Musomyi dukunda
Musomyi dukunda
Muri uyu Munara w’Umurinzi harimo ibice byo kwigwa bitanu bivuga ku ngingo zijya gusa:
Igice cya mbere, kivuga uko Yehova yatugaragarije urukundo, icyo yakoze ngo adufashe kurwanya icyaha n’icyo twakora ngo tumushimishe.
Igice cya kabiri, kivuga icyo umuntu yakora kugira ngo yihane by’ukuri n’uko Yehova yafashije abantu kwihana.
Igice cya gatatu, kivuga uko Yehova yashakaga ko Abakristo bo mu itorero ry’i Korinto bafata umuntu wakoze icyaha gikomeye, ariko ntiyihane.
Igice cya kane kitwigisha uko abasaza bafasha umuntu wakoze icyaha gikomeye.
Igice cya gatanu, kitwereka icyo abagize itorero bakora kugira ngo bakomeze kugaragariza urukundo n’imbabazi umuntu wari warakuwe mu itorero.