro izarangira nyuma y’ubu buzima. Wowe se ubibona ute?
Icyo Bibiliya ibivugaho
Imana izakuraho ibiduteza imibabaro. Bibiliya igira iti “urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.”—Ibyahishuwe 21:4.
Mu gihe cy’Ubwami bw’Imana, abantu bazagira amahoro n’umutekano.—Yesaya 32:18.